Hirya mu cyaro ku Gisagara iterambere riri kubahindura imyumvire
Hari ibibazo byinshi basanzwe bafite, bigendanye cyane cyane n’ubukene, ariko ikizere ni cyose ku batuye mu mirenge ya Mamba na Gishubi ikora ku gihugu cy’u Burundi, kubera ibikorwa by’iterambere biri kubasanga iwabo mu karere ka Gisagara. Ibi biri guhindura imyumvire, imikorere n’imibereho yabo.
Mukindo, Muganza, Gishubi na Mamba ni imirenge ihana imbibi n’u Burundi, ituwe n’abaturage benshi batunzwe n’ubuhinzi, biganjemo kandi abafite imyumvire ikiri hasi. Ni hamwe mu mirenge yakunze kuvugwamo abaturage bumva ibihuha ko hari ikibaye mu gihugu bagahita bahungira hakurya i Burundi, gusa bakaguma hafi aho babaga biteguye guhita bagaruka. Ubu ibintu bisa n’ibyahindutse.
Mu mirenge wa Mamba na Gishubi hari gutangira ibikorwa by’abashoramari bo muri Turkiya bashoye imari mu Rwanda, bibanda kuri aka karere aho bazubaka amashuri, inzu zo gucumbikira abagenzi, ibitaro, gucukura nyiramugengeri, kugeza amashanyarazi aha hantu n’ibindi bikorwa bitandukanye by’iterambere. Bafite gahunda y’imyaka 30 y’ishoramari aha mu byaro byo hirya muri Gisagara.
Icyo bahereyeho ubu ni umuhanda Save – Buye ugera ku mugezi w’Akanyaru. Ndetse no kwihutira kugeza amashanyarazi mu tugari twa Kabumbwe, Gakoma na Gishubi aho ibikorwa by’ibanze bizakorerwa. Aha abaturage benshi bakaba barakangukiye gutura mu midugudu aho amashanyarazi azabageraho byihuse kandi byoroshye kurusha uko bari batuye batatanye.
Umuhanda watangiye kubakwa uzava mu murenge wa Save ugere ahitwa ku Ibuye rya Gakoma, aha hafite amateka kuko niho Umwami Yuhi Gahindiro yahagurukiye atera u Burundi cyera. Iyo uhahagaze uba witegeye igihugu cy’u Burundi imbere yawe, muri Komine Nyamabuye mu majyaruguru y’u Burundi.
Mu murenge wa Mamba, Akagari ka Kabumbwe, Umudugudu wa Gasenyi umunyamakuru w’Umuseke yaganiriye n’umuturage witwa Kamirindi, umwe mu baguriwe isambu izubakwamo ibikorwa by’amajyambere.
Ati “ Bampaye miliyoni icumi (10 000 000Rwf) ku isambu yanjye, ubu nanjye ndi kuyashora mu bindi binteza imbere.”
Umuhinzi witwa Silas Musonera avuga ko yiteguye gukorana neza na ba rwiyemezamirimo bazaza gucukura nyiramugengeri muri imwe mu mirima ye.
Ati “ Ubu turi guhingamo ibigori byacu aha mu gishanga cy’Akanyaru, rwiyemezamirimo yavuze ko azatwishyura amafaranga y’ibyo azonona, ndetse yatwemereye n’akazi mu byo azaba akora. Turategereje.”
Ibi bikorwa by’amajyambere biri kugenda bigera mu byaro bya kure by’Akarere ka Gisagara usanga biri guhindura imyumvire n’imigirire y’abatuye ibi bice by’ibyaro.
Ahenshi wasangaga abaturage bahinga bagamije kurya no gusagura ducye bagashora ku isoko bakabona utuvuta, akunyu, peteroli n’akambaro ku babishoboye, ariko ubu bisa n’ibyahindutse. Barashora mu buhinzi bwagutse bugamije gucuruza no kugemura imyaka myinshi, ndetse no mu bworozi bw’amatungo menshi icya rimwe bagamije kwiteza imbere.
Imbarutso y’izi mpinduka mu myumvire n’imigirire ni gahunda y’ibikorwa by’iterambere birambye batangiye kubona aho iwabo mu cyaro kibisi.
Faustin NSENGIYUMVA
UM– USEKE.RW
0 Comment
Yeweeee na Kabumbwe kuburundi koko ngo iterambere?yewe koko ntamuntu uzapfa imana imufitiye ideni cyangwa isezerano ntitwihebe.gusa imana ishimwe koko ntawe bitabera gukira
erega ubuyobozi bwiza ntacyo butazatugezaho icyo abaturage natwe dusabwa ni ukubushyigikira ubundi twirebere ibitangaza bitugeraho
aaah yewe uwapfuye yarihuse pe, na kabumbwe, gisagara
ibi byose ni leta y’ ubumwe y’ abanyarwanda , no mu cyaro uretse na hano za kabumbwe, nahandi bizahagera ibi bikorwa, dore ko na leta yacu abaminisitiri bahindutse twizere ko nibindi bizahinduka .birushijeho.
kabisa ibyo nibyo imyumvire yarahindutse gusa ntibazabambure abo bakoresha
Comments are closed.