Digiqole ad

Gisagara: Abanyeshuri bataye ishuri bagana umushinga ubaha ibiraka

Mu mirenge ikora ku mugezi w’Akanyaru ya Muganza, Nyanza, Gishubi, Mamba, Kigembe, Mukindo na Kibirizi haravugwa umubare munini w’abana bata ishuri bakajya gukora mu mushinga ugamije kubungabunga igishanga cy’Akanyaru witwa FONERWA. Ubuyobozi bwemeza ko iki kibazo gihari ariko bari kugikurikirana.

Hari abana bataye ishuri bagaragara muri iyi mirimo
Hari abana bataye ishuri bagaragara muri iyi mirimo

Aba banyeshuri bataye ishuri biganjemo abiga ku bigo bya ES Gakoma,ES Nyanza, ES Mukindo, ES Muganza n’ahandi, ni abasore n’inkumi bagimbutse bajya gukorera uyu mushinga witwa FONERWA ubahemba amafaranga 1000 ku munsi.

Umwe mu bakora muri uyu mushinga yabwiye Umuseke ati “Ni koko harimo abana bataye ishuri dukorana, abenshi ni abigaga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12, batubwira ko ngo iwabo batabatangiye amafaranga y’ifunguro rya saa sita ku ishuri ntibabone icyo kurya bakabivamo.”

Umwe muri aba bana wigaga ku ishuri rya Ecole Secondaire Gishubi yabwiye Umuseke ko yavuye mu ishuri kuko iwabo nta bushobozi bafite bwo kumwishyurira ngo arye saa sita ku ishuri nk’abandi bana, bityo agahitamo kuza gukorera amafaranga.

Ibi ariko ngo ni urwitwazo rw’aba bana kuko ngo ku ishuri nta mwana banga kugaburira kuko atishyuye nk’uko bitangazwa na bamwe mu bayobozi b’ibigo.

Minisitiri w’Intebe aherutse gutangaza ku munsi mpuzamahanga w’Abagore ko nta mwana ugomba kwimwa ifunguro rya saa sita ku ishuri kuko iwabo nta bushobozi bafite bwo kuryishyura. Ibi ngo ni amabwiriza yahawe abayobozi b’ibigo.

Kuri aba bana ariko iyi mpamvu niyo batanga ituma bata ishuri bakaza gukorera amafaranga mu mushinga wa FONERWA aho bacukura imirwanyasuri bagatera urubingo, imirimo igamije kurengera igishanga cy’umugezi w’Akanyaru.

John Bede Umunyamabanga nshyingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba yabwiye Umuseke ko abana bakoze muri uyu mushinga mu gihe bari bakiri mu kiruhuko kugira ngo babone amafaranga yo kwifashisha amashuri natangira.

Akemeza ko amashuri atangiye bahise babavana muri iyo mirimo.

Uyu muyobozi avuga ko nta mwana utishoboye wimwa ifunguro ku ishuri, ahubwo abo mu miryango yishoboye ari bo batanga ibihumbi icyenda ariko nta mwana wirukanwa kuko nta bushobozi bwo kwishyura ifunguro ku ishuri iwabo bafite.

Mu Ntara y’Amajyepfo haravugwa abana bataye amashuri benshi, imibare yasohotse muri raporo yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Uburezi umwaka ushize igaragaza ko mu mwaka wa 2014 abanyeshuri 13,8 % mu mashuri abanza n’ayisumbuye bataye ishuri, ikigereranyo gifatwa nk’ikiri hejuru.

Amafaranga 1000Rwf ku munsi bahembwa yabavanye mu ishuri
Amafaranga 1000Rwf ku munsi bahembwa yabavanye mu ishuri
Barakora mu mushinga ugamije kubungabunga igishanga cy'Akanyaru, aha ni mu murenge wa Mamba hakurya ni i Burundi
Barakora mu mushinga ugamije kubungabunga igishanga cy’Akanyaru, aha ni mu murenge wa Mamba hakurya ni i Burundi

Photos/F Nsengiyumva/UM– USEKE

NSENGIYUMVA Faustin
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • John Bede, Umunyamabanga nshyingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba ngo yabwiye Umuseke ko iki kibazo basanga giterwa n’imyumvire y’ababyeyi, ngo barimo abanga gutanga amafaranga y’ifunguro (6 000Rwf ku kwezi) ku bana cyangwa abashima ko bata ishuri bakajya gukorera amafaranga.

    Rwose tureke kwirengagiza ukuri, no gukina abantu ku mubyimba, hari ababyeyi bakennye pee bya nyabyo mu cyaro. Niba batanga kuri buri mwana amafaranga ibihumbi bitandatu 6.000 Frw buri kwez,i ni ukuvuga ko ku gihembwe batanga ibihumbi cumi n’umunani 18.000 Frw. Bivuze ko, ku mwaka batanga ibihumbi mirongo itanu na bine 54.000 Frw. None se koko tuvugishije ukuri, Uriya Gitifu arabona ko ariya mafaranga atari menshi ku babyeyi batari bake bo mu cyaro. Ntitukabone tumerewe neza ngo dukeke ko n’abandi bose bamerewe neza, iyo ni ingeso abayobozi benshi bo mu byaro bafite muri iki gihe.

    Rero ngo abo bayobozi baba batinya kwerekana ko hari abakene mu mirenge bayobora, kuki babitinya kuberekana kandi bahari. Ahubwo se niba batinya kubivuga, kuki ahubwo badakora ibishoboka ngo babakure muri ubwo bukene noneho babe babona n’impamvu igaragara yo kuvuga ko nta bakene bafite.

    Tujye twemera ibibazo bihari, ni nabwo dushobora kubibonera umuti. Iri tekinika ry’aba Gitifu bavuga ko nta bakene bari mu murenge bayobora, rizabatamaza umunsi umwe. Ariko birababaje.

  • ese H.E ubu nkuyu Bede yamukuraho ngo ngwiki biteye isoni n’ agahinda kumva umwana yavuye mu ishuri yagiye gukorera amafaranga 1000 frw.

  • kweli baretse ishuli ngo ni ibiraka, none se ko batakaje amasomo baramutse batsinzwe byabatera gusibira, ngo bali bagiye mubiraka…non non non.

  • Ibi mu ntangiriro y’umushinga byabayeho ariko ubuyobozi bwahise bufata ingamba, abana bose basubizwa mu ishuri. Hakoreshwa gusa abafite irangamuntu, barangije kwiga kandi buri wese akorera ku izina rye.

  • Umva turiho we? Jya wicecekera ikigaragara nuko utari muri systeme, nawe uwakugira umuyobozi watekinika.ngo umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose.

  • ahaaaa barahari muratubeshya,ntibikiri ukuri urabesghya

  • Kaka, tuliho aravuga ukuli cyokoze birakabije pe, igihugu cyacu nicyo gusengerwa

  • nibyo pe ariko tubanze dutekereze ,nawe watekinika nkuko uwo hejuru yabivuze ariko ikibazo cyiri muri iki gihugu cyacu ni ubukene.

  • capitalisme mbona itarikwiriye mu Rwanda na cyane cyane ko twari tuvuye mu ntambara

Comments are closed.

en_USEnglish