Digiqole ad

Guverinoma ya Murekezi yiyemeje kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi

Ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi gahunda ya Guverinoma yerekeza ku ntego z’umwaka wa 2017, Kuri uyu wa 04 Kanama Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yagarutse cyane ku gukomeza gahunda zari zisanzweho mu butabera, mu mibereho myiza n’ibindi, gusa avuga ko ubuhinzi n’ubworozi bigiye kongererwa ingufu kugira ngo umusaruro wiyongere kandi bigirire akamaro ababikora.

Mibistre w'Intebe Murekezi muri iki gitondo imbere y'Inteko
Mibistre w’Intebe Murekezi muri iki gitondo imbere y’Inteko

Minisitiri w’intebe Murekezi Anastase, yavuze ko n’ubwo u Rwanda rufatwa nk’igihugu cyihagije mu biribwa ngo haracyari byinshi byo gukora.

Gahunda yagaragaje zijyanye no kunoza ubuhinzi n’ubworozi, ahanini ziribanda ku kongera ubuso bikorwaho hagamijwe kongera umusaruro, ariko no gufasha abahinzi n’aborozi kubona isoko.

Min.Murekezi yavuze ko mu kunoza ubuhinzi hazakomeza gahunda zo guhuza ubutaka, kuburinda isuri, gukoresha imbuto z’indobanure n’ifumbire, guhingisha imashini no kuhira imyaka.

Asezeranya Inteko ko hazatezwa imbere ubushakashatsi ku mbuto no kuvugurura amatuburiro y’imbuto nziza, ariko kandi ibyavuye muri ubwo bushakashatsi ngo bikazajya bigezwa no ku bahinzi ku buryo gukoresha imbuto z’indobanure biva kuri 60% kugera ku 100% ku butaka buhujwe.

Guverinoma ya Murekezi nk’uko yabisobanuye ngo ifite gahunda ko mu mwaka wa 2017, 70% (ha 686 000) by’ubuso bw’ubutaka bushobora guhuzwa mu Rwanda bungana na Hagitari (Ha) 980 000 buzaba bwarahujwe kandi bubyazwa umusaruro ndetse na gahunda yo kuhira imyaka mu bishanga n’imusozi bikava ku buso bwa hegitari zisaga ibihumbi 27 bikorerwaho ubu, zigere nibura ku bihumbi 40.

Murekezi Anastase yavuze ko bashaka kongera umusaruro n’ubwiza n’ubwinshi bw’ibihingwa bisanzwe byoherezwa mu mahanga nk’icyayi, ikawa n’ibireti nibura ku kigero cy’10%, na 30% ku bihingwa bishya nk’imbuto, imboga, indabo n’ibindi.

Yagize ati “Guverinoma izazamura inguzanyo zitangwa mu buhinzi n’ubworozi zive kuri 4% zigere kuri 18% y’inguzanyo zitangwa, ndetse n’ikigo cya “East Africa Commodity Exchange” cyongererwe ubushobozi kugira ngo kirusheho korohereza abahinzi n’abarozi kubona amafaranga yo gushora mu bikorwa byabo, kubonera isoko umusaruro wabo no kuwukoresha nk’ingwate mu mabanki.”

Avuga ko gahunda hazongerwa ubushobozi bw’ububiko bw’umusaruro w’igihugu, hongerwe n’amakusanyirizo, ku buryo buzava kuri toni 165 000 bugere kuri toni ibihumbi 700 000 ndetse bube bufite ubushobozi bwo kuba bwatunga Abanyarwanda nibura mu gihe cy’amezi atatu.

Minisitiri w’Intebe Murekezi kandi yasezeranyije Abahinzi n’Aborozi ko azashyiraho uburyo bwo guhuza abejeje imyaka n’abaguzi.

Mu rwego gukomeza guteza imbere ubworozi kandi ngo gahunda ya ‘Gir’inka Munyarwanda’ izakomeza guhabwa ingufu ku buryo mu mpera z’umwaka wa 2017 hazaba hamaze gutangwa inka 350, zivuye ku bihumbi bisaga 190.

Ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda bitunga abaturage basaga 70%, abenshi bakaba ari ababikorera kugira ngo babone amaramuko, batabikora nk’ubucuruzi.

Iyi gahunda ya Guverinoma yo kugeza mu mwaka wa 2017 ariko ntabwo ireba ubuhinzi n’ubworozi gusa, harimo n’indi mirongo migari nko kwagura ibikorwa remezo aho hazatangira kubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera, hakubakwa n’imihanda mishya.

Harimo kandi kuvugurura ibijyanye n’imishahara y’abakozi mu nzego z’abikorera, kwagura inganda bibanda ku zitunganya umusaruro w’ibyo u Rwanda rweza, guteza imbere serivisi n’ibindi.

