Digiqole ad

PGGSS 4 i Nyagatare. Reba uko byari byifashe

Mu bitaramo biri kuzenguruka Intara z’u Rwanda mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IV, kuri uyu wa gatandatu abatuye Umujyi wa Nyagatare nibo bari batahiwe. Iki gitaramo cyabereye ku kibuga cya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare.

Senderi asuhuza abafana be i Nyagatare
Senderi asuhuza abafana be i Nyagatare

Bruce Melodie, Jay Polly, Teta, Amag The Black, Active Group, Dream Boys, Young Grace, Christopher, Jules Sentore, na Senderi International uko bari guhatana muri iri rushanwa bose bari babukereye.

Imbere y’abafana benshi  aba bahanzi bagiye buri wese yerekana uko ashoboye.

Ni mu gitaramo kibanziriza icya mbere cya Live kizabera i Kigali kuri Stade Amahoro mu mpera z’icyumweru gitaha. Senderi niwe wabimburiye abandi, nk’ibisanzwe n’udushya twinshi yazamutse kuri scene yambaye rugabire, agakenyero k’abashumba, agakoni n’amahembe ateze ku mutwe maze araririmba karahava.

Nyuma ye abandi nabo bakurikiye…

Itsinda Active mu ndirimbo Aisha
Itsinda Active mu ndirimbo Aisha
Active ngo uyu mukobwa afite udukoryo twinshi
Active ngo “uyu mukobwa afite udukoryo twinshi”
Dream Boys bari ku rubyiniro
Dream Boys nibo bari batahiwe
Dream bashimishije abafana babo
bashimishije abafana babo
Amag The Black mu ndirimbo Agakayi
Amag The Black mu ndirimbo “Agakayi”
Amag the Black ati Care irarikora
Amag the Black ati “Care irarikora”
Jules Sentore ati Udatsikira
Jules Sentore mu ndirimbo ye “Udatsikira”
Abakunzi ba muzika i Nyagatare
Abakunzi ba muzika i Nyagatare ntabwo  bari benshi cyane
Uyu muhanzi yari yizihiwe
Jules Sentore yari yizihiwe cyane
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bashimishije abantu
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bashimishije abantu hano Nyagatare
Bruce Melodie ati: Ndumiwe
Bruce Melodie ati “Njyewe Ndumiwe”
Abakozi ba BRALIRWA mu kazi kabo i Nyagatare
Abakozi ba BRALIRWA mu kazi kabo i Nyagatare
Ikinyobya cya Primus cyitiriwe iri rushanwa
Ikinyobwa cya Primus cyitiriwe iri rushanwa
Christopher Muneza yeretse abakunzi be ko batagomba gutora undi utari we
Christopher Muneza yeretse abakunzi be ko batagomba gutora undi utari we
Yagezeho akuramo agashati
Yagezeho akuramo agashati
Urubyiruko rwa Nyagatare mu kirori
Urubyiruko rwa Nyagatare rwaje kureba abahanzi
Jay aho aciye hose bamwereka ko akunzwe
Jay Polly niwe ugezweho
Jay aho aciye hose bamwereka ko akunzwe cyane
Jay aho aciye hose bamwereka ko akunzwe cyane
Abakunzi ba Jay Polly
Niwe benshi baha amahirwe
Young Grace ku rubyiniro
Young Grace ku rubyiniro yambaye utwenda tw’amabara ya gisirikare
Grace niwe mukobwa ukora rap wenyine muri iri rushanwa
Grace niwe mukobwa ukora rap wenyine muri iri rushanwa
Teta Diana wasoje igitaramo
Teta Diana wasoje igitaramo yaje yishimye cyane
Teta mu ndirimbo ye Canga Ikarita
Teta mu ndirimbo ye “Canga Ikarita”
Abakunzi ba Teta i Nyagatare
Abakunzi ba Teta i Nyagatare
Abatunrage ba Nyagatare ntabwo bari benshi cyane nk'uko byagaragaye ahantu
Abaturage ba Nyagatare ntabwo bari benshi cyane nk’uko byagaragaye ahandi
Teta mu gusoza yaririmbanye na bagenzi be mu ndirimbo bakoranye cyangwa zakozwe n'abahanzi benshi
Teta mu gusoza yaririmbanye na bagenzi be mu ndirimbo bakoranye cyangwa zakozwe n’abahanzi benshi
DJ Bissoso niwe warekuraga umuziki
DJ Bissoso niwe warekuraga umuziki

Photos/Joel Rutaganda/UM– USEKE
Rutaganda Joel
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Noneho Senderi yabaye inka!!!! Uyu mugabo akwiye gutandukanya kuririmba no gukina commedie!!

  • Senderi turn crazy
    Ifaranga ntacyo ritazakora! Sogokuru mu 1985 yaravugaga ngo ifaranga ritera gusara none ndi kubibona mu 2014.
    Biraryoshye kuboba ubuhanuzi

  • Jules Sentore na Active group bambaye neza cyane kuri scène. Kuba umuhanzi ntabwo bivuze kujya kuri scène wambaye nabi, kuko bihabanye n’umuco nyarwanda. Mwambaye neza rwose, biragaragara ko mwiyubashye. Imana ibahe umugisha cyane. Mukomereze aho.

  • Active

  • senderi rwose ibyo ukora ntabwo aribyo ,nihe wabonye abanyamutara bambara amahembe ! ese niba witwaye nk inka , inka iraririmba ko yabira! ibyo urimo gukora biragayitse nk umuntu w umugabo! stop it! ririmba bizanzwe, ntabwo bazagutora kuberako waje muri frigo cg kubera ko wikoreye ibijumba ntaho bihuriye no kuririmba ! so noza umwuga wawe naho amanota yatakaye kera ! ugeze aho wishyiraho amahembe!

  • mwese hari icyo mutabona jay polly niye  kabisa.ikosora ibagereho.                                

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish