Digiqole ad

Rwamagana: Inkongi y’umuriro yafashe amaduka agera ku munani

Iburasirazuba – Inkongi y’umuriro itaramenyekana icyayiteye yafashe amaduka agera ku munani ku mugoroba wo kuri uyu wa 1 Ukwakira ahagana saa moya n’igice z’ijoro, aya maduka aherere mu kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro. Polisi, abaturage n’ingabo bariho bafatanya kuzimya uyu muriro wari umaze kuba mwinshi ariko ubarusha imbaraga.

Umuriro uri gutwika amaduka y'ahitwa 'Buswairini'
Umuriro uri gutwika amaduka y’ahitwa ‘Buswairini’

Amazu y’ubucuruzi y’uwitwa Murenzi niyo uyu muriro wibasiye, ni imiryango y’ubuzuruzi igera ku munani yafashwe irashya n’ibirimo. Nta muntu numwe biremezwa ko yaba yaguye muri iyi nkongi y’umuriro.

Umuriro wabaye mwinshi urusha imbaraga abaturage na Polisi n’ingabo bategereza imodoka yabugenewe yari mu nzira iva i Kigali.

Abaturage benshi bari hafi bariho bafasha amaduka atarafatwa gusohora ibicuruzwa ngo andi maduka nafatwa bagire ibyo bakiza nk’uko umunyamakuru w’Umuseke uriyo abitangaza.

Ibyangirikiye muri izi nyubako umwe mu bazicururizagamo yabiwye Umuseke ko byose hamwe byabarirwa mu gaciroka miliyoni zirenga magana abiri.

Imodoka zizimya umuriro zari zitarahagera ngo zitabare mu gihe cy’isaha imwe n’igice umuriro utangiye kwaka.

Amakuru atangazwa na bamwe i Rwamagana aravuga ko nyiri aya mazu n’imirimo y’ubucuruzi myinshi yahakorerwaga witwa Murenzi, umucuruzi ukomeye kandi uzwi muri uyu mujyi yahungabanye kubera ibi byago yagize akajyanwa kwa muganga mu gihe umuriro wariho umutwikira.

Abaturage benshi cyane bari baje kureba iby’iyi nkongi binubiraga kuba imodoka zitabara ahabaye ikibazo nk’iki ziva i Kigali gusa.

Hashize amezi atatu Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harerimana atangaje ko Leta yatumije imodoka nto zizajya zifashishwa mu kuzimya umuriro vuba.

Saa tatu z’ijoro zibura iminota nibwo imodoka nini ya kizimyamoto iturutse i Kigali yageze aho uyu muriro wibasiye itangira kuwuzimya.

Usibye kuzimya amazu ntacyashobokaga kurokoka mu byarimo kuko umuriro wabikongoye.

Hanze y’umujyi wa Kigali ndetse na hamwe na hamwe i Kigali ahagiye hafatwa n’inkongi nk’izi ibyangirikaga byinshi byaterwaga no gutabarwa bitinze.

Mu mashuri ya Byimana mu karere ka Ruhango, muri Gereza ya Muhanga, muri Gereza ya Rubavu (batatu barapfuye) n’ahandi hanze ya Kigali umuriro wangije byinshi kuko nta butabazi bwihuse bwahageze.

Umuriro ni mwinshi cyane imbere mu maduka, imiryango igera ku munani y'ubucuruzi yafashwe
Umuriro ni mwinshi cyane imbere mu maduka, imiryango igera ku munani y’ubucuruzi yafashwe
Polisi n'abaturage benshi b'aha nta kindi bafite ubu cyo gukora uretse kurindira imodoka zabugenewe ziva i Kigali
Polisi n’abaturage benshi b’aha nta kindi bafite ubu cyo gukora uretse kurindira imodoka zabugenewe ziva i Kigali
Inzu zahiye zirakongoka, zimwe zacururizwagamo imifariso
Inzu zahiye zirakongoka, zimwe zacururizwagamo imifariso
Imodoka ya Polisi izimya umuriro ihageze
Imodoka ya Polisi izimya umuriro ihageze

 

Joseph MUVUNYI
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Ndasaba ko batazongera kubeshyera EWSA ngo niyo iteza inkongi za hato na hato!!! ubu se mu bindi bihugu nta masosiyete y’umuriro cyangwa inzu zishaje kurusha iza hano mu Rwanda!!! Leta nicukumbure ikihishe inyuma y’izi nkongi, ndeba noneho zimuye ibirindiro zijya i burasirazuba, bareke amaperereza adafatitse!!! Nituguma muri ibi ngo EWSA, EWSA, tuzashiduka n’urugwiro barushumitse ndakurahiye!!!

    • wowe ukizi wakivuze? ubwose minaloc ijya gusha hari hihishe iki?ko amatsinga yahiye bayakweretse ku mafoto.vuga uti kuki abakozi ba EWASA badakora installations nkahandi ndi biga electricite cyo kimwe????ahubwo ko nabonye kajugujugu za kigali zagiye kuzimya i bujumbura kuki zidatabara mu rwanda???

      • Yewe murekeraho burya iyo umuntu yagize ikibazo nkakiriya cyangwa nikindi bisa cyose nka accident y’imodoka mukamuvugiraho ngo abafpumu muba mumukomerekeje nonese ra ahandi hahiye byatewe niki? ahubwo abanyarwanda twese tugire ubutware nku bwa Police y’igihugu cyacu tuje tugerageza dutabare dukore ibyo dushoboye kdi abantu bakangurirwe kujya muri za assurance z’ubwishingizi

  • Mana tabara kuko twebwe ahobigeze bimaze kuturenga,gusa leta nirebe neza ishishoze kuko ibibintu subuhoro njye mbona harababyihishe inyuma!murakoze

  • bibaye mpari ariko police ni umubyeyi mbonye uburyo rpc yuriye hejuru azimya ndamushimiye

  • Ahaa! Ibyobintubirakabije. Ndashima Polisi

  • Nyamara abantu barimo kongorerana ngo ni amafaranga y’ikuzimu.
    Iyo ufashe amafaranga wavunikiye ugashaka agati kumupfumu ngo urimo gukora protection, kaba kabaye. Ubwo ubaugize satani shareholder. Mwitonde bakire mujya mubapfumu..

  • pole sana Murenzi , ndababaye cyane . humura Imana izaguha ibindi kandi uko umugabo aguye siko …ameneka

    gusa ndakugira inama yo gusenga cyane kuberako uwo ni satani utakwifuriza ibyiza.

    mukomeze kwihangana

  • NINDE NINDE WABIMENYA

  • turihanganisha imiryango yagwiriwe niryo shano ,dushimira police uruhare yagaragaje mugutabariza abo bantu b’I RWMAGANA dusaba abo bireba munshingano kuvugutira hamwe umuti wicyo kibazo,bitabaye ibyo iterambere turi gushaka kugeraho ryaba ari inzozi murebe agaciro kibimaze kwangirika!!!!birababaje!!!!!!!!!!!!!mumwaka1 kweri?

Comments are closed.

en_USEnglish