Digiqole ad

Imanza 10 762 za gacaca ntizirarangizwa, 2 400 bafunzwe bitemewe

 Imanza 10 762 za gacaca ntizirarangizwa, 2 400 bafunzwe bitemewe

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye ubwo yarahizaga abahesha b’inkiko batari ab’umwuga

Icyunamo cy’uyu mwaka wa 2015 kijyana no kwibuka ku nshuro ya 21 gisanze imanza 10 762 zaciwe n’inkiko gacaca zitararangizwa, mu gihe muri gereza zo mu Rwanda abafunzwe bitemewe n’amategeko bavuye ku 7 000, bakaba basigaye ari 2 400 nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera mu cyumweru gishize.

Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye  ubwo yarahizaga abahesha b'inkiko batari ab'umwuga
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye ubwo yarahizaga abahesha b’inkiko batari ab’umwuga

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane w’icyumweru gishize, Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko hashyizweho ingamba zikomeye zo kurangiza vuba izi manza zaciwe n’inkiko Gacaca ariko na n’ubu zikaba zitararangizwa.

Iyi mibare y’imanza 10 762, Minisitiri Johnston Busingye avuga ko ari umubare w’imanza baherukaga kubarura mu byumweru bibiri bishize uhereye igihe yabivugaga.

Ati “Muri Gacaca twari dufite imibare gusa, ubu dufite amazina n’aho bari n’impamvu zituma imanza zitarangizwa. Aba barahiye (abahesha b’inkiko batari ab’umwuga) ntituzongera kubabaza imibare, ahubwo tuzababwira amazina na bo baduhe raporo batubwira aho bigeze.”

Abanyamakuru bagaragaje ko hari hamwe mu mirenge abaturage bashyizweho igitutu ngo bishyure imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bo nta rukiko rwabahamije icyaha.

Minisitiri yavuze ko hari aho abaturage mu bushake bwabo biyemeje kurangiza ibibazo byatewe n’ingaruka za Jenoside, ariko avuga ko icyo kuba hari abayobozi b’ibanze babihatira abaturage atari akizi kandi ngo ntibikwiye gukorwa gutyo.

Busingye yavuze ko abo inkiko Gacaca zategetse ko bazishyura ibyo bangije bagomba kubikora mu gihe bafite ubushobozi, abadafite ubushobozi ngo hazarebwa uko bakora imirimo rusange.

Yagize ati “Turimo turareba uko imirimo rusange yafasha mu kwishyura abarokotse imitungo yabo yangijwe mu gihe cya Jenoside.”

Kuba imanza zitararangizwa zibarirwa mu bihumbi 10, Minisitiri Busingye asanga atari ikibazo kinini cyane ku gihugu.

Ati “Imanza 10 000 ku rwego rw’igihugu si nyinshi cyane, ariko urubanza rw’umuntu ku giti cye ni ikibazo gikomeye.”

Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko nyuma y’aho hasohotse raporo ivuga ko abantu 7 000 bafunze binyuranyije n’amategeko, inzego zibishinzwe zicaye zisuzuma icyo kiba hajyaho n’uburyo bwo kukirangiza.

Ati “ Mu bantu bafunzwe nta dosiye, cyangwa bararangije ibihano, dosiye zituzuye, abantu 2400 ni bo basigaye mu 7 000.”

Hari komite yashyizweho ihura umunsi ku wundi yiga kuri abo bantu. Twasanze atari ikibazo cyananira igihugu. Natwe iriya mibare yarasohotse turireba, turarebana bidutera ubwoba.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Minisitere y’Ubutabera yemera ikanavuga ko ifunze abantu mu buryo butemewe n’amategeko!!!!!!!!!!!!!!! Ariko murumva icyo bisobanuye?!!! Ubu se iyo ufunze umuntu mu buryo butemewe n’amategeko ,amategeko ateganya iki kuwabikoze?? Nizereko icyo ayo mategeko ateganya cyubahirizwa,naho ubundi biteye isoni n’agahinda kumva ngo Minisitere y’Ubutabera yemera ko ifunze abantu mu buryo butemewe n’amategeko! Niyo yaba umuntu umwe !

  • Kamali wowe uravuga!, ni ukumirwa gusa ibaze nawe icyo kintu gufungwa bitemewe n’amategeko, wenda uri n’umwere !abenshi bazira imitungo yabo yigaruriwe n’abandi,ariko Mana garagaza ukuboko kwawe rwose koko abana bawe TURANIWE

    • Abenshi ahubwo baguye mu buroko.Abaturiye za gereza sinzi niba mubona imodoka zijyana abantu mu marimbi buri cyumweru.

  • Uyu mugabo Minuster BUSINGYE J. mbona afite akazi gakaze mw’iki gihugu !!!!

    Gutunganya imanza zabakoze genocide.
    Gufata no kugaruza umutungo wibwz ni bifi binini.
    Gutunganya ubutabera mu buryo busanzwe bw’igihugu.

    Gusa haraho mugaye aho ashinzwe UBUTABERA ariko agatinyuka akivugira yuko hari ABAFUNZWE BITEWE mbese BARENGANA.
    Ahandiiii minister avuze atya aba ananiwe akurikiza ho KWEGURA.
    Kuko mu mvugo ye ubwe aba yiyemeje ikosa riremereye.

    None rero wasanga denda ari imirimo myinshi yamugwishije mwiryo kosa reka tumusabe abo barengana bafungurwe vuba ntanandi mananiza next week rwose birakwiye.

    Ariko se ngarutse inyuma gato ubwo si bamwe bishe abantu dossier zabo zikaba zararigishijwe !!!
    Nabyo nu kubisuzuma icyo gihe byahindurirwa inyito !!!

  • Ubwo mutangiye kujya ahagararaga mukavugisha ukuri reka twemere ko iriya nama y’igabiro hari icyo yabasigiye.

Comments are closed.

en_USEnglish