DRC: Urukiko ICC rwakatiye Germain Katanga imyaka 12 y'igifungo
Uyu mugabo wahoze ayoboye inyeshyamba zitwaga Patriotic Resistance Force(FRPI) mu gace ka Ituri yakatiwe uyu munsi n’urukiko mpuzamahanga mpananbyaha rwa La Haye mu Buholandi igihano cy’imyaka 12 nyuma y’uko rusanze ahamwa n’ibyaha byo kwica, gufata ku ngufu no gusahura.
Muri Werurwe uyu mwak, Germain Katanga urukiko rwamuhamije ibyaha ariko rutanga igihe cyo kuzasoma urubanza rwe mu ruhame.
Uyu mugabo abari batuye muri Ituli bitaga intare, ashinjwa ibikorwa bw’ubwicanyi bw’indengakamere yakoze mu mwaka wa 2003 mu Gace ka Bogoro muri Ituri mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ubu bwicanyi bwakozwe hagati y’amoko y’aba Kongomani bwahitanye abarenga ibihumbi mirongo itanu( 50,000).
Agace ka Ituri kabayemo buriya bwicanyi ni agace gakize mu mabuye y’agaciro atandukanye ariko cyane cyane aya diyama.
Mu gusuzuma ibirego rwashyikirijwe n’ubushinjacyaha, urukiko rwasanze bwimwe mu birego harimo gushyira abana mu ngabo no gufata abagore ku ngufu nta bimenyetso simusiga byatanzwe ariko rutanga igihe cyo kuzasuzuma neza ishingiro ry’ibirego.
Ibiro Reuters byatangaje kuri uyu wa Gatanu, 12, Gicurasi urukiko rwakatiye Katanga igifungo cy’imyaka 12 nyuma y’uko rwabonye ibimenyetso simusiga byemeza ko yakoze biriya byaha tuvuze haruguru.
Muri Nyakanga 2012, undi murwanyi witwa Thomas Lubanga wari uhanganye na Katanga muri Ituri yakatiwe gufungwa imyaka 14 azira gushyira abana mu gisirikare. Germain Katanga ubu afite imyaka 36 y’amavuko.
Iki gifungo gishobora kujuririrwa n’uregwa.
BBC News
ububiko.umusekehost.com