Digiqole ad

Yiyitiriye urwego rw'Umuvunyi yaka 100 000Rwf ngo abakemurire ikibazo

Mu kwezi kwa kane uyu mwaka, umugabo Daniel Nkundimana yahamagaye abantu ababwira ko akora ku Rwego rw’Umuvunyi ko yabafasha ku kibazo bagejeje ku Rwego rw’Umuvunyi. Mu magambo yavugaga , yababwiraga ko baramutse bamuhaye amafaranga ibihumbi ijana (100,000frw) yabafasha ikibazo cyabo kigakemuka vuba aho kiri, ko we nk’umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi yagira ingufu akoresha bigakemuka.

Uregwa
Uregwa

Itangazo ryasohowe n’uru rwego rivuga ko abo baturage bagize amakenga bahita bahamagara ku rwego rw’Umuvunyi babaza niba hari umukozi wabo witwa utyo bavuga n’ibyo ari kubasaba.

Byagaragaye ko uwo muntu atari umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi nyuma y’iperereza rirambuye. Daniel Nkundimana yafashwe nk’uwiyitiriye Urwego rw’Umuvunyi ashyikirizwa ubutabera.

Nyuma yo gufatwa, byagaragaye ko Nkundimana Daniel asanzwe afite ibindi byaha aregwa byo kwiyitirira Urwego rwa Polisi, aho yasabaga amafaranga ku bantu bafite benewabo bafunze ababwira ko ari muri Polisi ko yabafasha bagafungurwa.

Urwego rw’Umuvunyi rurashishikariza abanyarwanda bose ko bagombye kwirinda abateka mutwe bababeshya ko bakorera Urwego rw’Umuvunyi kandi bakabasaba amafaranga kuko abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bakira kandi bagafasha ababagana nta kiguzi babatse.

Ruranashishikariza kandi umuntu wese wahura n’ikibazo nk’icyo ko yahita ahamagara kuri telepfoni itishyura nimero 199 ukoresheje TIGO cyangwa MTN, cyangwa se akaba yahamagara ama nimero akurikira kugira ngo atange ayo makuru:

-0788305887

-0788306407

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Birashimishije ko yafashwe! ariko mwakamwerekanye adapfutse amaso kugirango isura ye imenyekane kuburyo atazongera.

  • Kuki muhishira abajura?
    Ni mpamvu ki muterekana isura ye ngo Abanyarwanda benshi bamumenye.

  • abantu nkaba wamugani wa Twarabamenye bakwiye kujya ahagaragara abanyarwanda twese tukamumenya , kuko ntidushaka abatekamitwe mugihugu cyacu, bareke gucyucyura abanayarwanda utwabo rwose , turabamagaye hagati aho tunashima polisi yacu kukazi gakomeye ikomeje kugenda idukorera idutabaara ibisambo nkibi

Comments are closed.

en_USEnglish