“Nafasha impfubyi n’abapfakazi ndamutse mbonye ubushobozi”- Davidson
Tuyisenge David umuhanzi ukora injyana ya R&B na Zouk uzwi nka Davidson, ngo aramutse agize amahirwe yo kubona amafaranga nk’ayo abahanzi bakomeye cyane mu Rwanda babona ikintu cya mbere yakora ni ugushaka imiryango y’impfubyi n’abapfakazi afasha.
Davidson yatangiye ibya muzika mu mwaka wa 2012, ariko kubera amasomo ndetse n’ubushobozi bwo kujya muri studio butari bworoshye, mu mwaka wa 2014 nibwo yakoze indirimbo ye ya mbere yise “Ndabibona” ikunzwe cyane muri iki gihe.
Nubwo ubu aribwo yashoboye gukora indirimbo ye ya mbere, ngo ntabwo yinjiye muri muzika byo kwishimisha cyangwa se kumenyekana, ahubwo yaje muri muzika nk’impano ye kandi agomba kuzabyaza umusaruro.
Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Davidson yatangaje ko umunsi yagize amafaranga menshi nka bamwe mu bahanzi azafasha imiryango itishoboye.
Yagize ati “Umunsi nagize amafaranga nkuye muri muzika nka bamwe mu bahanzi bamaze gukomera mu Rwanda, ikintu cya mbere nzakora ni ugufasha impfubyi n’abapfakazi”.
Akomeza avuga ko ari talent ye agiye gukoreshanya imbaraga atari ibintu yajemo nko kwishimisha. Umuhanzi wa mbere akunda mu Rwanda ni Jean Paul Samputu ari namwe yakuze yumva ubutumwa buri mu ndirimbo ze.
Davidson yavutse ku itariki ya 17 Gicurasi 1991, atuye ku Kabeza mu Karere ka Kicukiro. Akorera muzika ye muri studio ya Dream Records ikorerwamo na producer Jean Pierre.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
REKA NGUHANURE N` ABANDI BAMEZE KANDI BATEKEREZA NKAWE Gufasha abantu ntibisaba kugira amafaranga , abantu bose ntibakennye amafaranga hari ibindi bakennye niba rero umugambi ufite ari uwo kubafasha atari ukuvuga gusa nabaza nti : USUYE ABAPFAKAZI BANGAHE KUVA WAGIRA IYO MPANO YO KUBAKUNDA , ni bangaye wavomeye amazi , nibangahe wagiye gutahiriza udukwi , ubwo niab uri mu mugi nibangahe waguriye ambalage y` amakara , nibangahe wahaye ikibiriti cyo gucana agacupa ka peteroro ikiro cy` umunyu , ikiro cy` amavuta y` amameza etc …..,,, ukunda abapfakazi n` infubyi ok ! INDIRIMBO YAWE NGO WAYISE NDABIBONA SORRY SINABONA IMPANO YO KUNVA IYO NDIRIMBO YAWE KUKO INDIRIMBO Z` ABABUBU ZOSE NI ZIMWE …. ariko wowe uzi ibyo wariribye niburamuri iyo ndirimbo uvugambo ibyo utaangaza , uvugamo ko ubona ko bishyire kera ubona ibisubizo ku nfubyi ko ubona ibisubizo ku bapfakazi etc cyangwa ni ndabibona just that ………………….Nguko uko mbyunva Urubyiruko rwacu rudushizeho ,,,, ntirukimenya gutekereza ngo rwimbike ahubwo rwize gukoronga ,. si nkwibasiriye wa mwana we ariko ndakugira inama yo kuigira indanda gaciro za kinyarwwanda ubwo se uraganyira nde ngo agufashe uzi ko utari intore ngo nubona amafaeranga wayashatse se ????????????? INTORE NTIGANYA ISHAKA IBISUBIZO.BYARI KUNEZEZA IYO UVUGA UTI MU BUHANZI BWANJYE UMURIMO NIHANGIYE MAZE KUVANAMO AMARONKO KANDI NAFASHIJE INFUBYI N` ABAPFAKAZI .SORRY ONCE AGAIN : NUJYA GUFASGHA ABAPFAKAZI UZAREBE ABAKIRI BATO KUKO ABAKECURU b` umuco nyarwanda babonye abateze amasunzu basokoje uruhanika UBAGEZE IMBERE N` IYO MISATSI YAWE IYO NKUNGA YAWE NTIBAYAKIRA NDESTE NTIBANAGUHA AGATEBE KO KWICARAHO .
komereza aho muvandi kullll
dont give up in dis silius bisness (music),many people will tell u negative idea ,but it is your chance for winning, ma bro ndabona itsinzi kuriwowe………let dem tolk
komerezaho bro courage kbsa