Umugore n’umunyeshuri wa kaminuza bafatanywe udupfunyika 112 tw’urumogi
Gasabo – Kuri uyu wa 25 Kamena, mu kagali ka Masoro mu mudugudu wa Mubuga hafatiwe urumogi udupfunyika 112 dufite agaciro k’Amafaranga ibihumbi 300 y’u Rwanda. Agapfunyika kamwe ngo gahagaze amafaranga 300. Mu bafashwe muri iki gikorwa harimo umugore ukiri muto warucuruzaga, umusore waruranguraga ndetse n’abasore babiri barunywaga barimo umunyeshuri muri Kaminuza y’Abadventisiti ya Mudende.
Zacharie Habumuremyi arashinjwa kuba ariwe urugemura, akaruzanira uyu mugore nawe urucuruza buhoro buhoro. Habumuremyi yabwiye Umuseke ko we yaruzanye hari urumuhaye ngo aruzanire uyu mugore we nta yindi nyungu abifitemo.
Uyu mugore ukiri muto wariraga cyane ubwo bamutaga muri yombi yavugaga ko gucuruza urumogi abiterwa n’ubukene no kuba ari impfubyi.
Ati “nta mugabo ngira, ndi impfubyi nta muryango wi kunyitaho. Niyo mpamvu mba nshaka imibereho.” Avuga ko ari umuntu ngo wamwigishije uko bashaka iyo mibereho mu gucuruza urumogi.
Habineza Edison umuyobozi w’Akagali ka Masoro avuga ko ubuyobizi bwahawe amakuru n’abaturage ndetse bamenya n’amasaha urugemura aruzaniraho maze nabo babagwa gitumo bahita babafata, yaba uwarurushoye, uwaruranguraga n’aba basore bariho barutumura.
Habineza avuga ko bari bafite amakuru y’uko hari umuntu uzana urumogi nk’urushoye mu mudugudu wabo ndetse n’abagura ibipfunyika byarwo bagasigara barugurisha mu rubyiruko rumwe rw’aha hafi. Gusa ngo bari batarabona amakuru yose ngo babafate.
Ati “Turakomeza gukangurira abaturage gukomeza ubufatanye nk’ubu bwo kurwanya ibiyobyabwenge kuko ingaruka zabyo mbi zitugeraho twese hamwe.”
Habineza avuga ko n’ahandi hose hagiye hari abacuruza urumogi hano mu gace bagiye gukomeza kubahiga no kubata muri yombi bagashyikirizwa ubutabera bafatanyije n’inzego za polisi zibishinzwe.
Polisi y’u Rwanda imaze igihe muri gahunda yo gukangurira abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ubu bifatwa nk’intandaro y’ibyaha birimo urugomo n’ubwicanyi bwa hato na hato.
Urumogi, Siriduwire, Mayirungi, Mugo n’ibindi ni bimwe mu biyobyabwenge bivugwa ko muri iki gihe bikoreshwa na bamwe mu rubyiruko ndetse na bamwe mu bakuze.
Mu duce tumwe na tumwe i Kigali nka Nyamirambo, Biryogo, Matimba, Migina, Giporoso, ahitwa Coridor mu Giporoso, Rwampala na Gikondo CGM ngo ni hamwe mu higanje urumogi n’ibindi biyobyabwenge.
Abaturage basabwa kugira uruhare mu gutunga agatoki aho bikoresherezwa, aho bicururizwa cyangwa abitwa ko babigemura mu duce runaka kuko ngo ingaruka zigera ku muryango nyarwanda wose.
Photos/Eric Birori/UM– USEKE
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Business ya draugue niyo ya mbere ibamo agafaranga gatubuste kwisi kuyikora ni ubuhanga kuko igira abantu abaherwe cyane ku isi, abafashwe mwihangane, bibaho muri business nkizi mbi
ibaze nukuri , urubyiruko turi kubyirura , nonese nkubu aba bazavuga ko bari bafite ibihe bibazo byatumye bajya mubiyobyabwenge, ibi rwose ntibikwiye umwana wirwanda rwose, police itabarire hafi
Mbega ishuri ryacu ngo rirata indanga gaciro yaryo Abanyeshuri ba Mudende koko bigishwa burimunsi ibijyanye niyobokamana koko ndababaye cyane ibi cyera twiga ntibyahabaga byaje bite? Mwikubite agashyi kuko this is now your mission your mission is that :The Adventist University of Central Africa is committed to provide Christ-centered quality-education founded on holistic approach that prepares people for the service of this life and the life to come.
Mbabajwe na kiriya kibebe cyiza kiri mu mugongo kigiye mabuso ! Nyina we arizize.
Ni ukuru urubyiruko mureke imbaraga dufite twe kuzipfusha ubusa tuzishora mu bintu bitwicira ubuzima ahubwo tuzishyire mubyaduteza imbere ndetse bikanateza igihugu cyacu imbere. twamagane ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Comments are closed.