Digiqole ad

Rubavu: Notaire w’Akarere ‘yafatiwe’ mu cyuho yakira ‘ruswa’

 Rubavu: Notaire w’Akarere ‘yafatiwe’ mu cyuho yakira ‘ruswa’

Akarere ka Rubavu

Mme Kayitesi Judith wari Notaire w’Akarere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwakira ruswa ingana na miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda, yahawe na rwiyemezamirimo washakaga ibyangombwa by’ikibanza. Yafashwe kuri uyu wa 18 Werurwe 2015.

Akarere ka Rubavu
Akarere ka Rubavu

Ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa gatatu nibwo rwiyemezamirimo witwa Adrienne wari umaze igihe kinini ashaka ibyangombwa yatanze amafaranga miliyoni enye ayaha uwo Notaire wa Leta, maze abashinzwe umutekano bahita bamukacira.

Bivugwa ko rwiyemezamirimo Adrienne yubakaga hoteli ku ahitwa Nyamyumba ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu nk’uko umunyamakuru w’Umuseke i Rubavu abitangaza.

Nyuma ubuyobozi bw’Akarere bwaje gusanga aho uyu rwiyemezamirimo yubatse hari mu ntera itagera kuri m 50 uvuye ku kiyaga, bitewe n’uko binyuranye n’amabwiriza y’amategeko agenga ibidukikije mu Rwanda, akere kafashe umwanzuro wo gusenya iyo nyubako, rwiyemezamirimo agahabwa ikindi kibanza.

Mu kwezi k’Ukuboza 2014, inama y’Akarere yafashe umwanzuro wo guha Adrienne ikibanza ahari icyumba cy’inama cy’Akarere aho bita ku Ngoro, hegeranye na Palma Beach i Rubavu.

Uyu Notaire ngo yakomeje gusiragiza rwiyemezamirimo washakaga cashet ye kugira ngo abone ibyangombwa by’ikibanza n’ibyo kubaka.

Rwiyemezamirimo ngo yaje gusabwa na Mme Kayitesi Judith miliyoni enye kugira ngo amworohereze. Nyuma yo gusiragizwa uyu rwiyemeza ngo aje kuyamwemerera ariko aca mu nzego za Polisi zishinzwe ubugenzacyaha bamubwira ko azayatanga bakamuha abashinzwe umutekano bazamuherekeza.

Kuri uyu wa gatatu uyu rwiyemezamirimo yamaraga gutanga ayo mafaranga Police yahise ita muri yombi uyu Notaire Kayitesi.

Umuyobozi wa Police mu karere ka Rubavu yemereye Umuseke ko uyu Notaire Kayitesi yatawe muri yombi koko, gusa yavuze ko nta makuru ahagije ubu yabitangaho.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Spt Hitayezu Emmanuel yabwiye Umuseke ko uyu Notaire ayungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi.

Yagize ati “Ni byo koko Polisi iramufite, yatawe muri yombi ariko turacyakora iperereza ntirirarangira.”

MAISHA Patrick
UM– USEKE.RW/Rubavu

36 Comments

  • None se akazi ka Police ni akahe ?
    Ni ukureka abantu bagakora amakosa yarangiza ikabata muri yombi ?
    None se ko Police ya riyamenye ko Notaire agiye gufata ruswa kuki itakumiriye icyaha kitaraba ngo imwegere,imwigishe,inamusabe gutanga Service neza adashatse indonke ? ndumva aribwo yarikuba ikoze akazi neza ,kuruta kumuta muriyombi

    • Nyine

    • POLICE IRWANYA RUSWA NTABWO YIGISHA KURYA AKATAGABUYE, BITYO RERO IRAMUBIKA HANYUMA NTAZONGERE GUHURA NAYO, KD YANIGISHIJE KUKO NAWE NIBA WARI UFITE IYO GAHUNDA UREBEREHO UKO BIZAKUGENDEKERA

  • Hanyuma se Louis urumva ibyo uvuze koko bibaho? Police igushinja igendeye ku bifatika bakurega, ubwo wabona bari baziko afata ruswa ariko batarabona ibimushinja. naho kumubembereza ngo atange service nziza ibyo si akazi ka police aho babigishirije na president ahora abisubiramo, nagende babe bamubitse haze abafite umutima wo gukorera igihugu badateze gukirira ku bandi.

  • Ariko ibyo bisambo mujye mubyerekana tubibone .

  • Umva Louis we, Police ifite inshingano 16 zirimo no kwigisha kwirinda ibyaha. Ntako itagize yihanangiriza abarya ruswa ni uko batumva bo kumvira ijeri. Notaire ni umunyamategeko, niwe wagakwiye kua akangurira abandi kubahiriza amategeko. Ni nko kubona Padiri cg Pasiteri yigisha inzira ya Satani. Nizere ko Polisi ahubwo yabanje no kumuha ndembo nk’ebyiri ku mabuno bose babireba.

  • sha gusiragizwa mu buyobozi bibi, ni gute umuntu aba shaka guteza igihugu imbere ark agasiragizwa? ntibikabeho

  • Ruswa nimbi pe, iramunga, uretse ko nuriya Adrienne niwe munyaruswa cyane, ibigwi bye ruswa iza kumwanya wambere, ruswa zishobotse nizidashoboka niwe zibarizwaho, kandi ashobora kuba ataranayimwatse akayimupropoza, numugome muri kamere ye

  • Bamuhane bihanukiriye peee, uzi kuba leta iguhemba buri kwezi kugirango uterere abanyarwanda cachet, warangize uahubwo wowe ukayigurishaa?? akumiro ni itushii(miliyoni 4zose? ) buriya se tugiye mu mibare yari yaranguje angahe kuburyo na 500mille atari kuba ahagije? buriya se byonyine izo cachet yari guteraho zifite byibuze agaciro kaa 100mille wenda
    abanyarwanda baragowe rwose? cyokoze ni ibimenyerewe hano rubavu. kugirango umuntu waho mu buyobozi mu karere agusinyireeee ewana uba ugeze kureee wagirango muri staff meeting barabibigisha..
    hakwiye kubaminjiramo agafu byo

  • NABAMBWE. Ariko bagiye bishimira ko bafite akazi igihe hari abandi bamaze imyaka 5 bicaye. Yashakaga AVENSIS DA;

  • yagombye kumugirira inama aho kumufatisha rwose,cg ni ya kamere bavuga kuko uyu adrienne afite umusaza we watwikiye umwana numugore we mumodoka byabereye mububiligi

  • Polisi twizera uyu adrienne nawe mumukoreho iperereza ko ntabyo akinze inyuma yicyo gikorwa, kuko nawe ni virus,

  • Kayitesi arongeye akoze ikosa rimufunga bwa kabiri? uyu ntabwo yafunzwe 3mois y’inyandiko mpimbano none arongeye? ntacyo yumvishe nasubire mu ishuli rya gereza.

    • Torwa rero, ahubwo ibi bibe imbarutso uwo mucamanza wamukatiye amezi atatu ku nyandiko mpimbano nawe abiryozwe

  • iyi Imana imufashe ntiwata abana n’umugabo ngo ugire amahoro

  • Njye ikibazo mfite n’ahantu Notaire wa Leta ahurira n’ibibanza n’amazu! Komperuka ibyo bireba Notaire w’ubutaka, uwo yabigezemo ate? Iyo cachet ni bwoko ki atanga ko ntaho ahurira n’ibyo?!

  • yewee!ibyubu ntawabimenya wasanga rwiyemeza mirimo bamwimye ibyangombwa akamugerekera nahanyu nka polisi gukorana ubushishozi .kandi isi ntabwo isakaye ntawe utanyagirwa .

  • Nahamwa n’icyaha abere abandi urugero, kandi turasaba ko ahabwa ibihano ntakujenjeka, murakoze.

  • YEWE,LETA ni ikore uko ishoboye irebe ibya ADRIENNEikibyihishe inyuma.kuko Adrienne ntiyaha Ruswa uwo mugore.ahubwo afite umutwe ari gukina.kuko ADRIENNE uwo ni umugome mu maraso ye. yakoze projet we na musaza we yo kubona amafaranga bishe umwana w’imfubyi kuko bari bazi ko nta muntu uzabimenya.BAKORWA NI ISONI KU MUNOTA WA NYUMA.mukurikirane Adrienne kuko we amafaranga ayabona akoresheje kwica gusa.agurisha abakobwa mu mahanga,birababaje kubona adrienne akomeje ubugome nyuma yo kwica umugabo we yerekanye aho yari yihishe,nyuma agahitana umupadiri,akaryoherwa akica umwana w’imfubyi bashaka kumubonamo amafaranga .Polisi yitondere adrienne cyane kuko ubwo afite ibyo ahishe.bazabanze barebe .

  • Ukurikije commentaires zivuzwe ikibazo ntikikiti stamp !!!!

    Abashinzwe iperereze muhere kwaya makuru avuzwe muravumbura byinshi kwabo bavuzwe.

    Akazi keza.

    • Ariko se ni ryari Polisi yahindutse nka gakoco ? koko irabona umuntu agiye kugwa mucyaha aho kugikumira kitaraba bakavuga bati genda umugushe mu cyaha natwe turaje tumufate??? ubwose nibwo bunyamwuga cyagwa ni bwaburyo bwakera bwo gutegereza gutabara ahabaye ibyaha aho gukoresha crime intelligence ngo umenye aho icyaha kigiye gukorwa hanyuma ugikumire !!!! ibaze bakubwiye ngo hariya hari umugizi wa nabi ugiye kwica umuntu noneho na Polisi iti reka amwice duhite tumufata tujye ku mufunga???
      Plz lets be proffessional
      Nanone twibaze ukuntu waba wahawe ikibanza binyuze mu nzira zukuri hanyuma ukemera kugitangaho miliyoni enye zose kandi uziko ufite uburenganzira? Nonese ko kurugi rwaburi mukozi mu karere habaho nomero y’umukoresha wakwitabaza igihe cyose uhawe service utishimiye ? ubwose umuntu wamenye kujya gusaba Akarere ikibanza yayobewe aho yanyura abwira ubuyobozi bwakimuhaye ko arimo gusiragizwa ???
      Ibi ahubwo birashoboka ko byaba ari na gahunda ya Adrienne yo gushaka guhemukira uyu Notaire

  • POLICE YACU NIKORANE UBUNYAMWUGA NKIBISANZWE. NIBAREBE KOKO NIBA NUWO ADRIENNE UBAHAYE AMAKURU ARI INYANGAMUGAYO IKWIYE KUVUGA IBINTU BIKIZERWA KUKO NKURIKIJE WENDA IBYO NSOMYE AHA NAWE ASHOBORA KUBA ATARI SHYASHYA. KANDI ITEGEKO RYEREKEYE RUSWA RIVUGA KO UYITANZE NUFASHWE AYAKIRA BOSE BAFATWA KIMWE. KERETSE NIBA UWO ADRIENNE ARI POLICE KUBURYO YARI KWIJIJISHA KUGIRA WENDA AMUFATE KUBERA KO UWO MUNOTAIRE YARI ASANZWE ABIKEKWAHO. POLICE NISHISHOZE RWOSE SINGOMBWA YUKO IBINTU BYOSE BYAJYA BISABA KO ABATURAGE TUBIBAZA PREZIDA KAGAME KANDI MUBA MUHARI NKA POLICE.

    • Adrienne mukamitali nukumwitondera. Elle est manipule tout le monde.abantu bose arabagura nuwambere mugutunga ruswa!ntibyumvikana ukuntu yaherekejwe nimbaga yabasirikari ngwagiye gutanga ruswa!abayobozi ba Rubavu bose yarabarangije baramutinya kuko hose ngo yigererayo
      police tukuziho ubushishozi ntabatere ubwoba niwe warukwiye gufungwa.

  • Njye nejejwe n’uko habayeho igikorwa cyo gufata notel ariko mbabajwe n’uko inzego zishinzwe kurwanya Ruswa n’Akarengane, zitagera mumidugudu,Utugari n’Imirenge ngo zuzuze inshingano zishinzwe kuko ariho usanga rubanda rugufi n’abatagira kivugira babura ibyabo kubw’ikibazo cya Ruswa.

    • Ubwo yaranamuhombeje uretse ibyo gusa. Ubwo si kiriya bapfa bazabaze rwiyemezamirimo neza ubwo ni bier ire bijyanye n amafranga

  • Nibyo kwitonderwa mukareba ibyihishinyuma

  • Mwikwirirwa muvunika Adrienne uwo ni mushiki wange.ndamuzi ariyoberanya cyane,ntiyemera na twe tuva indi mwe.Uwo noteri bamufungure kuko adrienne ubwo niwe wayamuhaye niko akora kuko nawe ntiyiyizera.igihe cyose ahorana ubwoba rero ruswa ni ibintu bye.rero uwo mugore arenganurwe kuko ntawurakora ibibi nk’ibya Adrienne.

  • Yewe ntibitangaje pe Adrienne mukamitari uwo nturanye nawe ariko mbere yo kugira icyo avuga ,avuga ko afite amafaranga uwo mubyeyi ni arenganurwe .ubwo yashakaga ngo avugwe ibigwi.kuko amaze igihe acecetse nyuma yaho bavuze ko musaza we mu bufaransa yishe umugore ashaka kumubonaho amafaranga ntiyarakigaragara.kdi naho yaje avugako yatanze amafaranga menshi ngo afungurwe. rero ruswa yo arayitanga pe si ngombwa kuyimusaba.ahubwo LETA ni ikore iperereza.kdi twizeye police.

  • Pilice twizera, ubushishozi bwanyu turabwizeye, kuko Adriene akora amanyanga menshi ntakuri agira muriwe, umubyeyi uhakana numwana we, akamuhakana neza neza akabipfa nabantu ngo bavuze ko yabyaye hari kizere kymakuru ye ? Yahakanaga nase umubyara, Nahanyu, umushoferi we kandi barabyaranye wavugaga ko ari umugabo we bikaba ibibazo, umupadri wamukijije yamusigiye umwana ndavuga umwwishwa we ibyo yamukoze yaramuriye nurwara ararurya, bica niyonsaba warubabyariye impinja nawe abirimo namagambo yo gushinyagura yavugiye iwe twari tuhibereye, arimo gushinyagura ngo bari gushyingura agashyingura umuntu azineza ko atashyinguwe bagambiriye gutwika ngo basibanganye ibimenyetso, akanarangiza ikiriyo ashinyagura umurambo utarashyingurwa, namukuru we bakaba bamugeze kure bashaka kumukurikiza nyakwigendera, adriene,iyoruswa ntago narimpari ariko adriene suwo kwakira amakuru atanze, ruswa nakarima ke, police mube hafi kuko abayobozi bo yarabigaruriye yabagize ibikoresho bye, turabizeye, mugire amahoro

  • Icyo nkundira gisenyi ni iki. Amakosa y’umwe amenywa na bose. Notaire ararya ruswa, ayihabwa na specialiste muri ruswa. Ubwo tubyite iki? Nkeka ko ubundi bavuga ngo ni byiza gukumira icyaha kitaraba, gusa sinibaza impamvu baba bararetse ngo kibe! Ntatinze, gusa uwo Adrienne ni umustar mu buhemu ntawe utamuzi muri gisenyi. Ahari n’uruhinja ruvuka rumuzi. Gusa ibyo kwihakana umwana narinzi ko ari njye njyenyine ubizi. Ni ishyano pe. Gusa bose nibabakoreho iperereza haba uwayihawe (ruswa) n’uwayitanze, hirengangijwe ko yahamagaye polisi (hagomba kuba hari ikibyihishe inyuma)

  • Umuntu witwa Adrienne nukumwitondera yahereye kuwitwa Badaga wari mayor wicyahoze ari Kayove amuha ruswa ngobafungure ise warufunzwe azira kwica muri genocide abo ku musasa bose barabizi nabaturage yabahayamafranga ngo baceceke.ari danger Ni umudive umuporoso umuslamu numugatolika birangira yifatiye abapadri bose ba diocese ya NYUNDO uhereye kuri musenyeli Alex.kandi ari umuhirika.police iperereze impamvu yiyoberanya

  • POLICE NIKORANE UBUSHISHOZI. ndumva uwo mugore atoroshye. bitabaye ibyo tuzabivugira muri stade nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaje. Police turabizeye muhabwa ubumenyi buhagije.gusa uwo mugore arasekeje. Uwo mugore ahubwo azerekane nabandi agenda aziha. uwo mugore kandi ntakwiye kujya yirirwa aririmba ngo hose yigererayo u Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko

  • mwarimushaka umwanyawe nimugende

  • Ndumva Adrienne yaranditse amateka. Njye Notaire simuzi sinzi uko asanzwe akora ariko nkurikije iby’uyu Adrienne, Notaire n’arenganurwe. Ikindi nanjye ndavuga rumwe na Uwizeye: Notaire arimo guhurira he n’ibibanza ko nziko ibibanza, kubaka n’ibigendanye n’ubutaka bibarizwa kwa Notaire w’ubutaka? Icyo nacyo uwaba afite amakuru yakitubwiraho niba Rubavu bo nta Notaire w’ubutaka bagira! Kereka niba icyo kibanza yarashakaga kugitangaho ingwate niho yakenera Notaire wa Leta usanzwe mu karere (kandi atarabona ibyangombwa byemeza ko ari ike).

  • Ikinamico baba bakora ko badafata imodoka za police zigemura uromogi mu KIGALI

  • mwese ntawigisha polisi akazi ikeneye amakuru atari
    ataramatiku wayegereye ukayiha amakuru aho kubeshya wihimba amazina atabaho harutazi ahwokorera muragaragaye

Comments are closed.

en_USEnglish