“Ntabwo nzajya i Nyanza niba ntakemuriwe ibibazo”-Sina Jerome
Sina Jerome, rutahizamu wakiniraga Police FC bivugwa ko yamaze kugurwa n’ikipe ya Rayon Sports ariko yabwiye Umuseke ko atiteguye kujya i Nyanza mu gihe batamukemuriye ‘ibibazo’. Muri Rayon bemeza ko ari amafaranga agisaba.
Sina Jerome yabwiye Umuseke mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ko we atazajya i Nyanza ku muri Rayon Sports mu gihe adakemuriwe ibibazo, adasobanura ibyo ari byo.
Ati “Nibankemurira ibibazo nzajya i Nyanza ariko nibidakemuka ntabwo nzajyayo.”
Ku wa gatanu w’icyumeru gishize umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sport yari yatangaje ko ikibazo cya Sina Jerome bagishinze Thiery Hitimana usanzwe ari ‘Team Manager’ wa Rayon Sports.
Hitimana yabwiye Umuseke kuri uyu wa kabiri ko Sina Jerome ari kwifuza ko ikipe ya Rayon imuha amafaranga yiyongera kuyo iyi kipe yahaye Police FC.
Ati “ Sina Jerome ari kwaka amafaranga kandi twe twumvikanye na Police FC ni nayo yakabaye yarishyuye Sina kuko twaguze amasezerano yarafitanye na Police FC.”
Hitimana avuga ko atatangaza amafaranga Sina Jerome ari kwifuza, gusa yongeraho ko bamaze kwandikira ikipe ya Police FC bayimenyesha ko umukinnyi yabagurishije kugeza uyu munsi bataramubona.
CIP Mayira J.de Dieu, Umunyamabanga wa Police FC akaba n’umuvugizi wayo yabwiye Umuseko ko Police FC ibyo bintu itari ibizi kugeza magingo aya.
Ati “ Twe ibyo twagombaga Sina Jerome byose twarabimuhaye kandi Rayon Sports nayo irabizi.”
Avuga ko kuba Rayon ivuga ko itarabona umukinnyi yaguze kwaba ari ukwigiza nkana kandi amakuru azwi ko uyu musore ajya anyuzamo akajya i Nyanza kuvugana n’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports.
Rayon yumvikanye na Police FC igura amasezerano y’umukinnyi Sina Jerome ariko aba bikurikiranira hafi bavuga ko bitaribihagije gusa ko Rayon Sport ivugana n’ikipe ya Police FC ahubwo yari no kuvugana n’umukinnyi ku giti cye nyuma yo kumvikana na Police FC, ari nabyo bisa n’ibyananiranye ubu.
Sina ari mu bakinnyi b’abanyecongo bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda ngo bakinire ikipe y’igihugu Amavubi. Police FC ikaba aba bakinnyi yaraberetse umuryango abandi ikabagurisha.
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
11 Comments
Ibijya gushya birashyuha, niba atangiye kubateza ibibazo ataranayigeramo, Ikindi Rayo ni nkawa mugani bavuga ngo urengura utumva amara ibinonko. None ibyo sina yakoze, nibyo ari gukora ntibibacira amarenga kubyo azabakorera?
Jye nkumurayo, uyu muhungu ni mumureke Police ibahe amafaranga mwabahaye ubundi agenda yangare. Ubundi azaturisha imitima ndabarahiye yanatuririye amafaranga.
Nimumumurekeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!
Jyewe ntekereza ko Rayon Sports ikwiye guhitamo ibintu 2: guha Uyu mukongomani amafranga ashaka niba imukeneye cyangwa kumureka Police FC ikabasubiza amafranga bamuguze nayo ikamugurisha ahandi. Ariko arijye uhitamo namureka ngakinisha abahari kuko uyu munyekongo nta gihe atagaraguje agati Rayon Sports!
UBWO RAYON IGIYE GUKINA CHAMPIONA NTA MUTOZA NTA RUTAHIZAMU KWELI?UBWO SE UBUNDI UMUKINNYI YANZE KUJYA INYANZA BAMUTWARA IKI KO BAGOMBAGA NO KUMUVUGISHA,KERETSE ITUNGO NIRYO RIGURWA GUTYO
Nıbareke uwo mucashulı ıbyo ntahantu byabaye!equıpe yavuyemo nıyo yagombaga kumuha kumafaranga yaguzwe nıko kwısoko ryabakınnyı bıgenda!kubwajye ndumva bamureka ntakunyanyagıza amafaranga kuruwo munyamahanga harabana bacu bayakeneye kdı ntıbayahabwe!
sinzi impamvu amakipe agishaka gukinisha abazayirwa nabantu batagira badashoboka bahora bameze nkindaya,
Haba harimo inyungu z’abantu bantu bamwe; muri uku kugura bavuga amafaranga atariyo; naburiya wasanga hari bamwe muri komite bari kumubuza kugira ngo, amafaranga asohoke muri rayon birire!!!
Rayon sport waragowe!!! Ariko se ubu Sina baramushaka ho iki koko? Aho naboneyeko rayon yaburiye ubuyozi ni aho imara umwaka iziko izakina CECAFA ariko ikagera icyo gihe itarabona abakinnyi ku buryo hari n’abakinnye aribwo bakihagera.
Ikipe yabaye akarima ka bamwe bikorera ibyo bashaka. Nawe se buri gihe induru ziba zivuga ngo amafaranga kandi ngo niyo igira abafana benshi; kereka niba kuri stade binjirira ubuntu kandi sibyo.
Turarambiye iyi mbombori ihora muri rayon sport; ijye ishaka abakinnyi bashoboka kuboneka hafi kuko ubushobozi nibwo butegeka mbere ya byose.
nanjye mfana rayon ariko ndabinginze mureke umucancuro atumuke kuko nta musaruro tumutezemo.n’ejo yaba yazamuye ibindi. ikindi ni uko policy yo kuzamura abana bacu natwe tugomba kuyiîbona tugatangira none n’iyo twagendera ku muvuduko mukeya. abareyo mumfashe twamagane uriya muhashyi.ese ubundi ni twe gatebo(bin)gatabwamo imyanda?
Nimureke iyo gasiya (Sina). Uwayijyana mu ngando nibwo yakumva. ese ubundi murabona ashaka kubakinira. Pu nagende uwo mujinga asubire iwabo.
Keretse Sina aje akadukinira twebwe Akagera FC nitwe twamushobora .Rayon ishatse yakurayo amaso .Nzi neza ko atazayikinira rwose .Niba ubishidikanyaho reka dushyireho intego.
mureke nyamunsi igende dushobora no kuyizana ntiduhe umusaruro dushaka mureke igegera police idusubize amaf hari ubwo umuntu yibwira ngo arashoboye yagera mukibuga bikanga ballo iridundu
Comments are closed.