Digiqole ad

Amavubi U-23 yanganyije na Somalia 1-1 hazakurikiraho Uganda

 Amavubi U-23 yanganyije na Somalia 1-1 hazakurikiraho Uganda

Yannick Mukunzi, umwe mu bagize Amavubi U-23

Mu mukino wo kwishyura mu irushanwa ry’abatarengeje imyaka 23, Ikipe y’igihugu Amavubi, yaraye inganyije n’iya Somalia 1-1, gusa u Rwanda rwari rwatsinze umukino ubanza i Kigali 2-0 ruzakina umukino ukurikiraho na Uganda U-23.

Yannick Mukunzi, umwe mu bagize Amavubi U-23
Yannick Mukunzi, umwe mu bagize Amavubi U-23

Uyu mukino w’u Rwanda na Somalia wari uteganyijwe kubera mu gihugu cya Kenya, ariko bizaguhinduka kuko Kenya yagaragaje impamvu z’umutekano ukinirwa mu gihugu cya Djibouti kuri stade yitwa El Hadj Hassan Gouled.

U Rwanda rwafunguye amazamu binyuze ku mukinnyi Isaie Songa ku munota wa kane w’umukino gusa umukinnyi wa Somalia ukina ku ruhande mu bataha izamu, Abbas Mohammed yaje kwishyura icyo gitego.

U Rwanda ruzakina na Uganda mu cyiciro gikurikira, ikipe izatsinda izahura na Misiri mu cyiciro cya nyuma cyo guhatanira itike yerekeza mu gikombe cya CAF U-23 kizabera muri Senegal kuva tariki ya 5-19 Ukuboza 2015, aho irushanwa rizitabirwa n’ibihugu umunani.

Umukino ubanza ushobora kuzabera mu Rwanda uwo kwishyura ukazabera muri Uganda, gusa ngo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu FUFA ntiriragena aho uzabera.

Amakipe atatu ya mbere muri iri rushanwa azabona itike yo kujya gukina imikino ya Olympic mu mujyi wa Rio de Janeiro mu gihugu cya Brezil mu mwaka utaha wa 2016.

Ikipe y’igihugu ya Uganda ubu yatangiye imyitozo, abakinnyi 44 bahamagawe, bari mu myitozo ku kibuga cya KCCA.

Amavubi U-23 igizwe na:

Mu barinda izamu: Olivier Kwizera na Marcel Nzarora.

Ba myugariro: Abdul Rwatubyaye, Emery Bayisenge, Faustin Usengimana, Janvier Mutijima na Michel Rusheshangoga.

Abakina hagati: Djihad Bizimana, Yannick Mukunzi, Kabanda Bonfils, Kevin Muhire na Yves Rubasha.

Abasatira izamu: Justin Mico, Dominique Savio Nshuti, Jean Marie Muvandimwe, Isaie Songa, Bertrand Iradukunda na Bienvenue Mugenzi.

 

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • bitegure guhangana n’abagande kuko bafite ikipe ikomeye kandu nziza cyane maze nitwikura imbere yabo tuzahangane na misiri tujya mu gikombe cya Africa

  • Membe, urarota ku manywa. Federation iyobowe na deuxieme division umupira wabo no uriya, nirwo rugero rwawo kandi si rubi muri kiriya kiciro. Bari ku rwego rwa Somalia, rero ntabwo ari ubugande, kuko bo uwabo urimo uratera imbere. Dore n’abafana barawuretse bigira muri volley ball! Ubanza ubuyobozi bwa ferwafa bwaragize ngo guhangana n’abafana ba rayon nibyo bizazamura umupira. Ntabwo ushobora kwiruka ku nyamaswa 2 icyarimwe, ngo bishoboke. ushobora kudafata n’imwe. ubu rayonsport muri volley irakubita. kandi abafana barahari.

  • Bravo mwamfura mwe.

  • mbega amavubi we kunganaya na somalia?? mbega muteguure agatebo muztwaramo ibitego by’abagande

  • Uriya mutoza w’ amavubi natwirekere ubushobozi bwe atsinda abagande ,
    naho ubundi yaba yaraje kwitemberera!

Comments are closed.

en_USEnglish