Digiqole ad

2.2MW zo kuri Rukarara II, intambwe yatewe ku mashanyarazi ariko akiri macye

Abaturage bo mu murenge wa Uwinkindi mu karere ka Nyamagabe babwiye Umuseke ko bishimiye kuzura k’urugomero rw’amashanyarazi rwa Rukarara ya kabiri rwamuritswe kuri uyu wa kane ruri iwabo ubu rutanga Megawatt 2.2 z’amashanayarazi, gusa bagasaba ko aya mashanyarazi nayo yabagezwaho cyane cyane abaruturiye insinga ziyajyana zica hejuru.

Urugomero rw'amashanyarazi rwa Rukarara ya kabiri rwatashwe kuri uyu wa 26 Kamena
Urugomero rw’amashanyarazi rwa Rukarara ya kabiri rwatashwe kuri uyu wa 26 Kamena

Mu Rwanda imibare igaragaza ko abarutuye bafite amashanyarazi ari 18% gusa, mu mwaka wa 2017 abayobozi bavuga ko bifuza ko uyu mubare ugera kuri 70%, ni intego itoroshye ariko ngo ishoboka kubera ingomero zitandukanye ziri kubakwa, ndetse n’amashanyarazi ashobora kuvanwa vuba aha muri gazi methane yo mu kiyaga cya Kivu.

Abanyarwanda bafite amashanyarazi nabo usanga abo mu bice bimwe na bimwe binubira ko acikagurika kenshi. Ikibazo cy’amashanyarazi kiracyari cyose nk’uko iriya mibare (18%) ibigaragaza, ariko ikizere nacyo gisa n’aho ari cyose.

Iki kizere cyabonekaga ku maso y’abaturage y’abaturage mu murenge wa Uwinkindi babwiwe n’abayobozi ko aya mashanyarazi nabo agomba kubageraho bakayakoresha kuko abenshi ntayo bafite ubu.

Uru rugomero rwubatswe na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’ikigo cy’iterambere mpuzamahanga cy’ababiligi CTB ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, UE, rwuzuye rutwaye miliyoni icyenda z’ama Euro, ni asaga miliyari umunani zirenga z’amanyarwanda.

Mu muhango wo gutaha uru rugomero wari witabiriwe n’abayobozi benshi, Prof Silas Lwakabamba Ministre w’ibikorwa remezo yavuze ko Leta itanga ikizere ku banyarwanda ko ikibazo cy’amashanyarazi kitaweho cyane kandi kizakemuka mu gihe kiri imbere kitari kirekire cyane.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Alphose Munyatwari we mu ijambo rye yagarutse cyane ku kuba ibikorwa nk’ibi byiza bigerwaho ahanini kubera umutekano n’icyerekezo cyiza u Rwanda rufite, gitangwa n’ubuyobozi bwiza.

Abwira abari aho yagize ati « Umuriro w’amashanyarazi ni inkingi iganisha ku iterambere rirambye, Leta mubona ko yashyize imberaga mu kuwongera no kuwugeza ku banyarwanda. Ariko ibi byose ntabwo byagerwaho nta mutekano usesuye uhari niyo mpamvu aricyo kintu cya mbere tugomba gukomeza kubumbatira. 

Umutekano ni  icyatumye Abana b’u Rwanda bose babasha kwiga amashuri 12 y’ibanze, ni icyatumye Abanyarwanda borozwa bagatunga inka ari benshi kandi gahunda igikomeza, ni icyatumye Abanyarwanda babasha kwivuza ari benshi, ni icyazanye VUP, ni icyazanye SACCO, ni icyatumye abanyarwanda twese tugira telephone, nabonye hano buri wese afotora, anafata amajwi».

Michael Ryan uhagarariye umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi mu Rwanda yavuze ko bashimira icyo inkunga batanze yagezeho kigaragara, yavuze ko umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda ukiri mucye ariko bazakomeza gufatanya na Leta y’u Rwanda kugira amashanyarazi ahagije abanyarwanda.

