Umuhuza mu bibazo by’i Burundi yeguye
Said Djinnit wari intumwa yihariye ya Ban Ki Moon mu Burundi kugira ngo ahuze impande zitumvikana kuri manda ya gatatu ya Nkurunziza, yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa kane.
Uku kwegura ngo kwatewe n’uko abo mu ruhande rutavuga rumwe na Leta bamushinjaga kubogamira ku byifuzo by’ishyaka rya Perezida Nkurunziza Pierre uvuga ko yemerewe n’Itegeko Nshinga kongera kwiyamamaza.
Nubwo ngo yeguye ku mirimo ye yo guhuza Abarundi, Said Djennit azakomeza guhagaragira Ban Ki Moon muri aka karere k’Africa.
Abakurikiranye imirimo yo guhuza impande zombi yakoze, bavuga ko umuhate wa Said Djinnit mu guhuza Abarundi nta musaruro watanze, iki kikiyongeraho y’uko abatavuga rumwe na Leta bamushinja kubogama nubwo we yabihakanye.
Umuvugizi wa UN mu Burundi Vladimir Monteiro yagize ati “ Yasezeye ku mirimo ye y’ubuhuza mu bibazo by’i Burundi ariko azakomeza akazi ke nk’intumwa yihariye ya UN muri aka karera k’ibiyaga bigari.”
Kugeza ubu ntawurasimbuzwa Djinnit nubwo nawe ubwe ataravuga impamvu z’ubwegure bwe. Gusa mu itangazo yasohoye, yashimiye impande zombi ubufatanye zamweretse mu mirimo yari amaze iminsi akora.
Djinnit, umudipolomate ukomoka muri Algeria, yasabye kandi impande zose gukomeza kurebera hamwe uko zakemura ibibazo biri mu Burundi kugira ngo amahoro agaruke, abaturage batahe kandi n’amatora azagende neza.
Ibintu ntibiraasubira mu buryo
Mu Burundi cyane cyane mu murwa mukuru Bujumbura abigaragambya bamagana ko Perezida Nkurunziza yongera kwiyamamariza manda ya gatatu ntibaracogora. Bafata iminsi bahagaritse nyuma bakongera.
Kuri uyu gatatu tariki 10 Kamena abo muri quartier ya Buyenzi basubiye mu mihanda batwika ibintu bitandukanye birimo n’amapine y’imodoka bavuga amagambo yamagana ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza no kongera kwiyamamaza kwe.
Bahagurukijwe cyane cyane n’umujinya w’abapolisi bari bamaze kurasa bakica umusore witwa Issa bakekagaho ubujura.
Umwuka mubi, imyigaragambyo n’ubugizi bwa nabi byatumye Abarundi barenga ibihumbi 50 bahunga igihugu cyabo. Benshi muri bo bahungiye mu Rwanda.
UM– USEKE.RW
13 Comments
Buriya nibyo babonye ko yahengamiye kuri CNDD nyine. Burya ntimugahinyure ibivugwa haba harimo bimwe byukuri. Ahubwo mujye mukunda abavuga (guceceka bibi) kuko babaha inzira yo gukurikirana aho ukuri kuri.
Areguye seeee, niba yasize atanze za ideés kuri uwo Nyakubahwa, bimaze iki assize atwitse, ni rutwitsi. Agiye amusigiye inama azagenderaho maze akazakomeza amatora akoresheje ingufu afuite nkukiri kubuyobozi. Buriya yasize anamubwiye kuziyambaza FDLR abaha cash nyinshi.
Abanyarwanda mutereke. uwuhitwa ntafata uwudahwa (vomiting). Ego, muburundi haringorane ariko irwanda bikarushiriza.
Kagame ntimumuvuga ariko sebarundi nyaguhora kungoma nkurunziza mukamuhoza mukanwa. nkurunziza azotwara uburundi nabarundi kuko arabishoboye kandi namategeko arabimurekurira. Ahubwo komuri abagabo muzovuge ibitagenda neza murwanda mwirabire.
wewe warasaze
uwiyita kindi alichanganyikiwa ni mwene sebahinzi
Yeguye canke yananiwe? Nibarondere uwubishoboye. Vyongeye nomuburundi hariho umuhuza wabarundi “rukara mahamed”, nicagikorwa ahemberwa.
iby’Africa nuko nyine! None se umuyobozi wa AU Mugabe koko yafata ikihe cyemezo k’u Burindi kandi nawe Zimbabwe yarayigize umurage wa se! yenda icyo abaturage dukeneye ni amahoro n’iterambere si za manda ariko se nka Nkurunziza koko ko ntacyo yakoze muri 10 ans yakwigendeye! iyo urebye uko abarundi babayeho ukareba umwanda uba Bujumbura wibaza niba bagira President bikakuyobera. Gusa twe abanyarwanda ntidukeneye uzivanga mu byacu kuko twifitiye uwadukuye ahaga akaba atugejeje aheza. On ne change pas l’equipe qui gagne kandi iyo ukina mu ikipe iri gutsinda si ngomwa ngo ujye gusimbura kuko itsinzi iba ari iya equipe
@Gikundiro
Ko ushaka ko ntawakwivanga mu byo mu Rwanda, none wowe ukaba wivanga mu by’i Burundi? Waretse abarundi bakirangiriza ibibazo byabo.
Ese ko uvuga ngo NKURUNZIZA ntacyo yakoze kuva yajya ku butegetsi ubwo nturimo kumusesereza. Mu Burundi abanyeshuri muri Primaire bigira ubuntu, abana bafite ku myaka itanu gusubiza hasi bavurirwa ubuntu, ababyeyi batwite bavurirwa ubuntu, ubwo se urumva ibyo atari ibikorwa byiza?
Noneho reba mu Burundi abaturage baho bashobora kuvuga ikibari ku mutima cyose bakakibwira ubutegetsi nta bwoba, nta n’umususu, ibyo se urabona atari byiza? ibyo urabona mu Rwanda wabigerageza? Sigaho.
Nimureke amarangamutima asebya u Burundi kuko ntacyo bimaze. NKURUNZIZA ni umuperezida witonda kandi utuje ariko akaba azi gusesengura ibya Politiki. Abaturage benshi baramukunda, ureke kugendera kuri ziriya nsoresore z’i Bujumbura zashowe mu mihanda n’abarwanira inda zabo.
Na bariya bamurwanya bazi neza ko abaturage benshi bamukunda, niyo mpamvu ubona banga kujya mu matora, kuko bazi neza ko azabatsinda.
Ntabwo wabashobora abarundi ni biwazanga.
Keretse ubahaye ikiyeri ukabareka bagapyinata aho ni ok…, iterambere ntubagore.
Atanze amahirwe yakazi, uwarimuri chomage agiye kurankayo agura brochette.
IBUYE RISERUTSE NTIRYICA ISUKA. Nkurunziza amaze kumenya abasi biwe (Kagame na Museveni) aribo basi buburundi. Nahabanka ibiganiro itariki yamatora ntihinduka.
Wowe wiyise BURUNDI uri icyo ntazi gusa ubundi se mufite iki ???
Mwabuze ubukungu mubura nu bwejye mwe ntacyo tunabingingamo igihe nikigera muzatwinginga harakabaho
HE K G HE K M HE K ba K bacu naba kwanza
Les hommes fort …,3 K
KAGUTA ,KAGAME ,KENYATTA
Ndabakunda nzabagwa inyuma mudushunisha kuri gateau si n’umugati gusa.
mureke abasanza mujye kurwana intambara yiwanyu muraho muravuga ubusa. gusa
Comments are closed.