Racism USA: Umugabo w’umuzungu yarashe mu rusengero yica abirabura 9
Mu ijoro ryakeye umugabo wari ufite imbunda yishe abirabura icyenda abarashe ubwo yinjiraga mu rusengero rwabo ruri ahitwa Charleston muri Leta ya Carolina y’Amajyepfo muri Leta zunze Ubumwe za America, yarashe atarobanuye ahita ahunga.
Polisi muri ako gace yavuze ko iri guhiga bukware uyu mugabo w’umuzungu uri mu myaka 20 kuzamura, afite imisatsi yerurutse kandi ngo yari yambaye ipantaro y’ikoboyi n’ibikweto birebire.
Umuyobozi wa Polisi Gregory Mullen yagize ati “Twamaze kumenya ko hari abantu umunani bahise bapfa muri urwo rusengero imbere.”
Asobanura ko undi muntu umwe muri babiri bari bakomeretse bikomeye, yageze kwa muganga ahita yitaba Imana.
Yakomeje agira ati “Ubu hari abantu icyenda bamaze gupfa muri iki cyaha ndengakamere, cyatewe n’urwango.”
Amwe mu mateka y’uru rusengero rwiciwemo Abirabura:
- Uru nirwo rusengero rw’Abirabura bo muri America rushaje kurusha izindi mu Majyepfo ya USA (African Methodist Episcopal (AME).
- Uru rusengero rwahawe akazina ka “Mother Emanuel”
- Aha niho hari imizi y’Abirabura batangiye kwigenga (Free blacks) bakamagana ubucakara mu 1791
- Umwe mu bashinze uru rusengero yitwa Denmark Vesey – yayoboye impinduramatwara yahskaga ubwigenge bw’Abirabura ntibyagira icyo bitanga mu 1822
- Uru rusengero rwibasiwe n’umutingito ukomeye mu 1886, ruzakongera kubakwa mu 1891
- Impirimbanyi akaba n’Intwari y’Isi yaharaniye Uburenganzira bw’Abirabura muri America Martin Luther King yavugiye muri uru Rusengero ijambo ryahinduye byinshi muri Amerika mu 1962.
Umuyobozi wa Polisi ntiyatanze imyirondoro nyayo y’abarashwe, gusa yavuze igitero cyabaye ku mugoroba wo ku wa gatatu ahagana saa tatu z’ijoro muri America (01H00 GMT).
Uyu muzungu akaba yarinjiye mu rusengero rushaje rw’Abirabura rwitwa African Methodist Episcopal Church ruherereye mu mujyi wa Emanuel.
Uwo warashe yatangiye kurasa abandi barimo bigishwa Bibiliya, ibi byo kwiga bibiliya ngo bisanzwe biba mu nsengero zo muri America cyane ku cyumweru.
Nubwo hashyizwe imbaraga zidasanzwe mu guhiga uyu mugabo, ndetse hiyambajwe na kajugujugu, hashize amasaha menshi Polisi itarabasha kubona uyu mugome, umuyobozi wa Polisi yavuze ko ari umuntu uteye ubwoba nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’abanyamerika Associated Press.
Umuyobozi wa Polisi yagize ati “Twabonye ibintu bibi tugeze ahabereye ubu bwicanyi. Polisi yabashije gufata umuntu ukekwa hifashishijwe imbwa, ‘twashakaga kumenya neza ko nta wundi mugambi afite wo gukora ibindi byaha.’”
Amakuru atangwa n’ikinyamakuru FOX 43 aravuga ko Police yafashe umusore w’imyaka 21 witwa Dylann Roof muri Carolina ya ruguru nyuma y’amasaha menshi yari imaze igihe ihiga uwaba yarashe bariya baturage bari mu rusengero.
Kugeza ubu uburyo yafashwemo ntiburamenyekana. Nta makuru arambuye yerekana niba uyu musore ukiri muto yaba yaragize uruhare mu bugizi bwa nabi runaka mbere y’ubu, ariko amashusho yafashwe na camera yerekanye umuntu Police yahereyeho imukeka.
Urwango rushingiye ku Irondaruhu
Iki ni ikindi gihe gikomeye ku Birabura batuye muri America. Nubwo iki gikorwa gitandukanye n’ibyari bimaze iminsi bibaho, kirerekana ubugome bwatangiriye ku bantu bo mu nzego za Polisi bamaze iminsi barasa abirabura nta ntwaro bafite.