Umukozi kuri uru rugomero asobanurira abayobozi uko ruzajya rutanga amashyanyarazi
Umuyobozi wungirije ushinzwe ingufu muri EWSA Robert Nyamvumba asobanurira abayobozi uko ruzajya rutanga amashyanyarazi
Aha ni ku rugomero rwa Rukarara ruri mu cyaro mu murenge wa Uwinkindi i Nyamagabe
Aha ni ku rugomero rwa Rukarara ruri mu cyaro mu murenge wa Uwinkindi i Nyamagabe
Rukoresha ibikoresho bigezweho mu guhindura ingufu z'amazi mo amashanyarazi
Rukoresha ibikoresho bigezweho mu guhindura ingufu z’amazi mo amashanyarazi
Ministre Lakabamba ashimira ubufatanye n'abahagarariye CTB na EU ku kubaka uru rugomero
Ministre Lwakabamba ashimira ubufatanye n’abahagarariye CTB na EU ku kubaka uru rugomero
Urugomero rw'amashanyarazi rwa Rukarara ya kabiri rwatashwe kuri uyu wa 26 Kamena
Urugomero rw’amashanyarazi rwa Rukarara ya kabiri rwatashwe kuri uyu wa 26 Kamena
Ambasaderi w'Ububiligi mu Rwanda yavuze ko bishimiye cyane gufatanya n'u Rwanda kugera ku gikorwa nk'iki
Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda yavuze ko bishimiye cyane gufatanya n’u Rwanda kugera ku gikorwa nk’iki
Prof Lwakabamba avuga ko Leta yitaye cyane ku guha abanyarwanda amashanyarazi ahagije
Prof Lwakabamba avuga ko Leta yitaye cyane ku guha abanyarwanda amashanyarazi ahagije
Guverineri Munyantwari yibukije ko byose bigerwaho kubera amajyambere
Guverineri Munyantwari yibukije ko byose bigerwaho kubera amajyambere
Bizeye ko ubu bufatanye buza guhindura byinshi mu buzima bwabo
Bizeye ko ubu bufatanye buza guhindura byinshi mu buzima bwabo
Abayobozi n'ababyinnyi bishimana kuri uyu munsi
Abayobozi n’ababyinnyi bishimana kuri uyu munsi
Abaturage b'aho Uwinkindi bijejwe ko aya mashanyarazi nabo agomba kubageraho
Abaturage b’aho Uwinkindi bijejwe ko aya mashanyarazi nabo agomba kubageraho
Ni urugomero rwa Megawatt 2.2 rwatashywe uyu munsi
Ni urugomero rwa Megawatt 2.2 rwatashywe uyu munsi

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Congratulation for this important achievement and we wish the same for other energy projects under development (Nyabarongo, Gishoma PP, Methane Gas )

  • twishimira ko leta idufasha kwiteza imbere biciye mukongera ibikorwa remezo natwe ntituzayitenguha tuzayifasha kugera kuri vision 2020 kuko ibyo tuyisaba ibikora kandi neza.

  • miliyoni ihera kugiceri kimwe ndizera neza k umwete umurava ndetse ni ubushake buvuye kumutima bwa leta yacu yubumwe tuzabigeraho kandi bidatinze rwose, leta imenya guhita abyobozi bakwiye aha ndavuga nka Professor Silas Lwakabamba umwe mubagabo babahanga kandi bashaka gukorera igihugu rwose , nibyo kwishimirwa, nibindi bizaza. 

  • Kuki leta yacu ntabikorwa remezo ikora ubwayo ?tuzacungirakuri ba rutuku gusa?Nonese twebwe ubwacu dushobora kwikoreriki? Ikibuga Bugesera turategereje muti gari yamoshi? what? hanyuma tukongera kuvugako twebwe tutakili mubukoloni ko ahubwo abarikubutegesti mbere barabategetsi ba nyirarureshwa.Tugomba kwemera ko badusize kubikoma ntacyo bitanga ducebugufi badutegeke ariko turikwiga urugero natanga ni China.

  • Muravuga iki, ibikorwa remezo ko hari ubwo bigenda bipepera abo byagenewe,UM– USEKE muzasure umurenge wa Gacaca ,akagali ka Kabilizi, Umudugudu wa Mukungwa, ahubatswe nyine URUGOMERO RWA MUKUNGWA maze mwirebere ukuntu nta muturage numwe ugira umuriro w’amashanyarazi mu gihe kirenga imyaka 30, urwo rugomero rwubatswe!!! Ubwo se abaturage baho bavuga ko bazi ibyiza byarwo????Njye narumiwe.

  • Twishimiye uyu muriro ugiye kutugeraho,uje wari ukenewe cyane mu kugirango amajyambere akomeze yiyongere, gusa ntibizabe mumagambo gusa ahubwo bazabishyire mu bikorwa vuba kuko ubu ibitibizamanikwaho insinga bimaze amezi 5 bishinzwe twizere ko uri hafi kutugeraho. Twibukiranye gato ko uriya murenge witwa “UWINKINGI”aho kuba Uwinkindi  nkuko byanditse haruguru.MURAKOZE.

Comments are closed.

en_USEnglish