Ngororero: Ababyeyi bigishijwe kwita ku mibereho myiza y’abana babo
Ejo ubwo hasozwaga amahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’Imiryango itagengwa na Leta: Save the Children na Umuhuza, ababyeyi bahuguwe bavuze ko bungutse byinshi bijyanye no kwita ku bana babo babaha indyo yuzuye, babakorera isuku babigisha gusoma, kwandika no kubara kandi bakirinda kubahana bihanukiriye kuko bibahungabanya mu mutwe.
Ku munsi w’ejo ubwo abarangije amahugurwa bahabwaga impamyabumenyi Mathilde Kayitesi Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ‘Umuhuza’ yavuze ko bari bamaze amezi atatu bahugura ababyeyi mu karere ka Ngororero.
Kayitesi avuga ko kuva bagitangira guhugura mu myaka itandatu ishize mu midugudu 42 yo mu Karere ka Ngororero bamaze guhugura ababyeyi 2000. Yongeyeho ko mu bikorwa byabo bagera no mu ngo, mu midugudu babifashijwemo n’abakozi babo bagasesengura uko imiryango ibanye n’ibibazo ihura nabyo.
Kayitesi ati: “Ubonye uko aba bana basa barasukuye, barasabana,ndetse bararya neza.Ibi biraduha icyizere cy’uko bazavamo abana bafite ubuzima bwiza ku mubiri no mu mutwe, bazi guha abandi agaciro no kukiha ndetse igikomeye ni uko tubigisha gusoma, kubara no gukunda ibitabo bakiri bato.”
Ababyeyi bahuguwe bashimiye iyi gahunda bagejejweho na Umuhuza ifatanyije na Save the Children kandi bemeza ko bagiye gukora ku buryo hazaboneka impinduka nziza mu mibereho y’abana babo no mu ngo zabo muri rusange.
Umubyeyi witwa Yamfashije Pascasie atuye muri aka Karere mu Murenge wa Muhororo avuga ko bigishijwe amasomo 12 harimo kudahungabanya umwana, gutegura indyo yuzuye y’umwana, gukuza ubwonko bw’umwana binyuze mu kumuha indyo yuzuye, kwigisha umwana gusoma no kwandika kuva ku myaka 0-3 n’ibindi.
Mu buhamye bwe yagize ati: “Uyu mwana niwe mfite wenyine ariko nahoraga muhungabanya ndetse nkamukubita yahoraga ameze nabi…Ariko ubu mfite icyizere ko uyu mwana azigirira akamaro kandi azakagirira igihugu nkurikije ibyo ‘Umuhuza’ yatwigishije.”
Yamfashije avuga ko bigishwa ko iyo ababyeyi bahungabanye n’umwana aba ahungabanye ubu akaba afata umugabo neza kubera ubumenyi bahawe n’uyu muryango.
Nyiraneza Clothilde Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yibukije ababyeyi b’abagabo ko nabo izi gahunda zibareba bityo buri wese akagira uruhare mu mibereho myiza y’abagize umuryango.
Yakomeje asaba ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhororo gukomeza gushyigikira Koperative aba babyeyi bari gutangiza kugira ngo bakomeze kwiteza imbere bafatanyije.
Zimwe muri gahunda z’Umuryango ‘Umuhuza’ ukorerwa mu Karere ka Ngororero na Gicumbi harimo kurema umuntu mushya watojwe indangagaciro zo kwiyubaha.
Uyu muryango kandi utoza abana gusoma ndetse n’imiryango igakangurirwa kubana neza mu mahoro.
Muri Ngororero harashyizweho za Koperative eshanu zizatuma n’abarangije guhugurwa bakomeza bagahura bagatekereza ku cyabateza imbere.
Gusoza aya mahugurwa byahuriranye no kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe gusoma, kwandika no kubara wizihirijwe ku rwego rw’igihugu i Kigali ku Kacyiru ahubatse Isomero rikuru ry’igihug( Rwanda Library Services).
BIRORI Eric
UM– USEKE.RW