Digiqole ad

 Minisiteri y’Ubuzima ntivuga rumwe n’abacuruza Coartem bemeza ko yabuze

  Minisiteri y’Ubuzima ntivuga rumwe n’abacuruza Coartem bemeza ko yabuze

Umuti wa Coartem Minisiteri y’Ubuzima yemeza ko uhari mu mavuriro ya Leta

Muri pharmacy hirya no hino mu Mujyi wa Kigali haravugwa ibura ry’umuti uvura indwara ya Malaria witwa Coartem, abayicuruza bameza ko iki ari ikibazo kimaze hafi ukwezi bakaba batewe impungenge n’uko malaria ishobora kuzahaza abantu.

Umuti wa Coartem Minisiteri y'Ubuzima yemeza ko uhari mu mavuriro ya Leta
Umuti wa Coartem Minisiteri y’Ubuzima yemeza ko uhari mu mavuriro ya Leta

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu cyumweru gishize, Ministeri y’Ubuzima yasabye abantu gushakira uyu muti mu mavuriro ya Leta, kuko ngo ayigenga bitewe no kuwugurisha ku giciro cyo hejuru byatumye babura abaguzi, bahitamo kureka kuyirangura.

Zimwe muri pharmacy zo mu Mujyi wa Kigali Umuseke wagezemo, bamwe mu bari baje gushaka uyu muti bavuze ko bazengurutse pahrmacy nyinshi bashaka uwo muti ariko bakawubura.

Ibyo kubura k’uyu muti kandi byemezwa n’abasanzwe bagurisha uyu muti wizewe n’abatari bake bitewe n’ubushobozi bwawo mu guhangana n’indwara ya Malaria.

Umwe mu bacuruza imiti muri pharmacy zigenga utashatse ko umwirondoro we umenyekana mu itangazamakuru asanga impamvu imiti imwe n’imwe ibura ari uko Leta itorohereza ibindi bigo kwinjiza iyi miti, ngo kuko mu Rwanda harimo ibigo bitatu byonyine byemerewe kuvana uyu muti wa Coartem hanze byigenga.

Yagize ati “Icyo twasaba Minisiteri y’Ubuzima ni ukorohereza ibigo byigenga bisanzwe byinjiza imiti ya Coartem. Ibigo byigenga bifite uburenganzi bwo kuwinjiza ni ibigo bitarenze bitatu noneho bakaba bakwemerera n’abandi, kandi bakabashyiriramo ibintu byo kuborohereza ku buryo uwo muti wakwinjira mu gihugu ku bwinshi wabura mu kigo kimwe mu kindi ukawuhasanga.”

Impamvu y’ibura ry’uyu muti wa Coartem ntizumvikanwaho hagati ya Ministeri y’Ubuzima n’abasanzwe bawugurisha.

Ministiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho, asobanura ko impamvu pharmacy zigenga zidafite uyu muti ari uko bawugurisha ku giciro kiri hejuru (frw 5000) kandi kwa muganga mu mavuriro ya Leta uhendutse (frw 300), babura abawugura bigatuma bareka kuwurangura.

Yagize ati “Malaria irica niba urwaye ugomba gufashwa, Leta yarishyuye ubu iyo miti iragura frw 300 kwa muganga ariko iyo ugiye mu bigenga igura frw 5000. Abantu  bajyayo n’ubwo atari isoko ryiza, niba badashaka kuyigurisha nta kundi byagenda, ariko twe turayifite mu bigo bya Leta, iyo niyo mpamvu iyi miti itaboneka mu maguriro yigenga.”

Ubwo Umuseke  wasuraga zimwe muri pharmacy, hari abavuze ko no mu mavuriro ya Leta uyu muti utakiboneka.

Nyuma y’uko uyu muti witwa Coartem ubuze, ahenshi bamwe barawusimbuza  uwitwa Quinine, nubwo kuwukoresha ku rundi ruhande ngo bishobora gusigira uwawukoresheje ingaruka zirimo kumeneka amatwi, kugira ubusharire mu kanwa n’izindi.

Pierre Claver Nyirindekwe
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Inkuru nticukumbuye mwageze ku ruhande rumwe gusa rwa Pharmacie kandi bireba na Minisante bikareba na mavuriro ya leta aho minister abarangiye uri mugere kwizo mpande zose mudutangarize inkuru y’imvaho.

    Ataribyo mureke guca igikuba musibe byose twemenye na 1994 yarahise.

  • Ibiciro bigaragazwa muri iyi nkuru(5.000 na 300 F)n’biciro by’iki?Ese n’ibiciro by’ikinini kimwe cyangwa n’iby’ipaki y’ibinini bya coartem?Précision please!!!

  • uyu munyamakure yadusondetse iyi titre ninziza ariko ibiyirimo ntibisobanutse coartem hari igura 3000 na 5000 par cure.Binagwaho ntatanza amakuru nyayo.

  • Abanyamakuru nyabuna mujye mudufashe kumenya u kuri. Waba warageze mumavuriro ya Leta Minister yakurangiye Coartem zikabura? Jye mperutseyo kandi narayitaye rwose. Ahubwo Ministry ifashe private pharmacies bazibone nubwo zaba muri Camerwa kuko ho zihari. Bityo umuturage ntaharenganire

  • Ibyo Minister avuga nibyo kandi sibyo. Hari difference hagati y’ibiciro byo muli Leta no muli Privé .Ariko iyo bavuze ngo Coartem igura 300 frw ….Yee Ni 10% nyine kuli Mituelle nkuko Privee kenshi itayikoresha. Ukoresha 15% nka RSSB igera nokuli 4500 nubwo we atayanfa ariko RSSB Niyo yishyura. Hanyuma hari umuntu wirase hejuru ngo 1994 barayisimbutse….Ibyo Se ubizanyute muli iyinkuru?

  • Yee yeye mbonye iyi nkuru umujinya uranyica nukuntu nari mfushije umuvandimwe wanjye nabuze uyu muti mu mapharmacies yose yo muri Kigali. Ese kuwuhagarika niko gukemura ikibazo? Tureke abacu bapfe ngo umuti urahenze? Ntiwagurisha n’isambu ariko ukawugura!!?. Baranabeshye muri prive uwabakuru ugura 2500 uw’abana 1200. Binagwaho rwose karamunaniye.

  • NATWE ABAJYANAMA BUBUZIMA MUZADUSURE BO MURI RWAMAGANA MU MURENGE WA RUBONA TUBABWIRE IBIBAZO DUFITE MUKUBA RAPID SMS ITAKIGENDA NEZA MUTUBABARIRE MUZADUSURE KUKO AMAZI AGIYE KURENGA INKOMBE

Comments are closed.

en_USEnglish