Digiqole ad

82% by’abanyeshuri baraye mu bigo byabo, 18% ntibaharaye

Minisiteri y’uburezi yatangaje kuri uyu wa 13 Kanama 2014 yishimira ko mu itangira ry’amashuri ryabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru abana 82% baraye bageze mu bigo bigamo naho 18% bo bakaba batarageze ku ishuri ku gihe cyagenwe. 

Mucangando Emmanuel umujyanama wa minisitiri w'uburezi hamwe n'umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y'incuke, abanza, n'ayisumbuye Olivier Rwamukwaya.
Mucangando Emmanuel umujyanama wa minisitiri w’uburezi hamwe n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’incuke, abanza, n’ayisumbuye Olivier Rwamukwaya.

Kugeza abanyeshuri aho biga ngo byagenze neza ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo izitwara abantu, ababyeyi na Polisi ishami ryo mu muhanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 13 Kanama, Olivier Rwamukwaya Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’incuke ,abanza n’ayisumbuye muri Ministeri y’uburezi yavuze ko nubwo igikorwa cyo gusubirwa ku ishuri ku bana cyagenze neza hari imibare yerekana ko hari aho abana batageze ku ishuri ku munsi wateganyijwe ndetse hari n’abataragera ku ishuri ubu.

Ibi ngo bituruka ahanini ku babyeyi bamwe baba batarabona uko bohereza abana ku ishuri, bakaba babasaba kujya bazirikana ko abana bakenera ibyangombwa kugirango bajye ku mashuri, bityo bidakwiye ko ababyeyi babyibuka ku munota wa nyuma aho binabagora kubibona bigakerereza abana.

Mu myaka yashize havugwaga ikibazo cy’abana bava ku ishuri bagaca andi mayira bakagera mu rugo bavuye muri gahunda zidakwiye, ndetse no ku itangira ry’amashuri bikagenda gutyo hakabaho gukerererwa kugera ku ishuri.

Iki kibazo muri iki gihe ngo cyarahagurukiwe ku buryo budasanzwe, abana b’abakobwa cyane cyane ngo ntabwo bagishukwa n’abantu babanzaga kubashora mu ngeso mbi bavuye cyangwa basubiye ku ishuri nka mbere.

Olivier Rwamukwaya yavuze ko Ministeri y’uburezi ikomeje gusaba ababyeyi n’abayobozi b’ibigo guhuza amakuru na Ministeri y’uburezi mu bijyanye no gukurikirana imyigire y’umwana, kuko ngo imyigire y’umunyeshuri itareberwa mu ishuri gusa.

Ministeri y’Uburezi ivuga ko yifuza kunoza ibikorwa byo kuvana abana ku ishuri baje mu biruhuko ndetse no kubasubiza ku ishuri mu gihe cy’itangira ry’amashuri, kugirango icyuho kikigaragara muri iki gikorwa ntikizongere kubaho.

Dr. John Rutayisire umuyobozi mukuru wa Rwanda Education Board yari muri iyi nama
Dr. John Rutayisire umuyobozi mukuru wa Rwanda Education Board yari muri iyi nama
Umugenzuzi w'amashuri mu Ntara y'uburengerazuba wari wahagarariye abandi bagenzuzi mu nama ya minisiteri y'uburezi, asobanura igikorwa cyo gusubiza abanyeshuri mu bigo byagenze.
Umugenzuzi w’amashuri mu Ntara y’uburengerazuba wari wahagarariye abandi bagenzuzi mu nama ya minisiteri y’uburezi, asobanura igikorwa cyo gusubiza abanyeshuri mu bigo byagenze.
Rwamukwaya Olivier avuga ko iki gikorwa kigomba kunozwa kurushaho mu gihe kizaza
Rwamukwaya Olivier avuga ko iki gikorwa kigomba kunozwa kurushaho mu gihe kizaza
IP Jean Berchimas Kayitare wari wahagarariye polisi mu ishami rishinzwe umutekano w'umuhanda muri iyi nama.
IP Jean Berchimas Kayitare wari wahagarariye polisi mu ishami rishinzwe umutekano mu muhanda muri iyi nama.

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish