Digiqole ad

Rwamagana: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 5703

Mu muhango wabaye kuri  iki cyumweru wo kwibuka Abatutsi bazize Genocide muri 1994, wabereye mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gishari,  mu Kagari ka Ruhunda, abawitabiriye bashyinguye imibiri 5703 yari yakuwe ahantu hatandukanye yari yarashyinguwe mu buryo butayihesha icyubahiro.

Imibiri yashyinguwe
Imibiri yashyinguwe

Iyi mibiri yari iherereye mu gishanga cya Gishari, indi bayikura mu misarane yo duce twa Ruhunda, Gati, Kavumu na Munyiginya mu Karere ka Rwamagana. Indi mibiri yari isanzwe ishyinguwe mu rwibutso rw’i Ruhunda ariko uru rwibutso rwari rwaratangiye kwangirika.

Uyu muhango witabiriwe n’abahagarariye IBUKA ku rwego rw’Akarere n’Akagali hamwe n’inzego z’umutekano za Police muri kariya gace.

Uwari uhagarariye abafite ababo bashyinguwe ejo Mujyambere Jean Louis de Monfort yavuze ko bashyinguwe mu rwibutso rw’i Ruhunda, mu Murenge wa Gishari, ashimira inkunga batewe n’inzego z’ibanze harimo kubaha amasanduku meza yo gushyinguramo ababo.

Yashimiye kandi abacitse ku icumu ku butwari bagize bakishyira hamwe bagasana urwibutso rwari rumaze kwangirika.

Monfort yasabye IBUKA ko yabatera inkunga bakagura ubunini bw’urwibutso kugira ngo bazabone uko bashyinguramo imibiri y’ababo iri ahitwa i Gati.

Umusore witwa Nyemanzi watanze ubuhamya, ubu ufite ubumuga akomora ku mihoro bamutemesheje ku maguru, yagize ati: ” Twagiye i Gishari nyuma tuvayo duhunga Interahamwe tujya i Kavumu twizeye guhurirayo n’Inkotanyi. Mu nzira twahuraga n’Interahamwe zikaturasa bamwe bagapfa abandi bagakomeza. Hari aho twageze baraturasa bamwe muri twe bashoka iy’amazi byo guhunga  amasasu yari atumereye nabi.”

Uwungirije ukuriye IBUKA ku rwego rw’igihugu, Egide Nkuranga  yasabye ko ubuhamya nk’ubwa Nyemanzi bwajya bubikwa neza bwanditse kugira ngo abana bazabusome bamenye ubukana bwa Genocide yakorewe Abatutsi bityo ibyabaye ntibizongere kuba.

Uyu  muyobozi muri IBUKA yasabye abatuye Gishari n’ahandi ko batanga amakuru yerekeye aho babonye imibiri idashyinguwe mu cyubahiro bityo igashyingurwa.

Meya wa Rwamagana Nehemia Uwimana yasezeranyije abakecuru b’incike ko mu minsi iri imbere Akarere kazafatanya n’abafatanyabikorwa bako bakubaka inzu nini izabamo aba bakecuru b’incike bakazashakirwa abakozi bazajya babitaho, bagasaza neza.

Uyu muhango wabaye kuri iki cyumweru witabiriwe  n’abaturage mu duce duturanye na Gishari.

Uru ni urwibutso ruri i Gati ahari imibiri izimurirwa i Ruhunda
Uru ni urwibutso ruri i Gati ahari imibiri izimurirwa i Ruhunda

 

Abafite ababo baje kubibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri yakuwe ahantu hatandukanye muri Gishari
Abafite ababo baje kubibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri yakuwe ahantu hatandukanye muri Gishari
Abarokotse Genocide baturutse mu duce twa Gati, Munyiginya, n'ahandi baje kwibuka
Abarokotse Genocide baturutse mu duce twa Gati, Munyiginya, n’ahandi baje kwibuka
Kwibuka ababo ni inshingano ikomeye ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi
Kwibuka ababo ni inshingano ikomeye ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi

UM– USEKE.RW

 

0 Comment

  • dukomeze kwibuka abacu bazize jenoside yakorewe abatutsi maze duhangane n;ingaruka  yasize kimwe nundi wese wazana  nanone iyi ngengabitekerezo

  • Imana yamaze kubakira ahubwo nibadusabire twe bazima ndetse nababishe bakomeze bagire icyo kimwaro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish