Digiqole ad

Ubujiji ni imbogamizi ku bagore -Hon Mukanyabyenda

Mu nama y’umunsi umwe yahuje  abagore bo mu Karere ka Muhanga, n’abagize ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko ishingamategeko imitwe yombi, Depite Mukanyabyenda Emmanuelie, yatangaje ko   hari bamwe mu bagore bagifite  ibibazo by’ubukene, n’ubujiji bituma badatera imbere.

Bamwe mu bagore bari mu Ihuriro ry'abanyarwandakazi bari mu nteko, bari kumwe n'abagore bo mu karere ka Muhanga
Bamwe mu bagore bari mu Ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu nteko, bari kumwe n’abagore bo mu karere ka Muhanga

nama y’umunsi umwe  yabereye mu karere ka Muhanga,  taliki ya 08/Kanama/2014, yari  igamije kurebera hamwe   aho abagore bageze  mu iterambere ndetse n’ibibazo  bahura  nabyo   bituma  batabasha gutera imbere, kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

Hon Mukanyabyenda Emmanuelie,  yavuze ko  hari ibyo  guverinoma yakoze  kugirango abagore  bahabwe imyanya  mu nzego zitandukanye,   ariko ko hakiri bamwe mu bagore bakiboshywe  n’ingoyi y’ubukene, ubujiji, guhezwa ku micungire y’umutungo hakiyongeraho  n’inzitizi zituruka ku muco nyarwanda  utarahaga ijambo  umugore.

Hon Mukanyabyenda  akavuga ko  umuvuduko  w’iterambere u Rwanda  ruriho ubu, utagerwaho  ku rugero rushimishije hakiri bamwe mu bagore bagifite ibi bibazo bibakomereye  by’ubukene n’ubujiji, ari yo mpamvu bifuza ko  aba bagore bakanguka  bakegera amabanki, n’ibigo by’imari kugira ngo bake inguzanyo biteze imbere.

Yagize ati: ” Hari bamwe mu bagore bacyitinya, abandi ugasanga bakora imirimo itabyara inyungu, bavuga ko  imirimo  itanga umusaruro ikorwa n’abagabo gusa’’

Mukandayisaba Francine, atuye mu kagari ka Tyazo, umurenge wa Nyamabuye yavuze ko  yatangiye akorera  amafaranga 200 y’u Rwanda, ariko  nyuma  asezera kuri aka kazi  ajya muri Koperative  ihinga ibigori  mu gishanga cya Makera umusaruro wa mbere  yagurishije yawuguzemo inka, umwaka ukurikiyeho  yubaka inzu  kuko  yabonaga  afite ikibazo cy’ubupfakazi  amafaranga asaguye  akayishyurira abana minerivali.

Muri iki kiganiro yagize ati: ” Nasabye inguzanyo  y’ibihumbi 400 by’u Rwanda,  ngenda nongeraho andi nari mfite,  kuri ubu ndateganye kwagura  ubuso mpingaho  kugira ngo inyungu yiyongere.’’

Senateri Mukasine Marie Claire, wari umushyitsi mukuru, muri iyi nama, yasabye abagore  kugira umuco wo kuvuga  aho bageze  mu itarambere kuko imyaka bamaze barahejwe ari myinshi cyane.

Muri iyi nama  abagore  biciyemo amatsinda 4 ashingiye kuri ziriya nkingi  4  Guverinema igenderaho,  kugira ngo bazihuze  n’udushya   abagore bagiye bakora tujyanye  n’izo gahunda zose, aba bagore kandi bahawe ibiganiro  ku rugamba rwo kubuhora igihugu n’abagore n;uruhare abagore barugizemo bityo ibi  bikababera urugero rwiza  rwo gukomeza kwiteza imbere.

MUHIZI Elisee

UM– USEKE.RWA/Muhanga

0 Comment

  • byo kirahari iki kibazo kandi ikibabaje gikomeye cyane ni uko hari abo uba ubina badashaka kubuvamo ukabona babukomeye , hakwiye ubukangurambaga kandi hakifashijwa aba bashije kubuvamo bakagira icyo bageraho babashije kwigobotora ubwo bujiji

  • leta nako itakoze kugirango dutere imbere ahubwo mureke abadamu  natwe duhaguruke maze twivane mu bujjiji twige imyuga ibyo byose bizadufasha gutera imbere kuko iya titajijutse ninaho abagabo bacu bahera badusuzugura kandi leta yaraduhaye ijambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish