Digiqole ad

Haratekerezwa kongerwa imisoro y’itabi ku rwego rwa Afurika ngo abarinywa barireke

*Itabi ririca ariko habuze umuti nyawo wo kurica burundu

*Mu karere, igihugu cya Kenya gifite urubyiruko rwinshi runywa itabi

*Mu Rwanda nibura ku mwaka hanyobwa amapaki y’isigara miliyoni 46,5

*Buri masegonda atandatu umuntu umwe aba apfuye

*Itabi ryinjiza idolari rimwe, hagasohoka amadolari atatu avura umurwayi ryishe

Mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abantu hagabanywa uburwayi buterwa n’itabi, kuri uyu wa mbere tariki 2 Werurwe 2015,  i Kigali hateraniye inama y’ibihugu bya Afurika igamije guhuriza hamwe ibitekerezo by’uko hakongerwa imisoro ituruka ku itabi mu rwego rwo kunaniza abaricuruza n’abarinywa.

Hagati ni Calleb Rwamuganza_ umuyobozi mukuru ushinzwe ingengo y'imari ya Leta muri MINECOFIN
Hagati ni Calleb Rwamuganza_ umuyobozi mukuru ushinzwe ingengo y’imari ya Leta muri MINECOFIN

Iyi nama y’iminsi ibiri yateguwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS), hari kurebwa uko itabi rikomeje kwangiza ubuzima bw’abantu ndetse n’ingamba zafatwa mu buryo bw’ihuse kugira ngo ikigero biriho kiganuke.

Abari mu nama bavuga ko guca itabi burundi byananiranye hafi mu bihugu byose, ngo nta yindi nzira yo kunaniza abaricuruza ndetse n’abarinywa yaboneka, uretse kongera imisoro yaryo.

Dr. Theophile DUSHIME; umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) agira ati “Itabi kuri twe nk’abashinzwe ubuzima twifuza ko ryacika burundu, ariko byarananiranye. Ubu igikorwa ni ugushaka uko ingaruka ritera zagabanuka hongerwa imisoro, twigisha abantu, hashyirwaho ingamba zo kutarinywera mu ruhame n’ibindi.”

Calleb Rwamuganza, umuyobozi mukuru ushinzwe ingengo y’imari ya Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINICOFIN), avuga ko mu mirimo yabo ya buri munsi bafatanya na Misiteri y’Ubuzima kurwanya ingaruka ziterwa n’itabi aho bita ku kuzamura imisoro iriturukaho kugira ngo abantu baricuruza bagabanuke.

Uko imisoro izazamuka ngo abarinywa bazagabanuka bitewe n’uko rizahenda ku isoko. Yasobanuye ko kuzamura imisoro y’itabi bituma igihugu cyinjiza amafaranga agakoreshwa mu yindi mirimo iteza imbere abaturage kandi n’indwara ritera zikagabanuka mu baturage.

Ubu mu Rwanda itabi risoreshwa kugipimo cya 150%, ariko umubare w’abarikoresha ukaba ukiri hejuru cyane nk’uko mu cyegeranyo cyakozwe mu mwaka wa 2013 cyabigaragaje. Abantu bakuze banywa itabi ku kigero cya 13% naho urubyiruko rukarinywa ku kigero cya 11,5%.

Dr. Ahmed E.Ogwell Ouma umujyanama w’Akarere ka Afurika w’Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima (OMS), avuga ko kuri uyu mugabane abantu bakoresha itabi cyane ari igitsina gabo kuko, ibyegeranyo bivuga ko rikoreshwa 20% naho mu bagore rigakoreshwa ku bipimo bya 3%.

Dr.Ahmed yasobanuye ko ingaruka z’itabi zitagaragarira gusa mu ndwara ritera, ko ahubwo ryangiza n’ibidukikije kandi rigasubiza inyuma ubukungu bw’ibihugu kuko nibura ku idolari 1 ryakirwa nk’umusoro uturuka ku itabi rijyana n’amadolari 3 atakara ku barwayi bahuye n’ingaruka z’itabi.

Bivuga ko amafaranga atakara kubera itabi yikubye gatatu kurusha ayinjira ariturutseho. Mu cyegeranyo cy’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) wakoze mu mwaka wa 2008 wagaragaje ko nibura miliyoni esheshatu z’abantu bapfa buri mwaka bitewe n’ingaruka z’itabi, mu gihe muri Afurika mu bantu bapfa buri mwaka nibura 3% bicwa n’ingaruka z’itabi.

Ku isi hose buri masegonda atandatu (6 Sec) umuntu aba apfuye azira ingaruka z’itabi. Mu mwaka wa 2014, mu Rwanda hagaragajwe ko amapaki y’itabi ry’isigara arenga miliyoni 46,5 anyobwa buri mwaka. Umuntu umwe nibura akanywa udusigara 930 ku mwaka.

Mu gihe nta ngamba zihamye zifashwe zirwanya itabi, mu mwaka wa 2030 miliyoni 175 z’abantu bazaba bamaze gupfa kubera itabi.

Mu karere k’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, Uburundi nibwo buza ku mwanya wa mbere mu guhura n’ingaruka nke ziva ku itabi mu gihe muri Kenya urubyiruko rukoresha itabi ku kigero cya 43,3%.

Dr.Theophile Dushime umuyobozi ushinzwe iby'ubuvuzi muri MINISANTE
Dr.Theophile Dushime umuyobozi ushinzwe iby’ubuvuzi muri MINISANTE
Abayobozi ku rwego rw'Afurika bitabiriye inama
Abayobozi ku rwego rw’Afurika bitabiriye inama

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ariko ni byiza cyane kuko yenda byagabanya anywi bitabi

  • Imisoro yaryo bayishyire kuri 500%

Comments are closed.

en_USEnglish