Izi gahunda zose kugira ngo zigerweho, Minisitiri w’Intebe Murekezi avuga ko hazifashishwa inzira zisanzwe ziyoborwa n’imihigo ya buri rwego.

Ministre w'Intebe imbere y'Inteko uyu munsi
Ministre w’Intebe imbere y’Inteko uyu munsi
Abagize imitwe yombi y'Inteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari baje kumva Ministre w'Intebe
Abagize imitwe yombi y’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda bari baje kumva Ministre w’Intebe
Baratega amatwi banasoma gahunda za Guverinoma nshya
Baratega amatwi banasoma gahunda za Guverinoma nshya
Ministre w'Intebe hamwe n'abayobozi b'Inteko
Ministre w’Intebe n’abandi bayobozi imbere y’Inteko


Photos/PRIMATURE&V.KAMANZI

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Niba nsomye neza ko ntabonye ibijyanye n’ingufu n’amazi kandi ari ikibazo kibangamiye abantu cyane cyane abatuye imijyi.

  • En tout cas ku buhinzi turakwemera. Ubundi kandi uri n’umuhanga . Niba hari uruhare Premier ministre agira ku girango izindi ministère zikore neza , ntashiti  uzabyitwaramo neza.Naho kubuhinzi turagusaba izo mbuto z’indobanure; uhereye ku Birayi, umuceri (ku muceri imbuto yaracitse) ubunyobwa (nabwo ntambuto bukigira) Ese mwaguruye LE POINT niba akibaho. Ko duheruka imbuto akiri muri Semence. Ubundi mwegere uriya muntu wo muri SYRILANKA ukorera i RWAMAGANA mu mufashe guhura n’abaturage maze atugezeho ziriya mbuto ze niba koko ari nziza. Jye nagize IMANA naramusuye.Ntagishoro ntabuhinzi: Mu tworohereze kubona inguzanyo zo gushora mu buhinzi. Banki ziragorana ariko kandi n’ubuhinzi buragorana. Mushake umuti ukarishye byose hagamijwe kwongera urwunguko rw’uwashoye imari ye mu buhinzi.Amabanki yemere ingwate y’ubutaka kandi atabupfobeje dore ko ngo Hegitari 1 bayiha agaciro ka Miliyoni imwe gusa.  Ubuhinzi butagira ubushakashatsi ntibubaho. Mwongere imbaraga mu bushakashatsi. Ariko kandi murebe niba IKIGO NKA ISAR cyitagarukaho , wenda kizitwe ukundi ariko gise nk’ikigira ubwisanzure mu micungire ya programme , ntigicomekwe muri MINAGRI ahubwo ibe ministère Tutelle.Inganda zitunganya umusaruro. Ntiwagira ubihinzi umwuga(professionalisation de l’agriculture) udafite inganda. Isoko ni ingenzi muri business iyo ariyo yose. None na SORWATOM ngo ubanza isigaye iduha inyanya ziva mu Bushinwa(umushongi) Kubera iki? Kubera ko buriya nta nyanya mu Rwanda tugihinga. Zose (hafi) zizanwa n’amafuso ziva UGANDA na Tanzaniya. Muzabikurikire. Umusaruro  ugomba kuboneka ari mwinshi kugirango umuhinzi yunguke, n’uruganda rugure ibyo rukeneye kuri make. None se urwa KAYONZA rutunganya amavuta ya SOYA ntirwazibuze? Ariko ubanza MINIMEX yo igerageza.Simbizi, muzakurikire.Niba se inganda z’icyayi zibona ibyatsi byo gukoramo amajyani, kuki izindi zo zitabona ibihingwa zitunganya cyane ko n’abahinzi noneho banisaguriraho ibyo bakenera mu rugo. Ariko aho wa mugani ka Rwanda si gato? Ariko turebe inganda zishoboka , maze abe ariho dushyira ingufu, kandi ntihagire ubutaka busigara budahinze, uretse aho kuraza(jachère) igihe bibaye ngombwa. Buriya ububirigi bungana gute? Ko nabonye bafite inganda nyinshi zo mu bihinzi? Ubanza byose byashoboka dutekereje neza.Nguwo umusanzu wanjye. Ntacyidasanzwe mvuze, kandi ntimungayire ko nibanze ku buhinzi kandi premier minisitire ataribwo ashinzwe gusa, umwanya ubaye muto. UM– USEKE  munyonze iyi comments nababara cyane kuko intwaye umwanya munini. Mbaye mbashimiye uburyo mugiye kuyitambutsa bwangu. (Ariko ubanza mbabeshyeye ubundi ntimunyonga cyane nk’i……………)WOWE URABITEKEREZAHO IKI?

  • uretse n;ubuhinzi kimwe n;ibindi nkenerwa byose bitezwe imbere maze u rwanda rukomeze kuba indahangarwa muri africa no ku isi

Comments are closed.

en_USEnglish