Digiqole ad

Ni gute umuntu watanze ubuzima bwe akiza abantu, ahinduka umwicanyi? – Kagame

 Ni gute umuntu watanze ubuzima bwe akiza abantu, ahinduka umwicanyi? – Kagame

Perezida Paul Kagame yikomye cyane ubutabera bw’Abanyaburayi avuga ko nta muntu wa bwemera

Perezida Paul Kagame ubwo yarahizaga Minisitiri w’Uburezi mushya Dr Malimba Musafiri Papias na bamwe mu badepite n’abacamanza, yavuze ko yamaganye agasuzuguro ibihugu by’Uburayi bigirira Africa n’Abanyarwanda, by’umwihariko avuga ko ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake ridakwiye kugira agaciro, atunga agatoki bamwe mu barigizemo uruhare barimo abahoze ari abantu bo mu ishyaka rya FPR-Inkotanyi.

Perezida Paul Kagame yikomye cyane ubutabera bw'Abanyaburayi avuga ko nta muntu wa bwemera
Perezida Paul Kagame yikomye cyane ubutabera bw’Abanyaburayi avuga ko nta muntu wa bwemera

Perezida Kagame, wavugaga nk’umuntu urakaye cyane, yavuze ko ubutabera bw’Abazungu bugira ivangura, ahanini bukaba bwibasira Abanyafurica.

Yamaganye Politiki ya mpatsibihugu yaranze ibihugu by’Iburayi, avuga ko Africa uko bafataga abayituye muri ibyo bihe atari ko ubu ikimeze.

Paul Kagame yavuze ko urugendo rwo kwigenera icyo Abanyarwanda bashaka kuba cyo n’abandi Banyafurika rukiri rurerure ndetse avuga ko ikimenyetso kibihamya ari ugufata intwari nka Lt Gen Karake, yise umuntu warwaniye ubwigenge (a freedom fighter).

Perezida Kagame yamaganye iri tabwa muri yombi rya Lt Gen Karenzi Karake, avuga ko igihugu cya Espagne nta kintu na kimwe cyabivuganyeho n’u Rwanda.

Yagize ati “Umwe mu barwaniye ko iki gihugu kiba uko kiri, yafatiwe ku muhanda i Londres, ari mu kazi yari ashinzwe, afatwa agiye gufata indege ngo agaruke, kuri ibyo twabwiwe ko ari ubusabe bwa Espagne, ko uyu muntu ashakishwa na Espagne agomba koherezwayo, kubera ibyaha byose icyo gihugu kivuga yakoze.

Twabwiwe ko UK ifite izo nshingano zo gutanga uyu muntu, ntibita ku bimenyetso n’impamvu n’uburyo yafashwemo, ni itegeko, ibi ni ivangura.

U Rwanda n’Abanyarwanda ni abantu bafite amategeko bafite aho bashaka kugana kandi ku bwabo, Espagne na UK nta na rimwe bazagenera u Rwanda n’Abanyarwanda abo bashaka kuba bo.”

Ati “Urebye ibi, bwa mbere ni Ubufaransa, nyuma Espagne, ubundi ni UK, sinzi uzaza nyuma. Ibi si ubwa mbere kandi nzi ko atari n’ubwa nyuma. Umuntu uwo ari we wese ntiyashobora kwemera ibi, nta na rimwe yabyemera.”

Kagame yabajije impamvu bafata abantu bahagaritse Jenoside, ngo ni ubutabera, ariko ubwo butabera bukaba butaraciriye imanza abantu batsinze Aba Nazi, ibyo ngo nta yindi mpamvu ni uko ari Africa.

Perezida Kagame yavuze ko ahumuriza Abanyarwanda kuko abantu bose bari bafite umugambi wo gutsemba Abatutsi, bikabananira kubera gutsindwa nta na rimwe bazigera babigeraho yaba uyu munsi cyangwa mu gihe kizaza.

Mu buryo bweruye, Perezida Kagame yavuze ko Abazungu bakunda gukoresha bamwe mu Banyarwanda bahunze kubera ibyo baregwaga mu Rwanda.

Bakabakoresha bavuga ko bahunze kwicwa, ari abantu bashyigikiye Demokarasi, kandi ngo ari abanyabyaha, aba ngo nibo bahindutse ibikoresho bavuga ibintu bikemerwa.

Yavuze amwe mu mazina y’aba, ndetse ngo bagize uruhare mu gutanga amakuru yatumye Lt Gen Karake afatwa.

Yavuzemo; Dr David Himbara wabaye umujyanama wa Perezida, Rene Mugenzi, n’uwitwa Marara. Aba ngo bamaze iminsi bavuga ko umutekano wabo ubangamiwe kuko Gen Karake yagiye muri UK.

Perezida Kagame yanatunze agatoki umunyemari Tribert Ayabatwa Rujugiro kuba ari we muntu utanga amafaranga mu gushyigikira abo Banyarwanda bihaye kuvuga amabi ku Rwanda, ndetse ngo bakaba bashyigikiwe na bamwe mu bazungu.

Perezida Kagame yavuze ko nta na rimwe u Rwanda, Abanyafurika n’Abanyarwanda bazemara gukoreshwa n’abantu ibyo bashaka ngo ni uko bafite ubushobozi.

Minisitiri mushya yifotozanya n'abayobozi bakuru b'igihugu ndetse na Perezida wa Repubulika Paul Kagame
Minisitiri mushya yifotozanya n’abayobozi bakuru b’igihugu ndetse na Perezida wa Repubulika Paul Kagame
Dr Papias Musafiri arahira imbere ya Perezida Paul Kagame nka Minisitiri mushya w'Uburezi
Dr Papias Musafiri arahira imbere ya Perezida Paul Kagame nka Minisitiri mushya w’Uburezi
Aba na bo barahiriye kuba abacamanza, bamwe mu Rukiko rw'Ikirenga abandi undi nka Visi Perezida w'Urukiko Rukuru
Aba na bo barahiriye kuba abacamanza, bamwe mu Rukiko rw’Ikirenga abandi undi nka Visi Perezida w’Urukiko Rukuru
Mucyo Jean de Dieu wagiye muri Sena yarihiriye rimwe n'abadi badepite batatu
Mucyo Jean de Dieu wagiye muri Sena yarihiriye rimwe n’abadi badepite batatu

Amafoto/Village URUGWIRO

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

23 Comments

  • Nyakubahwa ati “Urebye ibi, bwa mbere ni Ubufaransa, nyuma Espagne, ubundi ni UK, sinzi uzaza nyuma. Ibi si umba mbere kandi nzi ko atari n’ubwa nyuma.”

  • Abazungu barasuzugura kuburyo bukabije!!!
    Nihahandi habo erega; aho twavuye niho habi kurusha aho turi ubu. there was a time when our budget was 100% covered by external funds from donors ariko ubu ni 34% gusa. bararye bari menge rero kuko sintekereza ko iyo 66% twigejejeho byari ubushake bwabo!

  • Ariko umuseke ko mukomeza kuvuga ibyuyu Karenzi ntimunatwereke basi i photo ye?bamwe muri twe ntitumuzi.nimube aba professionals please

  • Kuva 1994-97 ababyeyi bacu ntago bapfuye biyahuye kdi nta byaha bakoze.Karake
    niba akekwaho ibyaha abibazwe,umwere bamurekure uwishe ahanwe,nge ntacyo mfa na Karake.

    • @RUGWIZA NI FPR YACYICIYE UBIMENYE UMWE MU BACYICIYE NI KARENZI THAT IS THE FACT…. PRAY AND WAIT FOR YOUR JUSTICE AND BE STRONG. BOSE BAZAGENDA NABO.

      • He will come back in Rwanda. Stay strong and stand together with Gen. Karenzi and his family.

  • Jye nka Inzobere ku giti cyange,mu gihe tugifite abanzi nka Himbara,Marara,Mjr Higiro,Rudasingwa,Micombero n’abandi bavuye cg bahemukiye Umuryango RPF nta mahoro tuzabagirana!!!!!Bavandimwe Banyarwanda mwumvise amagambo aba bantu bavuga,mukumva amakuru batanga….keretse Imana yonyine.Nkaba nasabaga abakunda Igihugu cyacu n’umukuru wacyo ko dukwiye guhagarara tugashikama tugashira ubwoba tukarwanya aba bantu twivuye inyuma.Imana idufashe nta joro ridacya.

