Umutekano n’umudendezo ni uburenganzira bw’Abanyarwanda – Kagame
11/5/2015: Mu ijambo Perezida Paul Kagame yavugiye mu muhango wo kwambika ipeti abapolisi 462 barangije amasomo ya Cadets, mu kigo cya Gishari mu karere ka Rwamagana yavuze ko Abanyarwanda bagomba gufata umutekano n’umudendezo nk’uburenganzira bwabo. Yavuze ko iterambere ari ryo ribereye Abanyarwanda.
Perezida Kagame yabanje kwambika amapeti abapolisi barangije ndetse anashyikiriza ibihembo abanyeshuri batatu bitwaye neza muri bo harimo Nsengiyumva Jean de Dieu (uzwi nka Inzaghi) ni we wahembwe nk’uwahize abandi mu mwigire mu cyiciro cy’uyu mwaka cyose.
Perezida Paul Kagame mu ijambo rye, yagarutse ku kamaro Polisi y’igihugu igira mu kubungabunga umutekano, avuga ko urwo ruhare rwabo rufasha cyane mu kugera ku iterambere hirya no hino mu gihugu no kunoza ibyagezweho.
Yashimye akazi ka Polisi y’igihugu mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi ndetse ashimira ibihugu bikorana n’u Rwanda.
Perezida Kagame yabwiye abapolisi bashyizwe mu rwego rwa offisiye (Officers) ko akazi batorejwe ubu aribwo gatangiye.
Yagize ati “Mwatojwe kurinda ndetse no guha Abanyarwanda umutekano. Ubu igihe kirageze ngo mubishyire mu bikorwa.”
Perezida Kagame kandi yagarutse ku buryo Abanyarwanda bagomba kumva umutekano, akaba yavuze ko umutekano n’umudendezo ari uburenganzira bwabo.
Yagize ati “Abanyarwanda bagomba gufata umutekano n’umudendezo nk’uburenganzira bwabo. Mwarabitorejwe igihe kirageze ngo mubikore.”
Paul Kagame yongeyeho ko ubushobozi bwa Polisi, haba mu bikoresho ndetse n’ubumenyi bugomba kubanzirizwa n’ikinyabupfura.
Ati “Ibikoresho, ubushobozi, imyitozo ndetse n’ibindi byose Polisi ihabwa bigomba guherekezwa n’ikinyabupfura. Ikinyabupfura ni wo musingi w’ibyo muzakora byose. Ubushobozi mwahawe nta cyo bwabamarira mutagira ikinyabupfura.”
Perezida Kagame yongeye gushimira ibihugu bifasha u Rwanda mu kubaka Polisi, asaba ko hakwiye kuba ubufatanye mu kugeza ku gihugu n’abaturage ku iterambere rirambye, kuko ngo politiki nziza ni yo ibereye Abanyarwanda.
Yagize ati “Mureke dufatanye mu kugeza igihugu cyacu n’abaturage bacu ku iterambere rirambye kuko ari ryo ribabereye.”
Aba bapolisi barangije uyu munsi bari bamaze igihe kirenga umwaka bahabwa amahugurwa ya ‘Cadets’, bakaba bazajya gukora akazi mu mitwe itandukanye ya Polisi y’Igihugu.
Muri rusange abamaze kurangiza muri iri shuri rya Polisi ry’i Gishari nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Twahirwa Celestin basaga 10, 800 ariko icyo kigo gitanga n’andi mahugurwa mu bumenyi butandukanye ku ba polisi b’u Rwanda n’abo mu karere.
Nyuma y’aba barangije uyu munsi, abandi 440 barimo abanyamahanga, babiri bakomoka muri Namibia, babiri bakomoka muri Uganda n’abandi 10 bakomoka muri Sudani y’Epfo batangiye amasomo ya ‘Cadets’ azasozwa mu mwaka utaha.
Amafoto/Daddy Sadiki RUBANGURA/UM– USEKE
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW
4 Comments
Imana ishimwe ubwo bene data batashye bari bamazeyo igihe kinini…
kandi imana izabafashe bakorere igihugu bagikunze nka nyakubahwa wabafashije gutaha…karibu sana turabategereje mu miryango
Congz kuri Inzaghi, ndamwibuka hano k’Umuseke.com amakuru mez ayajyaga aduha.
Yitwaga nde ku umuseke ???
umuhango wo gusoza amahugurwa ya polisi ndabona wagenze neza cyane kandi aba bapolisi bashyashya bagiye gutangira umwaga wabo bazawukore neza cyane nk’ abanyamwuga
Comments are closed.