Rwanda: Katauti yandikiye Perezida Kagame asaba kurenganurwa
26 Gicurasi 2015- Umukinnyi wakanyujijeho mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi wakinaga nka myugariro Ndikumana Hamadi Katauti yandikiye Perezida wa Repubulika amusaba kumurenganura ku kibazo cyo kuba yaragizwe umunyamahanga.
Mu kiganiro Katauti yagiranye na Umuseke yemeye iby’aya makuru ko yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ngo amurenganure.
Katauti yagize ati “Naramwandikiye ariko sindabona igisubizo kuko ngo muri iyi minsi ahuze, ariko abo muri Perezidansi bambwiye ko muri iki cyumweru nko ku wa kane nazajya kureba igisubizo.”
Katauti yanavuganye n’Umuseke, uburyo abonamo umupira w’amaguru mu Rwanda, aho ngo asanga abakinnyi baramaze kwirara.
Yagize ati “Ikibazo cya mbere ruhago ifite ni abakinnyi bamaze kwirara. Kuri ubu abakinnyi barakina uko bishakiye kuko n’ejo bazasubira mu kibuga. Nta we bahatana uhari.”
Avuga ku miyoborere y’umupira muri iki gihe yavuze ko kuva ku bakozi bo hasi muri FERWAFA kugeza ku bo hejuru usanga nta n’umwe wakinnye umupira w’amaguru.
Yagize ati: “Ibintu biri kwicwa n’imiyoborere mibi pe. Njye mpamya ko iyaba bashyiragamo abantu bakinnye umupira, bawuzi neza ari bwo ibintu byajya mu buryo.”
Ati “None se umuntu araturuka iyo ngo aje kuyobora umupira, atanawuzi mubona yakoramo iki gishya? Umupira wacu wishwe n’ubuyobozi bubi bwaba ubwa ‘federation’ ndetse n’ubuyobozi bw’amakipe.”
NKURUNZIZA Jean Paul
UM– USEKE.RW
30 Comments
Ariko nk’umuntu yambura Katawuti Ndikumana ubunyarwanda ashingiye kuki koko? FERWAFA ifite amakosa akabije.
umusaza n’umusaza bana nakemure akabazo sikibazo kati agaruke tu nahubundi ibyo avuga byose nibyo rwose nawe c buriya uwiyise degaule yatsinze ikihe gitego cyatumye yitwa iryozina da?????????????
@ Aimable
De Gaulle ntabwo ari izina ry’abakinnyi b’umupira ahubwo ni iry’abaririmbyi n’aba DJs.
DeGaulle ntabwo ari izina ry’abakinnyi b’umupira ahubwo ni iry’abaririmbyi n’aba DJs! Ni izina ry’abafaransa (nk’uwari perezida wabo General De Gaulle) ahubwo abo bose bagiye bayitwa kubera gufana ubufaransa! Mu myaka iri imbere hazaba hari na ba Obama!!
sinjye uzabona Degaulle avuye muri FERWAFA wambura ute KATAUTI ubunyarwanda nibyo yakoreye ikipe y’igihugu!!!!!!!!!!!!!!!
il est 100% rwandais .
Hamadi yaradushimishije nibamureke aha ni iwabo ! ubuse muramwohereza hehe koko ! iyo ni yo nyiturano mumuhaye? hahahaha !!!!!
Ariko buriya Degore n’amashumi ye ntibumva, None se bategereje ko natwe tujya mu mihanda nk’Abarundi?
Niba ari umugabo , najyane ayo yariye, yivuge ibigwi byibyo yangije ubuni asezere.
Niba kandi akomeje kugundira…….. Ngo imana irebera u Ruanda ntihubya, azabona ishyano
muzatohoze neza muzasanga abagore 2 bakora muri iriya nzu aribo ba nyirabayazana bibibazo byose, kuko nibo bayoboye Ferwafa , binjiza uwo bashaka, bakirukana uwo bashaka ! batagushaka ntuhamara kabiri. abanyamakuru mutohoze ayo makuru.
ibyo avuga ni ukuri! ubundi degouli yakinye umupira hehe? mbona ari uwo gusenya umupira nyarwanda nokudusubiza inyuma! ntakitagira iherezo azegura. nuko azavamo yarawurangije burundu.
@ Aimable
Ntabwo De Gaulle ari izina ry’abakinnyi b’umupira w’amaguru ahubwo ni iryo abaririmbyi n’aba DJs!
Naho ubundi rwose ibyo Katauti avuga ni ibyo: umupira w’u Rwanda uyobowe nabi bihagije ahubwo ugeze aho umwanzi ashaka! HE rwose nafashe Katauti ariko n’abakunzi ba ruhago n’ishema ry’igihugu muri rusange adukize ubuyobozi bwa FERWAFA buriho uyu munsi…
@Kalisa ariko nkwibarize Kali, nihe wigeze ubona federation y’umupira yambura umuntu ubwenegihugu? Ibyo ko bikorwa na Ministeri y’ubutabera. Kandi niba ari na Ministeri yabikoze cyo ibyo byakozwe mbere yuko Degaulle ayobora FERWAFA. Ubuse kuvuga ngo Degaulle ni izina rya aba DJ ko iwacu twari dufite umuboyi witwa Kalisa nawe uri umuboyi? Mwagiye mutohoza neza ibyo muvuga mbere yo kuvuga ko ari mwe mwisuzuguza. Kuyobora ikintu ntibisaba ko uba waragikoze niyo mpamvu ibigo bigira ba conseillers na directeurs techniques bafasha uyobora gufata ibyemezo. Mujye mwihesha agaciro mwokarimana mwe.
I agree with you 100%. Kalisa yigize umwanalyste arakabya, avuga níbintu bitajyanye
UBWO MURIBKA TAKCLE NA MONTE ZA HAMAD CYANGWA MUMUBONYE ASHAJE MURIBAGIRWA ! UBU SE MVUGE UKUNTU YITANGIYE URWANDA YARUKINIYE YARANGIZA EQUIPE YE “CINTRO” IKAMWIRUKANA MURABYIBAGIWE ? KWITANGA BIMAZE IKI NIBA ARIBYO ? NIMIRANGIZA NGO NTAKUNDA IGIHUGU ? NIMUMBWIRE NEMWE!
Ibyo Venant avuga Nibyo byatumye bamwirukana Kuba umuntu yahebwa amayero hafi 45000€ akemera kuyahara akaza gukina agacyina yaranavunitse muganga yaramujije gucyina Ariko akemera agacyina cotra yimyaka 2 yarafite bakayisesa
Ariko Ryamukuru, urenganya abavuga ikuri, kandi ibyo avuga aribyo. Ni Ferwafa yafashe listi y’abakinnyi ibajyana muri Immigration.
Ariko uyu Katauti katauti!!! Ibyo yakoze ariko muba muvuga nibiki bituma mwumva akwiye kwitwa icyo ataricyo?? Niwe wambere se wambuwe passeport da!! Hari benshi bazambuwe kugera no kubabakomokaho, kandi bakoreye ndetse baracyitangira kurusha uwo Katauti wanyu, ndetse bari abanyarwanda b’umwimerere. Katauti se yakoze ibirenze ibyo Gen Kayumba, Karegeya na Rujugiro bakoze da!!!
Sha mujye mukura ubutesi ahongaho.
ndacyeka Katauti atarahunze igihugu akirimo, ubwo rero aracyagikorera, kandi arahari wowe uzasange abo uvuga ubasabire passports, katauti yakinnye umupira ashimisha millioni z abanyarwanda ku bibuga kuri TV, wivanga sport na politique niba ubabajwe nabo ko bazimwe basi uzazibasabire, twe turayisabira umukinnyi wacu
PU njye ndasaba umusaza kumutumiza akamuha icyo as haka ariko akareka gukomeza kutubihiriza .akegura ntawuzamuseka ahubwo tuzamukorera umunsi mukuru.ngiye kwiyiriza icyumweru kugeza icyifuzo cya benshi gihawe agaciro.
Hon UWACU JULIENNE turabasaba ibyishimo bya ruhago mukadukiza degaule nabo bafatanyije kudusenyera ruhago koko!!
@ uwiyise Iryamukuru
Icya mbere cyo ujye ubanza usome ibyo umuntu yanditse ubone gusubiza ureke gutandukira:
– nta na hamwe navuze ko De Gaulle cyangwa FERWAFA aribo bambuye Katauti ubwenegihugu. Uretse ko Komite iyobowe na De Gaulle ariyo yazanye icyo kibazo nyuma y’aho ikoreye amakosa yo guhamagara Birori Daddy kandi Libya yari yatureze ntitsinde kubera nta buyobozi ifite;
– kuba nanditse ko De Gaulle ari izina ry’abaririmbyi n’aba DJs n’uko mbazi bitwa gutyo nkaba nta mukinnyi wa foot nzi witwa gutyo kandi n’uwo De Gaulle bavuga mu mirimo yakoze harimo no kuba DJ. Ibyo kuba iwanyu mwaratunze umuboyi witwa Kalisa nta kibazo mbibonamo kuko ari izina ry’ikinyarwanda kandi ububoyi ni akazi nk’akandi n’ubwo mbona ushaka kugasuzugura. Keretse niba mutaramuhembaga.
Naho ubundi uzongere ubaze neza ibibazo bya ba Katauti byaje ku gihe cya De Gaulle kandi ikibazo si icyo abanyamahanga bari baribiwe ubwenegihugu ahubwo ni ukuntu cyakemuwe mu marangamutima menshi no kubogama aho abakinnyi bamwe banze no kwitaba komisiyo yari yashyizweho bikarangira ntacyo babavuzeho.
Naho ubundi ukwiye kujya ushyira mu gaciro mbere yo kubisaba abandi kugira ngo utasanga ari wowe wisuzuguje mu gihe ubitwerera abandi…
Wikwihagararaho wavuze ubusa! Izina se rigira ba nyiraryo?! Niba ntawe wari uzi, wamenye ko hari nábandi baryitwa batari muri ibyo byiciro wari uzi mbere wibeshya. baravuga ibigoye, wowe ngo ibigori
@ Claude
Ubwo se niba hari uwavuze ubusa wowe ko mbona uvuze ibiri mu nsi y’ubusa!
@ Kalisa siniyise Iryamukuru niko ababyeyi banyise. Kandi ntubifate nabi ku rubuga abantu baraganira bagahugurana. Nta kazi nasuzuguye kuko uwo Kalisa navuze yarafite urugo arutunze kandi nubu ashobora kuba acyitunze kuko simuheruka, jye nabikubwiye kuko nshaka kukubwira ko nta zina rijyana n’umurimo. Hanyuma niba Ferwafa yarazanye ikibazo hanyuma uwo bagishyikirije agafata umwanzuro wo kumwaka ubwenegihugu byaba byiza uwabumwambuye niwe byabazwa. Degaulle ashinjwa byinshi ariko nibaza ko twese turebera inyuma tutazi ibyo muri Ferwafa keretse wowe niba uyikorera uzi ibyo abo hanze batazi.
ariko ndumiwe noneho uyu ngo @banga aje ate twebwe twibereye muri sport wagiye ujya kuri page ya politique wayobye musaza. naho abo uvuga nibo biyimye agaciro bari bafite naho katauti we azabuhabwa kuko ntagaciro yi yimye? hahhhahhhhhhh!!!!
Njyewe iriya fedelation nayiha nshimiyimana Eluc.akungirizwa na katauti.ikibazo nibaza ubundi bajyaguhabwa ubwenegihugu hari amasezerano bagiranye yokubwamburwa?none se amategeko ajyenga itagwa niyamburwa ryubwene gihugu rivuga iki?ahaaa katauti afite ukuri nyako.indangamuntu nayo barayimwambuye?
Kuyobora umupira w’amaguru ntibisaba kuba warakinnye umupira w’amaguru. Upfa gusa kuba un bon administrateur ahasigaye ukagira abatekinisiye beza. Sinzi niba de Gaulle aribyo akora uretse ko aho niveau y’umupira igeze bigaragarira buri wese. Nongereho ko ushobora no kuba Coach w’amakipe akomeye utarigeze ukina ruhago.Harya Morinho yakinnye mu yihe kipe?
mwebwe uko mubona mubona abanyarwanda tuziyumvamo umupira batubwira warasubiye inyuma bene kariya kageni? reba nawe uburyo stade yari yambayubusa! babikosore kaksa nibinaba ngombwa abantu binjire kubuntu kuri match nkaziriya zibihugu ariko kiriya cyuho muri stade kivemo.
ariko wowe banga ufite ubujiji buvanze n’ubuturage cyane nigute uvanga poritiki na sport nigute witiranya kayumba na katawuti
Ariko mwese uziko murwaye we?ese ubwo mwibuka ko gatawuti yabanejeje nyuma yaho kayumba yaramaze kubashakira amahoro?ese ubwo iyo atayaharanira gatawuti mwarikumumenyerahe sha muceceke mwese birashoboka ko mwavutse nyuma 1995