Digiqole ad

Bwa mbere abagororwa n’imfungwa bazakora ibizamini bya Leta – Gen Rwarakabije

14 Mutarama 2015 – Mu kiganiro Komiseri mukuru w’Urwego rw’imfungwa n’abagororwa Gen Paul Rwarakabije yahaye abanyamakuru kuri uyu wa gatatu cyabereye ku kicaro gikuru cy’uru Rwego, yemeje ko muri uyu mwaka w’amashuri 2015 abagororwa bazakora ibizamini bya Leta nk’abandi banyeshuri bose  bo mu Rwanda bujuje ibisabwa.

Gen Paul Rwarakabije yemeje ko abagororwa nabo bazajya bakora ibizamini bya Leta nk'abandi banyarwanda bose
Gen Paul Rwarakabije yemeje ko abagororwa nabo bazajya bakora ibizamini bya Leta nk’abandi banyarwanda bose

Gen Rwarakabije yasobanuye  ko mu myaka yashize bagiranye ibiganiro na Minisiteri y’uburezi, Ikigo cy’igihugu cy’uburezi (REB) hamwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyingiro (WDA) bemeranya ubufatanye mu  guha abagororwa ubumenyi, nyuma abagororwa bahawe ubu bumenyi bakazakora ibizamini bya Leta nk’abandi banyeshuri basanzwe.

Yongeyeho ko Minisiteri y’uburezi yakoze isuzuma ireba niba abagororwa barahawe ubumenyi bishingiye ku nteganyanyigisho.

Yavuze ko iri suzuma ryakozwe n’uwahoze ari  umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Harebamungu  Mathias  ubu wasimbuwe na Olivier Rwamukwaya .

Kubera izi mpinduka, ubu ngo inyigisho zizajya zigenwa na Minisiteri y’uburezi kandi zisa n’izo abandi banyeshuri bose biga .

Gen Rwarakabije yagize ati: “ Niba abiga mu mashuri abanza cyangwa ayisumbuye mu cyiciro rusange biga amasomo aya n’aya, natwe niyo tugomba kwigisha.”

Abagororwa bazatsinda neza ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza ngo  bazemererwa gukomeza biga amasomo yo ku cyiciro kisumbuyeho ariko bigire mu muri gereza basanzwe babamo.

Nk’uko yashoje abivuga, ubu Urwego ayobora rwamaze gutegura amasezerano y’ubufatanye(MoU), hagati yarwo n’ibigo bya Leta bigenzura uburezi nka REB na WDA.

Kugira ngo aya masezerano arusheho kugira uburemere bwayo, abayobozi muri Minisiteri y’uburezi no no muri  Minisiteri y’umutekano nabo ngo bagomba kuyashyiraho umukono.

Gen Rwarakabije yabwiye abanyamakuru ko aya masezero agomba gushyinywa muri uku kwezi kwa Mutarama kuko Umwaka w’amashuri ugomba gutangira tariki 26 uku kwezi.

Alain Joseph MBARUSHIMANA
UM– USEKE.RW 

7 Comments

  • Haaaaa ubwo se nu ukubafunga , yewe democracy dusigaye tuyirusha abanyaburayi pe.

  • Na kaminuza se bazayigiramo ngo ababuze amafaranga yo kwishyura dukore ibyaha twigireyo ?

    • Epra none se ushaka kwigira kaminuza muri gereza ko numva ushyize imbere gukora ibyaha?

  • Ni Byiza Kwiga Ku Imfunga Kandi Zagakora Ibizamini Bya Leta Ark Se Ko Itegeko Rivuga Ko Umuntu Wafunzwe Amezi Arenga 6 Atemerewe Kwaka Akazi Ubwo Uwigiyemo Akabona Diplome Azayimaza Iki Ko Ntaho Azaba Yemerewe Kwaka Akazi? Ubwo Kwigira Muri Gereza Si Ukugirango Uburoko Bwicume Kuko Nta Kindi Kintu Cyo Gukora Kibamo?

    • Ko usigara muri gahunda Igihugu gifite yo kwihangira umurimo?Diplome si iyo gushakisha akazi ahubwo ni iyo guhanga akazi kubera ubumenyi wungutse.Ntekereza ko muri Gereza ibizibandwaho ari ubumenyi butanga ubushobozi bwo kwihangira umurimo mu gihe uwari afunzwe azaba arangije igihano cye.

  • noneho ibigiye kujya bibamurwanda nagahomamunwa ibyahabigiyekujya biba gatanukurigatanu kukondumva gereza muzivanyeho uwazanye iyogahunda ndamugqye

  • Ariko se aba bana nibatsinda ibizamini bya leta, bazajya kwiga hehe? Baziga muri kaminuza ya Nyagatare bige bataha? bazajya kwiga cg Huyu ubundi bajye bataha muri kabutare! Cg bazajya biga KIST/KHI bajye bataha 1930!!! Ariko se ubundi nibiga bazakora akahe kazi ko iyo ugiye gusaba akazi bakwaka extrait de casier judiciaire……….. cg nyuma y’amashuri bazatesha agaciro imyaka bafunzwe? hahha

Comments are closed.

en_USEnglish