  • Rwandan we keep our country in prayers ibindi namagambo…kuko harabiyemeje ako kazi….our president keep it up.

  • 45

  • Nyakubahwa ibyavuga nukuri ariko nizeye ko abibwira abanyarwanda atabibwira politiki mpuzamahanga. kuko biramutse ariko abitekereza byantangaza cyane. ejobundu muri 1985 babwiye Compaoré bati uyu musore aratuvangira umudukijije rwose ni sawa aba aramwisasiye maze ahinduka umuyobozi mwiza ndetse yarafitanye umubano mwiza na perezida wacu.Umugabo witwa Mobutu yafashe ubutegetsi muri 1965 arakundwa karahava za merica,uburayi mbese arikwibere, ejobundi muri 1989 bati urumunyagitugu wishe abantu muri za 1970 ugomba kugenda, arahanyanyaza.Ejobundi Perezida Kagame aje bati dore intwari yo mu karere ahantu hose yagiye bamwakiraga nk’amata y’abashyitsi ati mfitanye ikibazo na Zaire kuko icumbikiye interahamwe bati natwe tugifitanye na Mobutu ati bite se ati mfite abasore nabo bati dufite intwaro nuko Mobutu arameneshw ameneshwa n’ingabo z’u Rwanda chef d’état Major umunyarwanda aragenda yicara i Kinshaa icyo gihe abazungu bari inshuti zacu nziza cyane afite ububasha urugero niwe wavugaga abo ashaka ko bayobora TPIR benshi yarabirukanishije kubera ubucuti nabazungu yarafite.Ibintu rero birahindutse nkuko byahindukiye abandi navuze hejuru, KK wajyaga London nta kibazo bamutaye muri yombi., None tuti ntabwo tuzemera kuba ibikoresho by’abazungu.Turibyo n’abo twasanzeho baribyo kandi kugirango tubavaneho twemeye kuba ibikoresho byabo.

  • uko byagenda kose ntabwo aho tugeze abazungu badusubiza inyuma bashobora kudidiza iterambere aiko ntibazatubuza kugera aho dushaka dushyize hamwe, inzra bacamo zose baribenshya.
    sindumva umuyoboziwa M5 afatwa cyangwa ngo ahagarikwe nundi wese w’umuzungu aka nagasuzuguro bikabije

  • Ariko iri jambo ritangiye gukoreshwa cyane muri politique y’u Rwanda njye ritangiye kuntera impungenge. iyo mukoresha ijambo ”Abazungu” muba mushaka kuvuga bande? Nonese abazungu bose aho bava bakagera banga u Rwanda? Mushake ukundi mubita, cyangwa mubavuge mumazina, ariko amagambo yo ku généraliza ngo ”Abazungu” muyareke please. Ibyo ntanahamwe bishobora kutugeza, ahubwo birakomeza kuducukurira umwobo.

    Ariko ubundi tuzicara tuvuge ko Abacongo batwanga, ngo Abatanzaniya baratwanga, ngo aba South africa baratwanga, ngo Abafaransa baratwanga, Abadage baratwanga, Abongereza baratwanga, aba Espagne baratwanga… nabarundi twavaga inda imwe nabo ngo baratwanga. Abo bose mwumva dupfa iki??

    Mukinyarwanda baca umugani ngo nyirimbuto nziza agwiza inshuti.. U Rwanda si akarwa kari munyanja ya konyine, dukwiye kwiga kubana neza nabandi. Naho ibi byo kwigira ba nyamukubitwa birarambiranye. Murakoze!!

    • @Mugisha ibyuvuga nukuri abo bavugango abazungu baratwanga barebe amafoto yabagiye kurenganura Karake, bose nabazungu harimo numugore wa Tony Blair harimo umwirabura umwe gusa.

    • Mugisha, iyo bavuga abazungu, ntabwo ari uruhu tuvuga ni system ya ba imperialists bo muri Occident. Icyo bashaka ni uko Afurika n’ U Rwanda rurimo twakomeza kuba akarima kabo, bavomamo ubukungu, ubwo bukungu ntibugire icyo butumarira, ahubwo bakajya badukangisha ko bagiye kudufungira imfashanyo, buri gihe cyose tuba dutekereza ibyatugirira akamaro, tutabanje kubasaba uruhushya. Ngabo abazungu tuvuga, ntabwo tuvuga abaturage bo muri ibyo bihugu, kuko nabo hari abafite ibibazo nkatwe. Ntuzibeshye nka bamwe bibwira ko abanyaburayi bose cyangwa abanyamerika bose ari abakire! Hari abakene bari inyuma yacu kureee! Iyo system rero niyo dukwiye guhagurukira tukarwanya, kuko itazemera ko tuyibohora. Ni urugamba Afurika n’U Rwanda tugomba kurwana, nkuko abo muri Aziya barurwanye bakarutsinda ( China, India, Vietnam, Malasia…). Twese rero dukenyere zigume urugamba rurakomeye, ni ah’Intwari.

  • Ariko se atari ukuvuguruza nyakubahwa, nisobanurizaga munsobanurire? Ba Marara nibo banditse izo mandat d’arret?Cg ? Murakoze

  • abarara baducurira imigambi ngo turimbuke tuzabarusha imana kuko bashatse kuduca kuva kera tubabera ibamba

  • @Magayane: Barakubeshye.Ahubwo jya mu kiriyo na bene wanyu, musangire akababaro ko imigambi yanyu yongeye kuburiramo! Ihangane kandi, si ubwambere mutsindwa ndetse gutsindwa mwabigize umuco. Hanyuma President Kagame nta nama yagusabye!

  • @Mugisha:Icya mbere nakubwira, niba urambiwe iki gihugu, imipaka yacyo irafunguye: Genda. Ntawe uzagutangira.
    Icya kabiri: urigira nk’aho utari umunyarwanda: niba abantu bavuze bati “abazungu” baradusuzugura, baba bavuga abafashe icyo cyemezo kidusuzugura! Kuko mu mihanda ya Kigali n’ahandi hose haba hari abazungu ariko ntawe ubasagarira kuko ari abazungu kandi nta gishya nkubwiye.
    Reka noneho nkubaze: UK yafata CIA Chief n’iyo yaba ifite ibyo imubaza? Igisubizo:Oya. Ubu nka chief wa MI6 yaza i Kigali bakamufata? Igisubizo:Oya.

    Muri make: Abo bose wavuze ntibatwanga: hari udutsiko tutwanga kandi abatugize barazwi! Twahanganye nabo na n’ubu bigikomeza. Nabo barabizi kandi. Kandi baracyakomeza gutsindwa n’uyu munsi batsinzwe. Niba nawe ubarimo ihangane kuko gutsindwa kwanyu niyo bigitangira!

  • Ibyo nyakubahwa yavuze ndabyemera 100%. U Rwanda rufite abanzi benshi kandi abanzi bambere barwo ni abanyarwanda b’ibisambo badafite ubunyangamugayo na bukeya! Uwo ariwe wese, ibyo y’abaministres yarakoreye igihugu byose niba atifuriza abanyarwanda amahoro azibonera! Mzehe wacu turamwemera cyane ntiwamukora mu ijisho ngo wijyane!! Ntawuzatubuza kuvoma duhagarikiwe n’Intare Rudatinya imikaka yImbwa zimoka ntiziryane! Tumuri inyuma kandi tumwizeyeho ubushobozi ntarugamba na rumwe atarwana ngo arutsinde kuko izo yatsinze zari zikomeye kurusha Icyo durable nk’abanyarwanda nukumuba inyuma we ubwe nimushingwa ngerero!!

  • The district judge, Quentin Purdy, granted Karake bail on condition he lived at a high commission property, staying there from between the hours of 8pm and 8am, reported daily to Barnet police station in London and did not go beyond the M25. He was to remain in custody until the Rwandan officials provided the £1m in surety

    • gusa abanyarwanda kugirango umuntu aamenye level mugezeho mubwiyunge yabatega ibibazo nkibi nubwo umuntu atabyifuza.gusa nta na 10% murageraho kandi mwirirwa mubeshya ngo mubanye neza kandi imitima yanyu yaramazwe nirondakoko

  • People in opposition, you will never win since genocide is “Strong word to defeat you”

  • Ninde utaziko abatutsi naba bayahudi bangwa? Ariko imana yabahaye intsinzi bafite ububasha buva kumana uzabarwanya nawe azavumwa azangara azagwa ishyanga. Viveeeeeeeeee rwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish