Kantengwa, adahari, yakatiwe gufungwa iminsi 30 by’agateganyo
Nyamirambo – Kuri uyu wa 25 Nzeli 2014, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwenzuye ko Kantangwa Angelique wari umuyobozi wa RSSB ndetse ari Perezida w’inama y’ubutegetsi ya UDL(Ultimate Developper Ltd) afungwa by’agateganyo iminsi 30 kuko ibyaha ashinjwa bikomeye kandi akaba nta ngwate ikubye kabiri amafaranga ashinjwa guhombya Leta yerekanye ngo aburane ari hanze.
Angelique Kantengwa ntiyagaragaye mu rukiko ku mpamvu zitasobanuwe, nubwo ejo yari yavuze ko afite ikibazo cy’umugongo, mu rukiko hari abantu biganjemo abo mu muryango we n’abanyamakuru, gusoma imyanzuro byamaze akanya gato.
Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye kuburana afunze kuko ashinjwa ibyaha bikomeye bityo akaba yari kuba yacika ubutabera cyangwa agasibanganya ibimenyetso.
Kantengwa n’abamwunganira bari basabye ko yafungurwa akazaburana arihanze cyangwa akaba yagira ibyo yubahiriza birimo kwishingirwa n’abantu.
Kantengwa nyuma yo kwisobanura kubyo aregwa kuwa 24 Nzeri yavuze ko imyanzuro yafatwaga n’inama y’ubutegetsi ya UDL irimo abakozi bakoranaga muri RSSB bityo akaba yumva nabo bashyikirizwa ubutabera cyangwa akarekurwa nk’uko nabo bakiri hanze.
Kuri iki urukiko ruvuga ko ibyaha azahanirwa ari ibye kandi ko nibiba ngombwa nabo bazafatwa. Gusa ngo ntibyamubuza kubihanirwa nubwo abandi baba batarabazwa ibyabo.
Urukiko ruvuga ko rusanga kuba amasezerana ya Caisse Consultant yarateshejwe agaciro nta nama ibyemeje atari uko byari kugenda ahubwo bari kuyibwira ikikosora ntihatangwe andi mafaranga.
Urikiko rukeka kandi ko kuba yarahaye isoko sosiyeti ya Studio Four itaripiganiye itari ikwiye guhabwa akazi kuko Synergy yari gukora ibyanenzwe Caisse Consultant ariko akazi ntigahabwe Sosiyeti ya gatatu.
Ibi byose bikaba byarabaye ntihagire ikigo gisubiza amafaranga, ndetse kuba Sosiyeti ya Studio Four itarapiganwe ngo harimo amakosa abazwa uyu muyobozi.
Kuba kandi umuyobozi wa Kompanyi ya UDL Kantengwa yari abereye umuyobozi w’inama y’ubutegetsi yarahawe amadorali ibihumbi 30 kandi ashinjwa amakosa ngo nabyo ntibyari bikwiriye kuko iyo umuntu akoze nabi arasezererwa ntahabwa amafaranga.
Urukiko kandi rukeka ko kuba Kantengwa yarisobanuye avuga ko uyu muyobozi wa Kompanyi ya UDL yari yarahagarikiwe kudakora akazi neza ngo bigaragara ko yashakaga gushyiraho Jeremie Kasigwa we ndetse nawe utarabishoboye kuko nuwo atari yarize imyubakire ahubwo yize icungamutungo.
Hashingiwe ku mpamvu urukiko ruvuga ko zikomeye ndetse hifashishijwe itegeko rihana imanza z’inshinjabyaha ingingo ya 627 ndetse na 643 Kantengwa azaburana afunze nk’uko byasomwe n’abacamanza.
Usibye kuba Kantengwa ashobora gutoroka cyangwa ngo agasibanganya ibimenyetso ngo nta n’ingwate yerekanye yatumye aburana ari hanze kuko yatangaga abantu bamwishingira kandi itegeko rivuga ko yari kugaragaza amafaranga akubye kabiri ayo ashinjwa.
Kantengwa akurikiranyweho ibyaha bibiri aribyo gutangira ubuntu umutungo wa Leta no gukoresha nabi umutungo w’ikigo gishamikiye kuri Leta ungana na Miliyari imwe na miliyoni magana atandatu y’u Rwanda.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ubwo Kantengwa yabaga umuyobozi wa RSSB yasanze kompanyi yitwa Caisse Consultant yakoraga igishushanyombonera cy’Umudugudu wa Gacuriro imaze guhabwa amafaranga miliyoni 696, hasigaye 10%, atesha agaciro imirimo yari imaze gukorwa na Caisse Consultant, isoko ariha kampani yitwa Synergy ku mafaranga agera kuri miliyoni 924.
Kompanyi ya Synergy nayo yambuwe isoko, imirimo ihabwa yitwa Studio Four nayo bapatana amafaranga agera kuri miliyoni 617.
BIRORI Eric
UM– USEKE.RW
4 Comments
Mwabacamanza mwe mwitondere uru rubanza. Nta muntu umwe utanga isoko cyangwa ngo afate ibyemezo bikomeye nkibi. No murugo iwawe cyangwa iwanjye wicarana n’umugore cyangwa umugabo mukajya inama. Iyo utamufite kenshi ugisha inama inshuti cyangwa abavandimwe. Uyu mudamu jye ntaho muzi ariko niba nta kibazo cya politique afite, mwagombye kuzana abagize inama y’ubutegetsi bose bakabazwa ndetse n’akanama k’amasoko.
reka dutegereze uko urubanza ruzajyenda kandi ndizera ko umutungo wa rubanda ashobora kuba yararigishije wose uzagaruka
Mu bigaragara ni uko iki kigo gifite ikibazo cya MANAGEMENT; Ahubwo se ba honorable bakurikiranye EWSA bigatinda, bategereje iki ngo bakurikire ibibera muri RSSB;
Ngo KANTENGWA atanga amasoko? Yirukana abakozi agashyiraho abandi.Ibi se hari aho bikiba mu RWAGASABO; N’ubwo zaba ari COMPANY ze yabikorana amakenga.
MURASHISHOZE RERO;
Aramutse kandi ari nawe wafataga ibyemezo wenyine, nabyo byaba ari ikibazo kuko hari abagombye kubibazwa impamvu umuntu umwe ariwe wicaga agakiza.
TUBIFURIJE KUZACA IMANZA IMANZA ZITABERA
TUBITEGE AMASO;
Pas en mon nom.
Comments are closed.