CECAFA: Rayon Sports na AZAM FC, haraca uwambaye
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 08 Kanama nibwo imikino ya CECAFA Kagame Cup itangira, umukino wa Rayon Sports na Azam FC yo muri Tanzaniya niwo witezwe cyane ku i saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri stade Amahoro i Remera.
Mu minsi ishize Rayon Sports ni ikipe yatakaje abakinnyi bakomeye ndetse n’umutoza mukuru wari umenyereye. Muri iri rushanwa izakoresha bamwe mu bakinnyi bashya yazanye n’umutoza mushya niryo rushanwa ahereyeho.
Azam FC yo muri Tanzania ni ikipe yatwaye igikombe cya shampionat iwabo mu mwaka w’imikino ushize. Ba rutahizamu nka Brian Umony, John Bocco, Joseph Kimwaga ni bamwe mu bakomeye b’iyi kipe.
Kuri uyu wa gatanu hateganyijwe imikino itatu kuri stade Amahoro, umukino wa mbere uzahuza ikipe ya Atlabara yo muri Sudani y’epfo na KMKM yo muri Zanzibar uzatangira ku isaha ya Saa 13h00, ukurikirwe n’umukino ukomeye uzahuza Gor Mahia yo muri Kenya na KCCA muri Uganda uzatangira 15h00. Saa kumi n’imwe nibwo Azam na Rayon zizisobanura.
Nicholas Musonye Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu karere k’Africa y’Iburasirazuba, CECAFA, yashimiye umusanzu ukomeye w’u Rwanda mu kubaka CECAFA kugeza aho igeze ubu.
Musonye ati “ Iri rushanwa rije mu Rwanda mu mwaka w’amateka kuri iki gihugu, mu myaka 20 ishize ifite icyo ivuze ku Rwanda, iki gihugu cyatanze umusanzu ukomeye mu kubaka CECAFA.”
Musonye yanenze imyitwarire ya Yanga Africans mu myaka ibiri ishize, aho avuga ko Yanga yashatse gusuzugura CECAFA ivuga ko izazana ikipe yayo ya kabiri.
Kuva yatsindwa ku mukino wa nyuma na AZAM FC mu 2012, Yanga ntiyongeye kwitabira irushanwa, buri gihe yavagamo mbere gato y’irushanwa.
Ati “CECAFA ni irushanwa rikomeye muri aka karere, rikinwa n’amakipe akomeye mu karere kandi ahagararira ibihugu byayo muri Africa, nigende (Yanga) izashake aho ikipe yabo ya B ikina i Dar es Salaam.”
Musonye avuga ko bazicara nka CECAFA bakareba imyitwarire ya Yanga Africans muri CECAFA kuko imaze gukora ibi inshuro ebyiri.
Ku kuba nta bakinnyi benshi bava mu karere ka CECAFA ngo bajye gukina muri shampionat zabigize umwuga i burayi, Musonye avuga ko bo nk’ubuyobozi bagerageza gutegura neza irushanwa no kuzana amateleviziyo mpuzamahanga ngo yerekane iyo mikino, ahasigaye haba ari ah’abakinnyi.
Gahunda y’Imikino yo mu matsinda:
Kanama 8 (Amahoro Stadium)
Atlabara vs KMKM 1.00 pm
Gor Mahia vs KCCA 3.00pm
Rayon Sports vs Azam FC 5.00pm
Kanama 9 (Amahoro stadium)
Vital’O vs Benadir 1.00pm
Police FC vs El Merreikh 3.00pm
APR FC vs Atletico 5.00pm
Kanama 10 (Amahoro Stadium)
Telecom vs KCCA 1.00pm
KMKM vs Azam FC 3.00pm
Adama city vs Rayon Sports 5.00pm
Kanama 11 (Kigali Regional Stadium)
Benadir vs El Merreikh 1.00pm
Gor Mahia vs Atletico 3.00pm
Vital’O vs Police FC 5.00pm
Kanama 12 (Kigali Regional Stadium)
KMKM vs Adama City 3.00pm
Azam FC vs Atlabara 5.00pm
Kanama 13 (Kigali Regional Stadium)
KCCA vs Atletico 3.00pm
APR FC vs Telecom 5.00pm
Kanama 14 (Kigali Regional Stadium)
Adama city vs Atlabara 1.00pm
Police FC vs Benadir 3.00pm
Rayon Sports vs KMKM 5.00pm
Kanama 15 (Kigali Regional Stadium)
Atletico vs Telecom 1.00pm
El Merreikh vs Vital’O 3.00pm
APR FC vs Gor Mahia 5.00pm
Kanama 16 (Kigali Regional Stadium)
Adama city vs Azam FC 3.00pm
Rayon Sports vs Atlabara 5.00pm
Kanama 17 (Kigali Regional Stadium)
Telecom vs Gor Mahia 3.00pm
KCCA vs APR FC 5.00pm
Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW