Abayobozi 250 muri kaminuza bagiye mu itorero kuganira ku ireme ry’uburezi
Kuba abanyeshuri barangiza muri kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda bivugwa ko badafite ubushobozi buhagije bwo guhangana ku isoko ry’umurimo ku rwego mpuzamahanga, i Gabiro Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’Itorero ry’Igihugu bateguye itorero ry’iminsi umunani ku bayobozi n’abarimu bafite ibyo bahagarariye muri Kaminuza bose hamwe 250 biga ku bibazo by’ireme ry’uburezi nk’icyo kivugwa.
Aba bayobozi bo muri kaminuza n’amashuri makuru ya Leta n’ayigenga bagiye kungurana ibitekerezo mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda rigikemangwa.
Minisitiri w’Uburezi Prof.Silas Lwakabamba yavuze ko iri torero rizabafasha guhuriza hamwe ibitekerezo mu rwego rwo kugira icyerekezo kimwe mu burezi.
Prof Lwakabamba ati: “Intego y’itorero ni ukubaka Umunyarwanda ukunda igihugu, ukora cyane kandi afite umuco w’ubunyangamugayo, ndizera ko mwebwe abayobozi mugomba kumva ko ikibazo kirebana n’ireme ry’uburezi bivuga ko riri hasi bibareba.”
Prof Lwakabamba yabasobanuriye abagiye mu itorero ko umunyeshuri wifuzwa n’u Rwanda agomba gutegurwa kuva hasi kugera ku musozo. Ibi kandi ngo bizanyura mu cyo yise ‘Agaciro University’ aho abayobozi ba kaminuza n’amashuri makuru bagomba kujya bahuriza hamwe ibitekerezo biteza imbere amashuri bayobora.
Umuyobozi w’itorero ry’igihugu Boniface Rucagu yavuze ko abayobozi ba kaminuza n’amashuri makuru ari abantu bazi ibintu byinshi, ariko bakeneye no kugira ubumenyi ku muco n’indangagaciro na kirazira kugira ngo ibyo batanga bigire ireme kurushaho.
Rucagu yongeyeho ko itorero rifasha Abanyarwanda kugira indangagaciro no kumenya ikizira ukacyirinda kuko ngo nubwo waba uzi ibya mirenge bidashingiye kuri byo, byaba ari imfabusa.
Abitabiriye iri torero bavuga ko gukurikirana ibikorwa by’itorero biri bubafashe byinshi mu kazi kabo ka buri munsi.
Dr.Usta Kayitesi, umuyobozi muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ati: “Abantu benshi bari aha baminuje mu bumenyi, ariko indangagaciro nyarwanda, umuco nyarwanda ariyo soko y’u Rwanda rwacu ntabwo benshi babizi, ni amahirwe kuko twibukiranya ibyiza by’igihugu ari nabyo twubakiraho u Rwanda.”
Dr.Kayitesi yongeyeho ko amasomo bazakura muri iri torero bazayahuza n’ibyo bigisha kuko ngo gutanga ubumenyi bujyanye n’indangagaciro bizatanga umusaruro kurushaho. Yongeyeho ko abanyeshuri binjira muri kaminuza babanje kunyura mu itorero kandi ngo intore ntiyatozwa n’umuntu utari intore.
Uretse kuba Minisiteri y’Uburezi ariyo yatangiriweho kugira ngo abashinzwe uburezi bagire n’ubumenyi bujyanye n’indangagaciro n’umuco nyarwanda, birateganywa mu mezi ari imbere ko izindi Minisiteri na zo zizatangira guhabwa bene aya masomo mu itorero.
NTEZIRIZAZA Theodomir
UM– USEKE.RW
19 Comments
Mubyo biga ntibibagirwe kwiga neza ukuntu twahindura itegeko nshinga neza bivuye no muriza Kaminuza.
ibyo se ubizanye ute ? uri kibwa koko
reka twizere ko hari ikizava muri uyu mwiherero uzatuma hari ikiyongera ku ireme ry’uburezi rikunda kuvugwa kenshi ko hari ibitagenda neza. uwawuteguye yarebye kure
Ariko ibyo mu Rwanda biransetsa. Biriya bihaye byo kwambara gisirikare ni ibiki? Biragaragara ko abantu bibwira ko umuntu agomba kuba umusirikare kugira ngo akorere igihugu. Iriya ni complexe d’infériorité. A CACUN SON METIER ET LES VACHES SERONT BIEN GARDEES.
KO mbona bidasomeka iyi style ya writing ni iyihe?
OK cyakemutse.
U Rwanda ni igihugu cyafashwe hakoreshejwe uburyo bw’intamabara.Ukabona ko na ba professors ababambika imyenda ya gisilikari( ubwo afande wize ikiburamwaka gusa nahanyura bazajya bahaguruka) ni kimwe n’uko iyo ugeze kwa muganga bakwambika umweru cyangwa wagera muri gereza bakakwambika rose bakanakogoshya.Ni uburyo bwo kuguhindura zero mu gihe uzaba uraho bangako utazatangira kunenga ibyo bakwigisha.Abize pshychologie baranyumva.
