Digiqole ad

Uganda: Museveni yaraye akoranye inama na Amama Mbabazi

 Uganda: Museveni yaraye akoranye inama na Amama Mbabazi

Perezida Museveni na Amama Mbabazi wigeze kumubera Minisitiri w’Intebe basigaye ari abakeba

Ku mugoroba w’ejo hashize Perezida Museveni yatumije igitaraganya uwari Minisitiri w’Intebe we, Amama Mbabazi watangaje ko azahatana na we mu matora y’Umukuru w’igihugu muri 2016, mu nama yarimo na Minisitiri w’Intebe uriho ubu Dr. Ruhakana Rugunda.

Perezida Museveni na Amama Mbabazi wigeze kumubera Minisitiri w'Intebe basigaye ari abakeba
Perezida Museveni na Amama Mbabazi wigeze kumubera Minisitiri w’Intebe basigaye ari abakeba

Perezida Yoweri Museveni ngo yatumije iyi nama nyuma y’ibirego byari bimaze gusakara bivuga ko Amama Mbabazi ashinjwa gukwirakwiza ibihuha birimo ibinyoma n’urwango.

Ibi byabaye nyuma gato y’aho Mbabazi yari amaze gutangaza ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu agahatana na Museveni mu matora yo mu mwaka wa 2016.

Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida, Linda Nabusayi, yabwiye Chimp Report ko Museveni yaganiriye na Mbabazi ku butumwa bwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga burimo amacakubiri.

Museveni yari yatangaje mu mpera z’icyumweru ko abantu bahimbye ibaruwa, bakamugaragaza nk’umuntu wandikira nyakwigendera Perezida Muammar Gadaffi wategekaga Libya.

Muri iyo baruwa, Museveni, yavuze ko abayihimbye bamugaragaje nk’umuntu uvuga nabi abaturage ba Uganda bo mu bwoko bw’Abakiga (Bakiga tribe).

Yashimiye inzego ze z’ubutasi akazi zakoze, kandi ngo bamwe mu bahimbye iyo baruwa batawe muri yombi na Polisi ya Uganda.

Mu ijambo rya Perezida Museveni ku wa mbere yagaragaje ko na Amama Mbabazi ari mu gatsiko k’abashatse kumuharabika.

Umunyamabanga mu biro bye Nabusayi yasubiye mu magambo ya Museveni aho yagize ati “Maze kubona ko n’izina rya Amama Mbabazi, murumuna wanjye riri muri babandi (bahimbiye ibinyoma Museveni), nafashe icyemezo cyo kumutumiza ndetse na Ruhakana Rugunda.”

Museveni yavuze ko amagambo Mbabazi yatangaje ko azahatana na we mu matora Atari akwiye ngo kuko Komisiyo y’Amatora ntiratangaza igihe amatora azabera.

Museveni yavuze ko amakuru y’uko Amama Mbabazi azahatana na we, yayamenye ari mu ndege asubira mu gihugu cye avuye muri Africa y’epfo.

Yagize ati “Icyangombwa abyo Amama Mbabazi yavuzeho, yatangaje ko azakorera buri wese, ibyo ni byo ishyaka NRM rikora. Ibyo kugarura amahame ya Demokarasi NRM yari yariyemeje, ndashimira Amama Mbabazi kuko ntiyari kwirengagiza iterambere, amahoro, ubutasi, n’ibindi.”

Museveni ariko yanenze Mbabazi kuba yavuze byinshi Leta itagezeho kandi yarayikoreye imyaka ari Minisitiri w’Intebe.

Museveni yagize ati “Niba hari umuntu ukwiye kugira icyo abazwa ku ntege nke zaranze iyi Leta, Mbabazi yari akwiye kubisobanura.”

Yagize ati “Mbabazi yavuze ko igihugu kinaniwe. Mbabazi yabaye igihe kinini umuyobozi mukuru wa inzego zacu, yabaye mu nzego z’umutekano, mu Nteko Nshingamategeko, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka na Minisitiri w’Intebe. Kugenzura Leta ni inshingano za Minisitiri w’Intebe. Izo nshingano zose, umuntu yari kuzikoresha agenzura ndetse anakosora ibitagenda.”

Hagati aho ariko, mu mujyi wa Mabarara hahashwe abantu bane bashyigikiye Amama Mbabazi bari bambaye imyenda iriho ifoto ye. Nk’uko The New Vision ibivuga, ngo hanafashwe imodoka y’ikamyo irimo imipira ishushanyijeho Amama Mbabazi, gusa abo bantu nyuma ngo bararekuwe.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Umuntu ahaga apfuye!

  • Fairplay Muzee Museveni agira muri politique izatuma ayobora UG kugeza igihe azanirirwa. N’abazamusimbura bazabigire umurage. Turagushyikiye uburyo ushyikirana n’abo mutavuga rumwe Muzee dukunda

  • Ihorere Mzee, abo nibanda nini badashimwa cga ngo banyurwe. Rekana nabo Bamutibuka wikomereze ibyawe. Bazumirwa.

  • We ni umugabo agerageza kuvugana nabo yirukanye naho inshuti ze zo bihigisha icumu ni hatari

Comments are closed.

en_USEnglish