Digiqole ad

Ubuyobozi bwasabye abaturage guhagarika imyigaragambyo

 Ubuyobozi bwasabye abaturage guhagarika imyigaragambyo

Imyigaragambyo y’abasaba ko Lt Gen Karenzi Karake arekurwa yahagaritswe ngo izakomeze mu burdi buryo

Kuri iki cyumweru Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali batangaje ko bagira inama abigaragambyaga, bamagana icyemezo cy’ubutabera bw’Ubwongereza cyo gufunga Lt Gen Emmanuel Karenzi Karake, kuba babihagaritse ahubwo bakabikora mu bundi buryo. Imyigaragambyo ikomeye imbere ya Ambasade y’Ubwongereza ku Kacyiru yatangiye kuwa kabiri ushize ubu yahise ihagarara.

Imyigaragambyo y'abasaba ko Lt Gen Karenzi Karake arekurwa yahagaritswe
Imyigaragambyo y’abasaba ko Lt Gen Karenzi Karake arekurwa yahagaritswe ngo izakomeze mu burdi buryo

Fidel Ndayisaba umuyobozi w’Umujyi wa Kigali niwe ubwe wageze aho imyigaragambyo yaberaga kuri iki cyumweru asaba, asa nujya inama ku bigaragambya, ko barekera aho kuko ijwi ryabo hano ryumviswe, bakigaragambya mu bundi buryo.

Umunyamakuru w’Umuseke wari uhari avuga ko abigaragambya bagaragaje ko batunguwe n’uyu mwanzuro,  kuva ku masaha ya saa munani batangiye kuhava.

Fidel Ndayisaba yabwiye abigaragambya ko ijwi ry’abanyarwanda, ku cyemezo cy’Ubwongereza cyo guta muri yombi umuyobozi w’urwego rushinzwe iperereza ry’u Rwanda, ryumvikanye.

Abasaba ko ubu bareka kwigaragambiriza aha kuko hari n’ubusabe bw’abavuga ko babangamiwe n’urusaku rw’abigaragambiriza aha mu masangano y’imihanda imbere ya Ambasade y’Ubwongereza na hoteli mpuzamahanga iri aho hafi.

Ababwira ko ariko nibiba ngombwa abasaba kongera gukora imyigaragambyo mu muhanda ubuyobozi buzabyigaho bukabasubiza.

Abigaragambya babanje kugaragaza ko batishimiye uyu mwanzuro, bavuga ko bo bifuzaga kuzava aha bajya ku kibuga cy’indege kwakira Karenzi Karake. Gusa baje kwemera ibyo basabwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wunganiwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu gusobanura iki cyemezo cyo guhagarika imyigaragambyo.

Imyigaragambyo ikomeye yatangiye ku gicamunsi cyo kuwa kabiri w’icyumweru gishize.

Kuwa gatanu nibwo Lt Gen Karenzi Karake yagejejwe imbere y’Urukiko rwa Westminster i Londres rwanzura ko aba arekuwe by’agateganyo atanze ingwate ya miliyoni imwe y’amapound akoreshwa mu Bwongereza.

Urukiko rwategetse ko azongera kuburana mu mpera z’ukwezi kwa cyenda ariko hagati aho agomba kwitaba polisi yaho buri munsi ndetse agomba kuba mu nzu za Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza cyangwa kwa Ambasaderi gusa.

Abigaragambya mu Rwanda bamagana ibyakorewe Lt Gen Karenzi Karake babaye benshi cyane kuwa kane ubwo yakwiraga mu turere tw’igihugu cyose.

Lt Gen Karake yafashwe kubera impapuro zo guta muri yombi benshi mu basirikare b’u Rwanda (40) zatanzwe n’umucamanza wo muri Espagne mu myaka irindwi ishize. Izi mpapuro ariko zikaba zari zarakemanzwe cyane n’inzego mpuzamahanga zitandukanye ko zigamije kuyobya uburari kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ibyakorewe umuyobozi w’urwego rw’iperereza mu Rwanda byamaganywe kandi na Perezida Kagame wabyise agasuzuguro ndetse agaya cyane bamwe mu banyarwanda babigizemo uruhare.

Nyuma yo kurekurwa by'agateganyo, Lt Gen Karenzi Karake (hagati) hamwe na Minisitiri w'Ubutabera wari werekeje mu Bwongereza kuri iki kibazo hamwe na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza. Photo/Courtesy
Nyuma yo kurekurwa by’agateganyo, Lt Gen Karenzi Karake (hagati) hamwe na Minisitiri w’Ubutabera wari werekeje mu Bwongereza kuri iki kibazo hamwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza. Photo/Courtesy

UM– USEKE.RW

28 Comments

  • ahaaa

  • nariniziko tuzageza mukwa cyenda nanjye byantunguye. hahahahah

  • Mu bundi buryo ???
    Nkubuhe se ni mubutibwire tubukore !!!

    Ntihagire umwojtereza se duha service nimwe habe no kumugurishaho ikintu na kimwe ???
    Mudusobanurire tubafungire bo karya agahinda bisegure umwaga.

  • Aliko se imyiyerekano ko igomba ikibali ubwo abo bali bagisabye baragihabwa ni akumiro ko kugenda mu kigare kitagira amaferi.

  • Wise decision from the police and kigali city governer

  • Mubyukuri ntabwo twishimye nahato ahubwo iyo tugira isaha zo kwigaragambya kuri Embassy nyuma tukahava tukongera tukagaruka ariko ntimudusabe kuhava burundu.

    Yego nicyemezo cy’Ubuyobozi arikose kandi ntabwo twakavuye kuri iyi Ambasade mpaka Lt Gen KK arekuwe mbere yibyo bita Urubanza.