Twese turibuka ikipe ya Ivoiry Coast ivuye muri mundiali, igeze i mu gihugu generali Robert Gueyi wayoboraga icyo gihugu amaze gukora cour d’état yahise abajyana mu ngando bose babambika ibya gisilikari bakora akarasisi sinakubwira.Murebe ukuntu aba ba profeseri bahagaze, babashyize ku murongo pe.Ibi biri guca amarenga kuko bagombye kuba mu bambere mu kwigisha abana b’u Rwanda icyo uburenganzira, kwishyira ukuzana mu bikorwa no mu bitekerezo ibyo usangamo na débat contradictoire n’ibindi.Kuburyo tuzagira abanyarwanda basobanutse mu myaka iri imbere haba muri politiki,ubukungu n’ibindi.Biteye imbabazi kubona perezida avuga ko abayobozi bose nta bushobozi bafite.Nibaza nyuma y’imyaka irenga 20 icyo twakoze.
Njye ibi bintu bintera kurushaho kwiheba ( desesperer) kubona umuntu nka Dr.Usta Kayitesi ajya kwigira kuririya, ce n’est pas le role d’une intelectuelle comme elle, pourquoi? Munsobanurire
-Ntabwo bitangaje nubwo bibabaje kumva abantu nka kagabo ndetse na Seka bibaza biriya bibazo, Ese Kaga? ko uvuze ngo ibyo mu Rwanda biragusetsa ibyawe, cyangwa ibyiwanyu ni ibihe?
– Jye ndumwe muntore zirimo gutozwa iGabiro, abantu bafite icyerecyezo kimwe, intego imwe, burigihe bagenda kimwe, bambara kimwe, batekerereza hamwe. iby’uriya mwambaro twambaye rero ntubitindeho twe turabyunva nicyo bigiye kuzamarira abanyarwanda benshi dushinjwe turacyumva. Ihamanire ibyiwanyu rwose wishaka kutuvangira turimo gusenyera umugozi umwe. IMIHIGO IRAKOMEJE
Kuri wowe imihigo bisobanura kugira intego imwe, gutekereza kimwe, kugenda kimwe, kwambara kimwe, kurya bimwe, kubyumva kimwe … ?
“……….. abantu bafite icyerecyezo kimwe, intego imwe, burigihe bagenda kimwe, bambara kimwe, batekerereza hamwe”.
Nshimye ko mutekerereza hamwe, ariko nyuzwe nuko mugenda kimwe, mukanambara kimwe.
Niba muri abasilikare, yes. Biteye isoni kubona umudamu w’umudogiteri, w’umusivili yambaye biriya byenda byabasilikare.Ntabwo role ye irihariya. Ubwo mubona abanyamahanga bataduseka?
I mean, Sinyuzwe
Bantu mwiga i Burayi na za Amerika, ngaho nimwibaze abaprofs b’iyongiyo baje kubigisha bambaye gisirikari! Iby’i Rwanda ntibisanzwe pe. Iriya myenda isobanuye iki? service militaire?
Yes ibi nibyo bakwiye kwicara bakareba ukuntu uburezi bwazamuka mu Rwanda kuko ubu,aho universite ibereye imwe:benshi baziko uburezi bwataye agaciro kubera uruhurirane rw’abanyeshuli,ihuzwa ry’amasomo bitarajya ku murongo neza.
ikindi ntibirengagize amacakubiri arangwa mu ishami rya huye,agamije gutera umwuka mubi mu bakozi(ari abarimu ndetse n’abandi bakozi)mu gihe umwe adahaye agaciro mugenzi we,yamubona akamubonamo inkomoko aho kumubona nkuwo bafatanyije ikivi ntacyo kaminuza umwe yaba ihinduye ku bisanzwe
Dear leaders, nibyiza ko mwiherera mukaganira ku bibazo bitandukanye, ariko nanone mujye mugerageza gushaka umuti urambye wibibazo biba byagaragajwe, urugero:
SFAR yemereye abanyeshuli bourse, ndetse babemerera ko basubira kwishuli, nonese iyo turebye ibyo abana bari kwishuli babayeho, nkeka ko iri environment barimo nayo itabemerera gukurikira amasomo no gutsinda neza….! habuze iki ngo SFAR yishyuze abahawe bourse, ngo nabandi bana bige neze??
Mubirebeho nabyo.
Thanks!
ndatekereza ko kuba hakwifashishwa imyotozo yagisirikari kugirango abantu babashe no gukora neza no kwiga ndetse no kuganira neza bikwiye, tukaba twakisabira abayobozi nugushyira mubikorwa imyanzuro myiza cyane baba bafatiye muri iyi myiherero , kuko usanga habamo gutsita ibirenge
nibyo ireme ryuburezi rigombwa ku nonosorwaneza kugirango tugere kwiterambere rirambye
Ariko simbona impamvu mwatinda kukuba bambaye umwambaro wa RDF kuko niyo wabihuza n’amateka y’itorero ry’igihugu abera batararisenya bigaga bimwe mubyabafasha kurinda igihugu ikindi kandi iyo wambaye iriya myenda ntekereza ko utagakwiye kubigereranya n’imyenda y’imfungwa cg kwa muganga kuko with that uniform uba nawe ufite confidence kuburyo n’i gitekerezo utanze uba ugihagazeho.
Ikindi nabaza umuntu uvuga ko bidakwiye impamvu habaho uniform ahantu hamwe cyangwa ahandi. Naho izo psychology zanyu nkiza ba Mugesera ntazo dukeneye kumenya.
Comments are closed.