Digiqole ad

Nta mugororwa warangije igihano ugifunze kuko dossier ye ituzuye – RCS

 Nta mugororwa warangije igihano ugifunze kuko dossier ye ituzuye – RCS

Mary Gahonzire na Bosco Kabanda bari bayoboye iyi nama

Assistant Commissioner Bosco Kabanda ushinzwe ishami ryo kugorora mu kigo gishinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda kuri uyu wa 19 Werurwe 2015 yavuze ko amakuru yatangajwe ko hari abagororwa 7 000 barangije ibihano byabo batarasohoka mu magereza kubera ko dossier zabo zituzuye atari ukuri ahubwo uwo mubare ari uw’abagororwa bari bafite ibibazo bisanzwe muri ‘dosier’ zabo.

Mary Gahonzire na Bosco Kabanda bari bayoboye iyi nama
Mary Gahonzire na Bosco Kabanda bari bayoboye iyi nama

Ass.Comm Kabanda yavuze ko urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwatangajwe ndetse rubabazwa n’amakuru yavuzwe ko hari abagororwa bangana gutyo bafunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Avuga ko abatangaje ibi atari ko babibwiwe asobanura ko abagororwa bavugwa ari abafite ibibazo bitandukanye muri dossier zabo nk’ahabura amazina y’ukuri y’umugororwa, ahabura amazina y’ababyeyi cyanwa imyirondoro ituzuye.

Ati “Ni bene ibyo bibazo kandi mu nama twakoze ejo (kuwa 18 Werurwe 2015) twasanze abagororwa basigaranye ibi bibazo bagera ku 5 000.”

Ass.Comm.Kabanda yongeraho ati “Nta mugororwa warangije igihano ufunze kuko dossier ye ituzuye. Abari bafite ibyo bibazo byakemutse cyera.”

Mu nama yateranye kuwa 18 Werurwe 2015 iyobowe n’abayobozi bakuru b’uru rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, abayobozi bose b’amagereza mu Rwanda n’abashinzwe amategeko mu magereza, Ass.Comm Kabanda yabwiye Umuseke ko yari igamije kureba aho ibyo bibazo biri muri dossier z’abagororwa bigeze.

Avuga ko uru rwego rwifuza ko nta mugororwa uba muri gereza dossier ye ifite ikibazo ndetse ngo iyi nama mu myanzuro yafasha harimo uwo gukomeza gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo bishobora kuba muri dossier z’abagororwa.

Iyi nama ndetse ngo yifuje ko abantu bafite ababo bafunze bajya bihutira gusaba amakuru urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa ku kibazo cyose bagize ku muntu wabo ufunze.

Abayobozi b'amagereza mu nama yo kuwa 18 Werurwe 2015
Abayobozi b’amagereza mu nama yo kuwa 18 Werurwe 2015

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Imana ihe iruhuko ridashira uwo nzi wapfiriye muri gereza amaze imyaka 4 asoje ibihano bye,naho ibyo muvuga ngo abo bagororwa ntabahari muzage mubibeshya abahinde,twe abanyarwanda tuzi ukuri.

  • Kuki PAC idasuzuma iki kibazo?

  • ikibazo kigomba guhera mumudugudu kuko harabafunzwe mu makomine guhera1995 batangira kuhaha itariki bagungiyeho inkiko gacaca zibakatiye2010.

    ikindi inyiko gacaca zakatiye abantu ntizabaha amadosiye y’imanza zabo kandi barafunze. ese ko amategeko abamerera gusubiroshamo imanza kubatarishimiye imyanzuro y’inkiko gacaca basubirishamo bate nta madosiye bafite kandi ko imyaka ishize ari 5 ikibazo kizwi.

    Uti ndabeshya nukuri EX:

    Karara Agusitini ufungiye muri greza ya Nyanza yasabye urukiko rw’ibanze rwa Karongi gusibirishamo urubanza rwa gacaca 2013 urukiko rumutuma dosiye kugirango ikirego cyakirwe nanubu umwunganira n’umudamuwe bayobewe uburyo ayo madosiye aboneka nk’uko mu zindi nkiko ugura dosiye yawe ukayibika
    nk’abaturage ntitumenya uba afite inyungu yodaha uwakatiwe dossiye ye agafugwa ntadosiye ihagije gereza ifite kandi RCS ifite abanyamategeko

  • Ibyo muvuga ngo nta mugororwa warangije igihano ugifunze, mujye muri gereza ya kibungo murasanga abamaze imyaka 2 bararangije bakagumamo. Twagiye kubariza umuntu ufungiyeyo baratubwira ngo tuzandikire parki. Rwose abantu benshi bahezemo rwose

  • ni byiza ko bazajya batangaza amakuru ahamye akuraho urujijo rimwe na rimwe ntihakaboneke ayaza guhunganya umudendezo igihugu cyacu gifite bavuga ko hari ibitubahirizwa kandi bikorwa neza cyane

  • UMVA MBABWIRE BENE DA MWE NIBA MUFITE IKIBAZO ICY’ARICO CYOSE KUBANTU BANYU BAFUNZWE NIBA KOKO MUZI KO BARANGIJE IBIHANO BYABO MUGANE URWEGO RW’IGIHUGU RUSHINZWE IMFUNGWA N’ABAGORORWA MUREBE KO MUTAHAVA IBIBAZO BYANYU BIKEMUTSE N.B ARIKO NAMWE WAGIRANGO BAFUNGIWE UBUSA ARIKO MUZI KO MU RWANDA HABAYE JENOSIDE MUMINI 100 GUSA HAGAPFA ABANTU BARENGA 1000000 NAMWE MWIBAZE NONE MUTI ABANTU BACU BARAFUNZWE KANDI BARARENGANA NONE SE IRIYA MIRIYONI YATIKIJWE YARIYISHE RWOSE NAMWE MUJYE MUSHYIRA MUGACIRO NTIMWIKIGIRE NYONI NYISHI AAHHHHAAA NZABA MBARIRWA DA.

    • Wowe mbanzarugamba j paul menyako abantu bose badafungiwe jenoside,kdi niyo yaba ari impamvu ntibivuzeko igihano ke kirangiye agomba kuguma mo,niyo mpamvu habaho amategeko,nizereko nkusobanuriye

  • UBUNDI UMUNTU YANAKWIBAZA IMPAMVU NABO BAFITE AMADOSIYE AFITE IBIBAZO UKUNTU BABA BARAFUNZWE NIBA NTABCAKURA BAFITE. KUKI GEREZA YAKIRA ABANTU BAJE GUFUNGWA AMADOSIYE ATUZUYE.

  • Iki ni ikinyoma kuko nzi umuntu umaze imyaka itatu yararangije igihe cye.muri gereza ya Kibungo bireze.twibaza uburyo amategeko adakurikizwa!

  • Mbanzarugamba niwe wakwiye kwitwa Ruganzu kuko avuga nka cyo Ruganzu .
    Niba umuntu arangije igihano yahawe yagombye kurekurwa naho ubundi ni ugusuzugura ubucamanza buba bwaragennye icyo gifungo.

  • MUGE MWIBUKA ICYO AMATEGEKO ABEREYEHO!

Comments are closed.

en_USEnglish