Rutsiro: Abanyeshuli 10 bakubiswe n’inkuba
Iburengerazuba – Mu Akarere ka Rutsiro mu murenge wa Mushonyi, akagari ka Rurara kuri uyu wa mbere tariki 01 Nzeri inkuba yakubise abana 10 bo mu kigo cya Ecole Primaire Umucyo babiri muribo bahita bitaba Imana, abandi umunani barahungabana.
Gaspard Byukusenge umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, yabwiye Umuseke ko iki kibazo cyabaye ahagana saa kumi z’umugoroba wo kuri uyu wa mbere ubwo abana bari bari mu ishuli.
Ati “Inkuba yakubise abana 10 babiri bahita bitaba Imana abandi ubu bari mubitaro bya Murunda, abaganga bari gutanga ikizere ko bazakira vuba”
Byukusenge avuga ko mu minsi itanu ishize inkuba imaze kwambura ubuzima abantu batatu muri aka karere ka Rutsiro.
Avuga ko mu murenge wa Mukura umubyeyi witwa Pelagia wo mu murenge wa Mukura nawe ahurutse gukubitwa n’inkuba kuwa 28 Kanama agahita yitaba Imana.
Akarere ka Rutsiro gaherereye mu misozi miremire ya Crete Congo Nil, haba imvura nyinshi yiganzamo inkuba zikomeye kuko ari ihuriro ry’imiyaga iva mu burasirazuba n’iburengerazuba hakurya y’ikiyaga cya Kivu.
Umuyobozi w’aka karere avuga ko ubu bari gufatanya na Ministeri ifite Ibiza mu nshingano (MIDIMAR) bashyiraho gahunda y’uko ahantu hose hahurirwa n’abantu benshi hagomba kuba hari umurinda nkuba.
Joselyn UWASE
UM– USEKE.RW
0 Comment
oooh, Imana ibakire mubayo abo bitabye Imana, ariko rero inkuba ubusanzwe ziririndwa ahubwo harebwe uburyo bakongera uburinzi bagura ibirindankuba niba ntabyo bagiraga
Imana yakire abo baziranenge kandi imiryango yabo niyihangane.
Comments are closed.