Digiqole ad

Tumenye kandi twirinde Kanseri y’umwijima

Kanseri y’umwijima iterwa n’uruhurirane rw’utubyimba tuba mu nyama y’umwijima ( liver tumors) kandi iri ku mwanya wa gatatu ku Isi mu guhitana benshi. Mu gihugu cy’u Buhinde honyine imibare yerekana ko byibura abantu 12,750 bafatwa n’iyi Kanseri buri mwaka.

BGS Global Hospitals
BGS Global Hospitals

Nubwo bwose iyi mibare ari mito, iragaragaza ko muri kiriya gihugu kibarirwa mu bifite abaturage benshi ku Isi hari abantu banshi barwanye iriya Kanseri.

Dore bimwe mu bintu bifatwa nka nyirabayazana w’iyi Kanseri:

Udukoko bita Virusi dutera indwara ya Hepatitis B na C: Uburwayi buterwa n’utu dukoko bufatwa nk’intandaro yo kurwara Kanseri y’umwijima.

Hagati ya rimwe na kane ku ijana ry’Abahinde bafite turiya dukoko dutera iriya Kanseri. Umuganga mukuru mu bitaro bya BGS Global Hospitals uvura indwara z’umwijima avuga ko hagati y’abantu 5 ns 8 ku ijana bafite ibyago byo kuzandura Kanseri y’umwijima.

 Urushwima: Indwara y’urushwima abaganga bemeza ko ari kimwe mu bintu byerekana ko umuntu ashobora kuzarwara umwijima. Urushwima ruterwa no kwangirika kw’imikorere y’umwijima. Abarwayi bafite za Hepatits B na C hakiyongeraho urushwima baba bafite ibyago byo kurwara Kanseri z’umwijima.

 Umubyibuho ukabije: Nk’uko Dr Sonal Asthana,uhagarariye ibikorwa byo kubaga muri bya bitaro twavuze haruguru avuga ko umubyibuho ukabije ujyanirana kandi no kubyimba ku mwijima.

Avuga ko iyi Kanseri ari icyorezo muri iki gihe kuko abantu basigaye bafite umubyihuko ukabije bari mu bihugu byinshi by’Isi.

Ngo kimwa cya gatatu cy’abantu bafite umubyibuho ukabije baba bafite ba Kanseri y’umwijima.

Diyabeti: Abarwayi ba Diyabete nabo bahura n’ibyago byo kurwara Kanseri y’umwijima.

Kunywa itabi, guhekenya ubugoro nabyo bifatwa nk’impamvu zitera Kanseri y’umwijima.

Ubusanzwe Kanseri y’umwijima ntigira ibimenyetso simusiga biyigaragaza , ariko gutakaza ibiro bya hato na hato, kumva udadhaka kurya, kubabara  mu mugongo, no kumva za rubagimpande bifatwa nka bimwe mu bimenyetso byayo.

Umuganga ubaga witwa Dr Mathew Jacob muri biriya bitaro aburira abantu ko nibabona uruhu n’amaso bitangiye kuba umuhondo ndetse inda ikabyimba mu buryo butunguranye kandi budasobanutse bagomba kwisuzumisha kuko ibi ari bimwe mu bimenyetso by’iriya Kanseri.

Uburyo bwiza bwo kwirinda no kwivuza iriya Kanseri ni ukwisuzumisha bihoraho kugira ngo ibimenyetso biyiganishaho bivurwe bikiri mu maguru mashya.

Kurikiza ibi bukurikira:

-Irinde cyangwa ureke kunywa itabi,

-Irinde kandi wisuzumishe indwara z’umwijima harimo ma Hepatite B na C

-Irinde kunywa inzoga nyinshi kandi kenshi. Uko wanywa inzoga kose bigira ingaruka ku mwijima,bityo niwisuzumisha  bagasanga hari ikitagenda neza, uzahite ureka inzoga burundu.

-Cunga kandi ubaze abaganga niba ibikoresho bagiye gukoresha bakuvura bifite isuku ihagije,

-Kora imibonano mpuzabitsina isukuye, ni ukuvuga ko imyanya ndangagitsina yanyu mwembi igomba kuba isukuye bihagije.

-Ntugasangire ibikoresho bikomeretsa na bagenzi bawe,

Niba urwaye Hepatitis B, C cyangwa urushwima (cirrhosis), jya wisumisha kenshi kugira ngo abaganga bamenye uko ubuzima bwawe bwifashe.

Niba warasuzumwe bagasanga ufite Kanseri y’umwijima, dore ibibazo uzabaza umuganga wawe:

-Indwara yanjye igeze ku ruhe rwego ikura?

-Ni iyihe miti nafata kandi iyi miti ifite izihe ngaruka ku buzima bwanjye muri rusange?

-Iyi miti nzayifata kugeza ryari?

-Ese ni ikihe kiguzi cyayo?

-Ese bizaba ngombwa ko umwijima  wanjye zisimbuzwa izindi?

Iyo za Kansri zimwe zishobora gukura zigatera Kanseri nini y’umwijima zibonywe hakiri kare zishobora kuvurwa binyuze mu kuzibaga bakazikuraho cyangwa bakumisha ibibyimba bizitera bakoresheje ubuhanga bita chemotherapy (TACE) cyangwa  liver transplantation.

Gusa ariko byose biterwa n’urwego rw’uburwayi bw’umwjima, ubunini bwawo, aho uburwayi buherereye, imyaka umurwayi afite, ariko cyane cyane imibereho ye n’ubuzima bwe muri rusange .

Niba wumva ufite bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara , uzagane ibitaro BGS Global Hospitals mu Buhinde bagusuzume kandi bakuvure.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Izi nimero se ni iza nde? Ibi bitaro se byo byafasha iki ko wumva ari cancer irakira?

Comments are closed.

en_USEnglish