Digiqole ad

AFCON 2017: Sibomana Patrick yiyongeye mu ikipe nkuru y’igihugu

 AFCON 2017: Sibomana Patrick yiyongeye mu ikipe nkuru y’igihugu

Patrick Sibonama umwe mu basore bakiniye Amavubi makuru bakiri bato

Rutahizamu ukina aca ku ruhande Sibomana Patrick arakorana imyitozo n’abandi bakinnyi b’ikipenkuru y’igihugu Amavubi kuri uyu wa gatanu kuri Sitade Amahoro. Umutoza Jonathan McKinstry yahise mo kumwongera mu ikipe yari yahamagaye nyuma yo kubona yitwara neza ku mukino w’igikombe cy’amahoro wahuje APR FC na La Jeunesse kuri uyu wa kane kuri Sitade ya Kicukiro.

Patrick Sibonama umwe mu basore bakiniye Amavubi makuru bakiri bato
Patrick Sibomana umwe mu basore bakiniye Amavubi makuru bakiri bato

Jonathan McKinstry kuwa gatatu yahamagaye abakinnyi 29 b’ibanze ngo baze mu myitozo yo gutegura imikino yo guhatanira ticket yo kujya mu gikombe cya Africa 2016, umukino wa mbere mu itsinda H ukaba uzahuza u Rwanda na Mozambique i Maputo tariki ya 14/06/2015.

Patrick Sibomana wari warengejwe ingohe n’umutoza, nyuma yo kumubona mu mukino wabaye kuri uyu wa kane yasanze akwiye kumwongera mu bandi.

Uyu mukinnyi ukunisha akaguru k’imoso ku ruhande mu basatira ni umwe mu bakina neza ku mwanya we mu Rwanda, yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu nkuru mu 2013 ku myaka 18 gusa ubwo u Rwanda rwakinaga bya gicuti na Uganda, kuri uyu mukino we wa mbere yatsinze igitego cyishyuraga icyo Uganda Cranes yari yatsinze.

Mu bakinnyi bari muri iyi kipe yahamagawe, abakina hanze barimo Abouba Sibomana ukinira ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya,Elias Uzamukunda ukinira ikipe ya ASF Andrezieux-Boutheon yo mu Bufaransa na Haruna Niyonzima ukinira Yanga yo muri Tanzania ari nawe Kapiteni wabo. Aba bakazagera mu myitozo kuwa mbere.

Imyitozo y’ikipe y’igihugu iratangira kuri uyu wa gatanu saa 09:00 za mugitondo kuri SitadeAmahoro bongere gukora umwitozo wa kabiri saa 15.30 aho aza guhitamo ikipe izakina irushanwa ryo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.

Muri iri rushanwa u Rwanda ruzahura na Sudani y’Epfo naho Tanzania yikiranure na Kenya kuri uyu wa gatandatu, umukino wa nyuma ube ku Cyumweru kuri stade Amahoro hagati y’amakipe yatsinze kuwa gatandatu.

Abakinnyi 29 ubu bahamagawe mu Amavubi;

Abanyezamu : Ndayishimiye Eric (Rayon Sports), Kwizera Olivier (APR FC), Mvuyekure Emery (Police FC), Nzarora Marcel (Police FC).

Ba myugariro : Bayisenge Emery (APR FC), Nshutiyamagara Ismail (APRFC), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Fitina Ombolenga (Kiyovu Sports),Rutanga Eric (APR FC), Sibomana Abuba (Gor Mahia-Kenya), Rugwiro Herve(APR FC), Rusheshangoga Michel (APR FC).

Abakina hagati : Mugiraneza Jean Baptista (APR FC), Mukunzi Yannick (APRFC), Bizimana Djihad (Rayon Sports), Ndatimana Robert (Rayon Sports),Niyonzima Haruna (Young Africans-Tanzania), Muhire Kevin (Isonga), Buteera Andrew (APR FC), Iranzi Jean Claude (APR FC), Safari Jean Marie (Gicumbi), Nshuti Dominique Savio (Isonga) na Patrick Sibomana (APR FC).

Ba rutahizamu : Tuyisenge Jacques (Police FC), Iradukunda Bertrand (APRFC), Ndahinduka Michel (APR FC), Songa Isaie (AS Kigali), Sugira Ernest (AS Kigali), Ndayishimiye Antoine (Gicumbi) na Uzamukunda Elias (ASF Andrezieux-Boutheon-France).

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ariko ubanza ari imashini yari yamusimbutse! Ubanza bari bibagiwe ko akina muri APR Fc.
    Harya we si umusimbura mu ikipe ye ra?
    Mwarangiza ngo umupira w’u Rwanda uzazamuka. Abahungu baraye bakoze ikiganiri cy’imikino ku Isango ku mugoroba wo kuri uyu wa 4.06.2015, banzuye neza ku kibazo cy’umupira mu Rwanda. Niba bikomeje gutya ntimutegereza iterambere ry’umupira. Ngayo ng’uko.

  • ikipe yigihugu igomba kureberwa mu makipe yose yu rwanda kuko muri burikipe haba harimo ba kizigenza bayoboye abandi.nimuri ubwo buryo ikipe yigihugu ya kagobye gutoranywa?

  • None se bazakinishe abanyamahanga ko aribo mugira ba kizigenza mumakipe yanyu?

  • Erega APR niyo ifite abana ubona bafite ejo hazaza heza nta mpamvu batagirirwa icyizere ngo barye ako gafaranga kuko nibo batwara ibikombe kandi birigaragaza. None se bazafate abaterekana ubushake bwo gutwara ibikombe? Nabyo ntacyo byatanga

Comments are closed.

en_USEnglish