    Plz review this and allow us again.

    • Niba rero iki gihugu utakizi, abigaragambya nabantu bashyigikiye ibyo leta ishaka ibindi ntabwo tubyemera kandi nitwe tugena igihe biraangiririra.

  • Ubwongereza bwabahaye gasopo ngo bahagume barebe ngo barabona akaga!!!

  • Yadufu weeee, uraterwa ukitera? ngaho shyigikira MRND cg CDR twe tuzi aho FPR ituvanye naho itugejeje naho ituganisha tuzayigwa inyuma.
    Ikipe ni rayon
    Ishyaka ni FPR

    • @Mubaraka UWAKUJYANA I NDERA SINAMUGAYA, IBYUVUGA BYEREKA NA NEZA KO AMACACUBIRI NUBUJIJI ARIBYO BIKUZUYE MU MUTWE WAWE…

    • ubu se MDR na CDR bihuriye he na comment yari atanze?Abazungu se utekereza ko babuzwa gukora icyo bakora n’uko twiriwe kuri embassy yabo?

  • Ntabwo yarekuwe byagateganyo afungishijwe ijisho.Afite nakuma ahorana kamuibuza kujya aho atemerewe kandi passport ye barayimwatse.

  • Dore amakipe!dore amashoti,dore umpira maze natwe tukaba abafana

    • ntimmugafate ibintu nkimikino uwakubaza ikigushimishije wakivuga

  • It was abt time kbsa, ubundi abo bantu birirwaga mu mihanda nta occupation bagira?

  • hummm! Hanyuma se ubwo burenganzira bwo kwigaragambya bwasabwe nande! ? Meya ubwe namwiyumviye atangazako batazahava Lt.Gen. KK atarekuwe, none bigenze bite?! kwinyuramo….Ubu se ararekuwe noneho? Gufatwa ugafungwa ntibihamya icyaha, urukiko nirwo rwonyine rubifitiye uburenganzira. Kwitiranya ibyemezo by’inkiko n’ibitecyerezo by a politiki abategetsi bacu babyitiranya n’ibyemezo by’ inkiko!

  • kunvira biruta ibitambo ! ka twunvire absyobozi ariko ntibitubujije ko agahinda dufite karsngiye kandi jurita baba barebye kure bakareba igikwiye mumurimo ningombwa kuko gaba hapfa byimshi! tujye kumurimo twubake igihugu bitatubujije gukorrsha burita buryo batubwiye ngo tereksne akababaro kacu!

  • Abagabo barasumbana.ubwongereza bwatanze gasopo none abayobozi batangiye babuze epfo na ruguru
    Ejo abadepite bari baje nabo kwigaragambya. Uyu mayor niwe wavuze ko bazahava aruko KK ageze I Kigali.
    Nibatubwize ukuri aho kutubwira ngo nukubera imihanda ifunze kuko iyo mihanda yafungurwa ariko imyigarambyo igakomeza .kuvuga ngo batera urusaku nabyo sibyo kuko abantu bashobora gukora imyigarambyo bucece
    Impamvu nyayo nuko ubwongereza bwerekanye ko ari superpower, ko butavogerwa kandi ko uwabigerageza bavuga ijambo rimwe gusa

    • Ese maye ubwo buhamya bwawe bwavuye mukubonekerwa! Cyangwa n,ibitekerezo bya “Ntibikoreba”! Gasopo se niyo bayitanga, urumva itandukaniye he no kudufatira; gufunga Umunyarwanda bamuziza ubusa?
      Waba warakurikiye Ijambo ry’Umukuru w’Igihugu? Yagize ati: “Ari France, ari Spain, ari UK ntabo dutinya”. Uzi ikintu kitwa uburakari [anger]? Abavuze ko bazaguma mu myigaragambo kugeza KK arekuwe bari barakaye cyane. Hari inyungu zindi z;igihugu batari baboneye umwanya gutekerezaho. Ikindi nubwo Gen. KARAKE ataragaruka, azagaruka vuba.Tuzabatsinda shahu!

      • @Piter, Ese Rusagara,Ingabire,Mushayidi byagura angahe kugirango barekurwe by’agatenganyo?

  • muduhe amahoro twirire inyotse twirengerezeho ikivuguto!!

    • Abandi barya imyotsi.

  • Hmmm!!!,Akaruta akandi karakamira da!!!! kandi ngo La raison la plus fort est toujours la meilleure. wakongeraho iki se ?

  • Dukosore Bwana Hatari:Bavuga —la raison “du” plus fort—

    • Mushyire mu kinyarwanda turebe, akana k’intama kanywaga amazi kakazira gutoba amazi ya…

  • @Hatari

    Reka unyemerere ngukosore. Ntabwo bavuga “La raison la plus fort est toujours la meilleure”. Ahubwo bavuga “La raison du plus fort est toujours la meilleure”

  • Ubwo se koko igihugu kizamara amezi atatu nta buyobozi bw’iperereza bufite? Wenda agiye kubyina urwa Ruto(Kenya-ICC)

  • Imyigaragambyo bayihagaritse nkuko bahagaritse genocide!Iyo watangije umushinga ushobora no kuwuhagarika igihe ushakiye!Iyo udatangiza iyo myigaragambyo ntiwari no gushobora kuyihagarika.Mukajyaho mukabeshya ngo abanyarwanda bakoze ibi n ‘ibi.Iyaba bakoraga ibyo bibwirije ntibari guhita bahava!Rwanda waragowe!!Kagamenataduteka nziyahura!!KK nataza sinzahava!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish