Digiqole ad

Iraq: ISIS yishe umunyamakuru w’Umunyamerika, iha gasopo USA

Umunyamakuru ufotora w’Umunyamerika witwaga James Wright Foley wari umaze imyaka ibiri yarashimuswe ntawe uzi aho yarengeye yaraye aciwe umutwe n’abarwanyi ba ISIS. Uyu munyamakuru mbere yo gupfa yavugiye imbere ya camera ko abamwishe ari USA. Hari abavuga ko aya magambo yayategetswe n’aba bicanyi.

James Foley mbere gato y'uko yicwa
James Foley mbere gato y’uko yicwa

Uwari ugiye kumuca umutwe nawe yavugiye kuri Camera ko hari abandi banyamakuru bafitwe na ISIS bazicwa USA nikomeza kugaba ibitero kuri ISIS cyangwa ahandi mu bihugu by’Abarabu. Muri aba banyamakuru ISIS ivuga ko izica harimo Umunyamerika witwa Steven Joel Sotloff  nawe ngo bazamuca umutwe.

Umubyeyi wa James yasabye igihugu cye gukora uko gishoboye kikirukana abarwanyi ba ISIS kuko bakomeje kumena amaraso y’inzirakarengane. Diane Foley yashimagije umuhungu we avuga ko yari intwari, akora akazi neza  kandi yitonda.

Uyu munyamakuru yari amaze iminsi akorera muri Syria guhera muri 2012, aza kubura abantu batazi aho yerengeye. Foley yakoreraga ikinyamakuru GlobalPost aho yafataga amashusho n’amajwi ku byaberagayo.

Uwishe Foley bivugwa ko ari intagondwa ikomoka mu Bwongereza yarangije kumuca umutwe, nyuma atanga ubutumwa bugira buti: “ Obama, umenye ko ubuzima bw’abandi Banyamerika dufite buri mu maboko yawe, amaraso yabo ni wowe azabarwaho.”

Umuvugizi wa White House yabwiye abanyamakuru ko iriya video mu biro bya Obama bayobonye kandi bemeza ko koko uwishwe ari Foley. Obama ngo araza kugira icyo abivugaho uyu munsi.

Uwishe uyu munyamakuru yakoreshaga Icyongereza cyumvikana nk'aho ari Umwongereza
Uwishe uyu munyamakuru yakoreshaga Icyongereza cyumvikana nk’aho ari Umwongereza
Uyu munyamakuru w'Umunyamerika nawe ngo bazamwica USA nikomeza kotsa igitutu ISIS
Uyu munyamakuru w’Umunyamerika nawe ngo bazamwica USA nikomeza kotsa igitutu ISIS
Umunyamakuru James Foley ari mu kazi
Umunyamakuru James Foley ari mu kazi
Aha yari muri Syria muri 2012 mbere gato y'uko aburirwa irengero
Aha yari muri Syria muri 2012 mbere gato y’uko aburirwa irengero
Yakoreraga ikinyamakuru the GlobalPost
Yakoreraga ikinyamakuru the GlobalPost
Nyina Diane Foley n'umugabo we bunamira umuhungu wabo
Nyina Diane Foley n’umugabo we bunamira umuhungu wabo

Mailonline

UM– USE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish