Digiqole ad

RNC guteranyaho FDLR ni nka 0+0 – Brig. Gen. Nzabamwita

Aganira n’Umunyamakuru wa Radiyo KFM ikorera mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Kamena; umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yatangaje ko ukwishyira hamwe kw’ishayaka RNC n’umutwe wa FDLR ari nka zero kongeraho indi zero bityo bidakwiye kugira impungenge n’imwe bigira uwo bitera.

Brig Gen Nzabamwita, umuvuguzi w'ingabo z'u Rwanda
Brig Gen Nzabamwita, umuvuguzi w’ingabo z’u Rwanda

U Rwanda n’Abanyarwanada muri rusange bari kwitegura kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro yawo ya 20 uzaba kuwa 04 Nyakanga ubwo hazaba hanasozwa iminsi 100 yahariwe kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro cyari kigamije kugira ibyo asobanurira Abanyarwanda ku myiteguro yo kwizihiza uyu munsi wo kwibohora, umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda yatangaje ko nta muntu n’umwe ukwiye guterwa impungenge no kwishyira hamwe kw’Ishyaka RNC n’Umutwe wa  FDLR byose birwanya Leta y’u Rwanda kuko we abifata nko guteranya zero ebyili.

Umunyamakuru yari amubajije niba igisirikare cy’u Rwanda kidatewe impungenge no kumenerwa amabanga bitewe no kuba hari abo muri RNC bahoze bari mu ngabo z’u Rwanda.

Asubiza iki kibazo yagize ati “nta banga Igisirikare cy’u Rwanda tugira, ubu se naje aha ntaje kuvuga iby’Igisirikare cyacu?, Inshingano z’Ingabo z’u Rwanda ni ukurinda umutekano w’Abanyarwanda n’abandi mu gihe bibaye ngombwa, kandi ndumva ibi nta banga na rito ririmo”.

Abajijwe niba nta mpungenge ku bufatanye bw’iri shyaka ririmo abahoze mu ngabo z’u Rwanda ( RNC) n’umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

Yasubije nawe amubaza; agira ati “ zero uteranyijeho zero uvanamo iki?

Umunyamakuru yamusubije ko bibyara zero ariko yongera kumubaza agira ati “ naho RNC kongeraho FDRL bibyara iki?

Yamusubije agira ati “ One criminal Plus One criminal ubona iki? ( Umunyabyaha umwe wongeyeho undi munyabyaha bibyara iki )?;……. Nothing,( nta na kimwe), ntawe ukwiye guterwa impungenge cyangwa ubwoba na baringa, Abanyarwanda baryame basinzire nta kintu na kimwe gihari kizabahungabanyiriza ubusugire n’umutekano wabo kandi Ingabo z’u Rwanda natwe turi maso”.

Yaboneyeho n’umwanya wo gusaba abanyarwanda kujya bashishoza bakareba kure bakirinda guterwa impungenge n’ibyo bumva mbere yo kwisesengurira bo ubwabo.

Asaba abanyarwanda gukomeza guharanira iterambere ry’igihugu nabo ubwabo.

Photo/M Niyonkuru/UM– USEKE

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • RNC na FDLR ntacyo bateze kudutwara mu gihe dufite ingabo zikomeye nka RDF njye ndatekanye kuko mfite ingabo ziturinze kandi zitakwemerera uwari we wese wakwifuza kuduhungabanya! ingabo zacu mukomereze aho natwe abaturage ntituzabatenguha tuzashyira hamwe mu kurwanya umwanzi aho yava hose.

    • Uramutsurebye inzego zumutekano ziri mu Rwanda ugereranyije no mubindi bihugu wasanga nyamara kuva muri 1994 abantu bahora bikangintamabara.Ngabo abasilikari birrwa bacicikana nibikapu ku mugongo ngaho inkeragutabara ngayamarondo ahaaa.Igihugu gifitumutekano ntabwogihora kikanga abaturage bakigize.cyangwase ntabwo bizerabo baturage kuburyo bagomba kubahora kugakanu nimbunda.

      • Wangu ahubwo uzakore Iperereza neza,ibindi bihugu bifite More than 10 Unit for security. Nawe Ngo Amarondo,abasirikare bacicika,Ese waba Uzi Imibare n’Amazina y’Imitwe y’Ingabo zari zishinzwe umutekano byari mu Rwanda mbere y’Umwaduko wa za Rugigana!???,Banza ishake amakuru. Ubundi ubone kugira icyo Utangaza

        • Nkukubivuga reba: Ahandi bagira igisilikari,Igipolisi ninzego zishinzwe iperereza.Nibeshye? nta lokodifensi ninkeragutabara ahenshi usanga arabademobe bacungiramuri za ruswa bahawe nabaturage kugirango baramuke.Iyo bamaze gusinda ugomba kubagendera kure.

  •  Muri RNC na FDLR ibintu biracuritse kabisa mwe ko mwize imibare wanditse gutya 00001 kandi mbere warandika gutya 10000 ubwo koko uba werekeza he? RNC bule FDLR bule RNC FDLR bule. Muryame mwisinzirire ntimugakangwe na bule. RDF songa mbere.

  • Erega ntabwo intambara itsindwa nimbaraga ufitubu.ahubwo itsindwa namakosa yaburwanabo nukuntu usobanuriramahanga ibyuharanira.

    • Kagabo aravugukuri.leta imaze igihe ikoramakosa muri diplomasi.bavuga gushyirintwaro abandi batiturase kumanywa yihangu.

  • ARIKO UYU AFANDE ARANDANGIJE NONEHO….

  • Ubu koko uyu mu general arabemeje ngo muryame musinzire?? Ngaho nimuryame simbabujije!! Nyamara abarokore nibo njya numva baririmba ngo ‘ NA NYUMA YA 0(ZERO) IRAKORA!¨, nkanswe zero guteranyaho indi zero!!

    • ni Imana baba baririmba si fdlr na rnc …  ujye utandukanya ibintu ..erega niyo utabiteranya ukabikuba byose ni zero..

  • AHO HARIMO KWIBESHYA CYANE KABISA! KUKO UMUNTU IMANA YAREMYE NTASHOBORA KUBA O KUNGANA N’UBUSA?? UB– USE GENERAL KAYUMBA NYAMWASA KO YAKUYOBOYE UMWUMVIRA AKAKANYA UMUHINDUYE O?? MURI KWIKANGA UBUSA TUU !!! AHAAA UB– USE NI BIBA NGOMBWA KO MWICARANA NABO KUMEZA MUMISHYIKIRANO UZABASHA UTE KUGARURA IYI MVUGO???

    • ako kantu !!!!!!

  • ariko mwese ndumva muvuga ibyo mutazi niba gen yavuze ko RNC na FDLR bingana 0 0 leta y’urwanda ihangayikijwe ni iki? utazi intambara uko imera yakwivugira icyo ashaka, njyewe ndi umukongomani ntawe  nakwifuriza intambara. icyiza nuko ibibazo bihari byakemuka mu nzira y’amahoro hatabaye intambara.

  • General aziko Zeru ari wo mubare muto?

    • Zeru ni ubusa mon cher!
      FDLR na RNC ni zeru rero

  • KAGAME ati bajya banyura hano bakagenda bakagera i Kigali WOWE uti  zero. 

  • nanjye ndizera ntashidikanya ko umutekano w;u Rwanda urizwe neza ku buryo ubu ntacyahungabanya umutekano w’abanyarwanda , naho fdlr na rnc bariya ntacyo bavuze ku ngabo zacu zahangaye abanjanjawidi

  • Nizere ko uyu munyanakuru abeshya general.  Please twemere ko umwanzi ataba muto! Nshimye aho asoza avuga ko ingabo ziri maso-

Comments are closed.

en_USEnglish