Kuva mu mpeshyi ishize mu mujyi wa Ferguson ndetse no mu minsi ishize mu mujyi wa Baltimore, ibikorwa nk’ibyo byo kurasa Abirabura, ndetse ababikoze ntibahanwe, byateje imvururu zikomeye zishingiye ku ibara ry’uruhu, abantu bakavuga ko muri America, umwirabura adahabwa agaciro nk’ak’abazungu.
Umuyobozi wa Leta ya Carolina y’epfo Nikki Haley yasabye ko habaho amasengesho mu rwego rwo kwifatanya n’abiciwe muri icyo gitero kitumvikana.
Mwene se wa George Bush, witwa Jeb Bush, akaba azahatana nk’umukandida mu matora y’Umukuru w’igihugu muri America, yanditse kuri Twitter, ati “Ibitekerezo byacu n’amasengesho birerekeza ku nzirakarengane n’imiryango yakozweho n’ibikorwa bibabaje byabereye Charleston.”
Hillary Clinton, umugore wa Bill Clinton nawe wiyamamariza kuzayobora America yanditse ati “Amakuru ateye ubwoba ya Charleston – ibitekerezo byanjye, n’amasengesho biri kumwe namwe mwese.”
Mike Huckabee, undi mukandida wo mu ishyaka rya Republican yavuze ko yifatanyije n’aba bagize ibyago mu masengesho.
Gusa, Perezida Barack Obama, ndetse na Minisitiri w’Ubutabera Loretta Lynch nta kintu bari bavuga kugeza kuri uyu wa kane (06H00 GMT).
Nyuma y’ibyabaye, bimwe mu bitangazamakuru byavuze ko uwakoze ibi bikorwa yatawe muri yombi, ndetse bikagaragaza umugabo ukuri muto wambitswe amapingu bivuga ko yafahswe nyuma y’amasaha abiri, nyamara Polisi yo yavugaga ko igishakisha ukekwaho iki cyaha.
UM– USEKE.RW
10 Comments
Babure gutaha iwabo bihungire ibyo bizungu bitabashaka !!
abantu bakwiriye kwisunga inyigisho za martin luther king
ivanguramoko ivanguraruhu bikwiriye gucika kuri iyi si
yebabawee ariko se obama amariye iki abirabura kwahubwo mu gihe cya clinton na bush ibi bitabagaho , yewe nibabanze bakemure ibibazo byabo naho ibyo kuvuga ngo ntibashyigikiye kagame nuguta umwanya , buri wese nacunge izamu rye
Ni Inkuru ibabaje peeh wow uvuga ngo batahe iwabo ariko wibuka ko hari abirabura benshi bavukiye USA bakomoka kuba Esclave bajyanywe kera batazi n’igihugu bakomokamo.
Nkabo ngabo barazira iki? Amerika nicyo gihugu cya mbere ku isi mubibi no mubukire ivanguramoko cg ruhu niho ryibera ngo bo baryita Democracy da!!! Birababaje kuko Obama uvuga ntiyarusha ijwi Congress igizwe n’umubare munini w’abazungu. Democratie ya Amerika ni Majority consesus not Minority abirabura ni Minority bazakomeza bapfe mugihe badahisemo kurwanira uburenganzira bwabo.
Arikose isi irasekeje iyubona ukuntu kinogihugu cyirirwa gisakuza ku Rwanda ngo ntamutekano hano abantu bafa burimunsi bajya bareka gu confusing isi, bihane ibyahabyabo
Imana ibakire mubayo
Patrick uvuze ukuri pe!!
“Intagondwa y’umusilamu-y’umwarabu igendera ku mahame akarishye y’idini ya….yarashe abantu murusengero”. Iyi niyo yari kuba title iyo uwakoze aya mahano aza kuba yitwa nka Abdullah Ben Ismael. Itangazabinyoma we….Undebere comments za hano nazo.
Ngaho da!
Harya abo si bo bigize abarimu ba democracy na human rights?
Mbabajwe gusa n’izo nzirakarengane zigenda zipfa umusubirizo nta n’icyo leta ikora ngo ihagarike ubwo bugome.
Comments are closed.