Kagame yasubije mu Nteko itegeko ryo gucunga imitungo yasizwe
Nyuma y’aho itegeko rijyanye no gucunga imitungo yasizwe na beneyo bakajya hanze, ryari ryatowe rikajyanwa imbere ya Perezida Paul Kagame ngo arishyireho umukono, mbere yo kurisinya yasabye ko Minisiteri y’Ubutabera yongera kwicarana na Komisiyo bakarinoza.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Gicurasi 2015, Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yasubiye muri Komisiyo ishinzwe gukurikirana umutungo wa Leta (PAC), kugira ngo atange ibisobanuro ku ngingo Perezida yanenze, maze bazinonosore.
Busingye yabwiye abadepite ko mu itegeko, ryari ryashyiriwe Perezida ngo byagaragaraga ko inzego zishinzwe gukurikirana iby’icungwa ry’imitungo yasizwe ari nyinshi, bikaba byasaba ibiganiro kugira ngo bikorwe (negociations).
Yavuze ko, harimo ikosa ry’uko hagomba kujyaho urwego ruri muri Minisiteri ariko inshingano zarwo ntizisobanuke hakaba habamo kugongana. Perezida wa Repubulika abyanga avuga ko urwo rwego rwazatwara amafaranga ya Leta bitewe n’uko rwari gushyirirwaho abakozi.
Busingye yagize ati “Gucunga imitungo yasizwe, bigomba kuba igikorwa cy’imicungire y’imitungo yasizwe na beneyo aho kubaka urwego rujya mu rundi.
Gushyiraho urwego rwihariye byari kutuvuna kurusha kubyinjiza mu nzego z’ibanze z’ubutegetsi cyane mu karere, kuko abaturage ni bo baba bafite amakuru ahagije, twasanze aribyo byaba byiza.”
Nyuma y’aho Perezida wa Repubulika yanze gusinya kuri iryo tegeko, Minisitiri Busingye yavuze ko bicaye bagasanga abaturage bo hasi baturanye na runaka wasize imitungo, bagirana amasezerano na Leta bakemera kuragizwa isambu cyangwa undi umutungo bakabicunga kuruta gushyiraho urwego.
Minisitiri avuga ko gucunga iyi mitungo y’abayisize harimo ibitekerezo bibiri;
Icyambere ngo ni uko Leta yacunga imitungo y’uwagiye, itabikora ikabibazwa.
Icyakabiri ngo ni ugukora igikorwa cyo guha umuntu gucunga iyo mitungo, nyirayo yazagaruka agahabwa imitungo ye.
Yagize ati “Aho kugira ngo bibe itegeko ryo gucunga iby’uwagiye, ahubwo bikaba igikorwa cyo kumufasha kureba ibye, akazahabwa raporo.”
Minisitiri avuga ko iryo tegeko ryari ryagiye kwa Perezida, ariko hatabayeho guha agaciro iyo ngingo y’uko ibintu by’umuturage wagiye hanze agasiga imitungo bitashyirwa kuri Leta, ahubwo bikaba inshingano yo kumufasha.
Perezida wa Komisiyo, Hon Nkusi Juvenal yavuze ko kuko itegeko ryamaze gutorwa, hakaba hari hasigaye kuritangaza, ngo nta mwanya uhari wo kwiga ingingo zose, ngo ahubwo hakwigwa kuri eshatu zirimo ikibazo hakarebwa ko zagira ingaruka ku zindi zirigize.
Nkusi avuga ko mbere imitungo y’abayisize yacungwaga na komisiyo y’Akarere cyangwa Intara ariko ntibyatanga umusaruro, iyo ngo ni yo mpamvu hari haje iryo tegeko ryasobanuraga neza ibintu kurushaho.
Icyo gihe ngo hari ikibazo cy’uko imitungo y’abayisize ariko bakaza kwitaba Imana, habaga imbogamizi yo kumenya uzayizungura, bituma inshingano zaba iza Leta kugira ngo iyicunge yose.
Nyuma y’ibiganiro n’ibyo bisobanuro bya Perezida wa Komisiyo, Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko ari uko itegeko rigomba kumera, gusa asaba ko zimwe mu nyito mu magambo, n’inshingano bisobanurwa neza mu itegeko kugira ngo bitazateza urujijo.
Abadepite bavuze ko urwo rwego rutarabona izina nyaryo ariko babaye bise ‘Ishami rishinzwe gucunga imitungo yasizwe na beneyo’ ngo rwashyira inshingano z’ubugenzuzi ku rwego rwa Minisiteri, ariko byajya mu gushyira mu bikorwa, Njyanama mu nzego z’ibanze mu turere no mu midugudu zikaba ari zo zigena uwo gucunga iyo mitungo.
Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko yemeranywa n’Abadepite ku byo bavuga ariko, ngo bikwiye gusobanuka neza ko kuba Leta yakwinjira mu byo gucunga umutungo w’umuntu wagiye atari itegeko, ahubwo ari ukumufasha gucunga ibye kuko adahari.
Abadepite bavuze ko igikenewe ari ugushyira mu itegeko uko umutungo wa nyiri kuwusiga yazawusubizwa igihe azaba agarutse.
Ikindi bifuje ni uko urwo rwego rwazaba ishami riri muri minisiteri, kandi abakozi baryo bagahabwa ubushobozi mu bumenyi no mu bubasha.
Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko bateganya gushyiraho iteka rya Minisitiri rigena imikorere y’urwo rwego, ibyo ngo bizakuraho (guhubuka) kwashoboraga gukorwa n’umuntu wo mu karere akaba yatanga ikibanza cyangwa ubutaka, atabanje kwiga neza uko dosiye iteye ku mpamvu ze.
Nyuma y’ibiganiro basanze iryo tegeko rizagena ko uwaragijwe imitungo yasizwe n’umuntu, azajya atanga umusoro uyikomokaho, kandi ukazajya ushyirwa kuri konti y’Akarere.
Iri tegeko rizatorwa mu nteko rusange y’abadepite, nyuma rijye muri Sena maze Perezida wa Repubulika yongere aryakire, nanyurwa n’ibyo yasabye ko bahindura, arishyireho umukono rizatangire gukurikizwa.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
12 Comments
Amategeko aragwira, iryo se ritwara imitungo y’ababyeyi b’umuntu bahunze umwana we akaba mayibobo bigakiza leta kAndi umwana ari mu Rwanda iyo niyo miyoborere myiza?
Ndumva Leta itakwivanga mu mitungo y’abaturage ngo iyibacungire kandi hari bene wabo bahari kandi banafite impapuro zibibememerera!!!ndakeka aho byaba ari ukuburabuza umuntu waba yagiye hanze kumpamvu ze bwite.
murikorane ubushishozi kuko ririmo amakosa menshi mutitaye ku mitungo yabadahari kuko ritureba twese
Imitungo y’abadahari yakagombye gucumgwa n’umwe muri benewabo bari mu Rwanda. Leta yo ikaba ariyo ifite ububasha bwo gushyiraho uwo muntu wo mu muryango wo kuyicunga. Mu gihe nyirimitungo abonetse, uwo mwenewabo wari warahawe ububasha bwo kuyicunga arayimusubiza.
Mu gihe bigaragaye ko umuntu atari mu Rwanda kandi akaba nta mwenewabo afite mu Rwanda, icyo gihe umutungo we wacungwa n’Akarere akomokamo, mu gihe nyirumutungo abonetse Akarere kakamusubiza umutungo we.
Nanjye ndumva ibyo by’imitungo bitagatwaye leta ingengo yimari yo kubyitaho kuko usibye uwaba ari hanze kumpamvu aziranyeho na leta abandi baba bafite abo bayisigiye
None se igihe uwo muntu azaba adahari koko kandi akaba nta na mwenewabo uhari icyo gihe akarere nigafata inshingano zo gucunga uwo mutungo kagafata ububasha bwo gukodesha uwo mutungo, ubwishyu buzawuvamo buzajya he?? Nyiri umutungo naboneka akarere kazaba kiteguye kumuha ubwo bwishyu bwabonetse m’ubukode??? Niba atari uko bizagenda badusobanurire uko icyo kibazo kizarangira. Ikindi ndabona harimo ubwiru bukomeye butazigera bumenyeshwa abanyarwanda muri rusange kuko ndabona hari nk’abantu bazameneshwa ariko hagambiriwe ko imitungo yabo icungwa na leta (kandi n’akarere akaba ari state entity). Nyamuneka mukore ibyo ariko muzirikana ko Imana izazabaza ibyo byose n’ubwo byatinda ariko bizaza. Muramenye mwe kuzacunda amaganya ngo murese amagambo.
niba umuntu nta byaha yakoze bituma imitungo ye yafatirwa cg ngo abe afite imyeenda ya banki kuki abo mu muryango bemejwe na nyirumutungo yanabibahereye ububasha, batacunga iyo mitungo.nibase nyirumutungo yaritabye Imana, kuki hatakurikizwa itegeko rinena urutonde uko rukurikirana mubijyanye n’impano nizungura noneho umuzungura wa nyuma yaba atabonetse nkuko itegeko ribiteganya noneho reta akaba ariyo izungura. jye sindasobanukirwa neza ibyiri tegeko.
Aha ndumva bidasobanutse, nonese Leta yajyaga ifatira imitungo nta itegeko rehari rizwi ryemejwe n’inzego zibifitiye ububasha?
Nonese ubwo imitungo yafatiriwe hisunzwe irihe tegeko? cg iyo commission yari iriho yagiyeho ishyizweho nande hakurikijwe iki?
Impamvu mbaza ibi nuko UTC yafatiriwe nkaba numva ngo ni commission ishinzwe imitungo irimo kuyicunga.
Ese ubundi uwo iryo tegeko rifitiye akamaro mbere na mbere ndi nde? Nyiri mitungo niwe ugomba kumenya uwo aragiza ibintu bye. Yaba atariho Leta ikabona kubikurikirana.
Ibyo byose koko kugirango bamire inzu ya Rujugiro?
Hahahahahaah leta ishyiraho ugomba gucunga iyo mitungo se ishingiye kuki??ubundi se abantu bagomba gutura inaha gusa ntaeuziga…ntawuzimuka kubera impamvu ze????haahahahahahah ndumiwe noneho
Ariko se ubundi iri tegeko rituma abana bandagara mu miryango bashaka ababakira kandi bafite imitungo ngo nuko ababyeyi babo badahari iryo ni itegeko nyabaki koko?Ejo bundi noneho bazashyiraho niry’uwitabye Imana usange imfubyi bazinyaze ibyazo. Imana tugira ni uko yatwihereye umuyobozi uzi gushishoza.
bazahite basubiza abana ibyabo kuko ni benshi banyaze imitungo yababyeyi babo. Imana ihe umugisha igihugu cyacu.
Comments are closed.