Digiqole ad

Muri Week End abagabo 4 bafashwe bakekwaho gufata abana ku ngufu

Polisi y’u Rwanda yongeye gufata umwanya wo gukangurira abantu kwirinda kugwa mu byaha bitandukanye, birimo icyo gufata abana n’abagore ku ngufu, kuko bigira ingaruka nyinshi kuwagikorewe ndetse no kuwagikoze, harimo kwangirika kw’imwe mu myanya ndangagitsina, kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na Sida n’izindi ngaruka zitandukanye.

Polisi iraburira abantu nyuma y’aho kuri uyu wa gatandatu mu turere twa Rubavu, Kirehe na Rwamagana hafatiwe abantu bane bakekwaho gusambanya abana b’abakobwaku ngufu.

Aba bakekwa ni uwitwa Manishimwe Jean Pierre w’imyaka 27 wo mu karere ka Rubavu ukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu, Ntambara Emmanuel w’imyaka 19 ukomoka mu karere ka Kirehe ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka ine na Uwimana Jean Claude w’imyaka 24 ukomoka mu karere ka Rwamagana ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka irindwi.

Aba bana bahohotewe bajyanwe ku bitaro bibegereye, aho umwe yajyanywe ku bitaro bya Gisenyi, undi mu bya Kirehe n’aho undi yoherezwa mu bitaro bya Rwamagana, aho bari gukurikiranwa n’abaganga, mu gihe aba bagizi ba nabi bafungiye kuri Sitasiyo za Gisenyi, Kirehe na Nzige mu gihe iperereza rikomje nk’uko bitangazwa na polisi y’u Rwanda.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kirehe Superintendent of Police (Supt.) Augustin Rurangirwa, yasabye ababyeyi kwita ku bana babo no kumenya abo bagendana kugira ngo batazajya bagwa mu mutego w’abagizi ba nabi nk’aba.

Yakomeje asaba abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kuko icyaha cyo gufata ngufu n’ibindi byaha, ahanini bifite intandaro ku businzi no kunywa ibiyobyabwenge.

Supt. Rurangirwa yasoje na none asaba abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko ahubwo bagatanga amakuru y’ikintu cyose cyahungabanya umutekano aho batuye.

UM– USEKE.RW 

en_USEnglish