Digiqole ad

Rwanda: Igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyazamutseho 12,5% kuva mu 2010

 Rwanda: Igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyazamutseho 12,5% kuva mu 2010

Kuri uyu wa gatatu tariki 27 Mutarama, Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yashyize hanze ibyavuye mu bushakashatsi byerekana igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, ubushakashatsi buvuga ko igipimo cy’ibi cyazamutse kikagera kuri 92,5% kivuye kuri 80% mu mwaka wa mu 2010.

Bishop John Rucyahana uyobora Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge.
Bishop John Rucyahana uyobora Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Bishop John Rucyahana yavuze ko Ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bwiyongeye mu myaka itanu ishize, ibi ngo bikagaragarira mu mibabire yabo, uko bakora, n’ibyo bakora.

Yagize ati “Mu nzego zose, zaba inzego z’imifatanyirize n’ubuzima busanzwe bw’Abanyarwanda, ubumwe bwacu buraryoshye kandi icyo ubumwe bwabyaye n’imbaraga zituma u Rwanda rutera imbere,…Urebye ibipimo bamaze kutwereka (byavuye mu bushakashatsi), bigaragaza aho Abanyarwanda bifuza kugana, n’icyo bashaka kugeraho, uko bumva ibintu, kandi biriya bigaragaza impinduka .”

Nubwo Abanyarwanda bataragera ku gipimo cy’ijana ku ijana (100%) mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, Bishop John Rucyahana avuga ko bishobora kugerwa kuko Ubumwe n’ubwiyunge ari urugendo, kandi no kuba bigeze kuri 92,5% ngo byerekana ko ejo hazaza bizaba bimeza neza kuruta uyu munsi, nyuma y’imyaka 21 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi yasize ishenye ikizere mu Banyarwanda.

Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ivuga ko inzitizi zituma Abanyarwanda bataragera ku gipimo cya 100% ari:
-Ukuba bamwe mu Banyarwanda bagifite ibikomere basigiwe n’ingaruka za Jenoside,
-Abagifite ingenga bitekerezo ya Jenoside,
-Ubukene,
-Abantu bakoze Jenoside bari mu mahanga badashobora kwemera ko u Rwanda rwahindutse kuko bagikurikiranwe n’ibyo bakoze mu Rwanda bityo bakabiba amacakubiri,
-Umutwe wa FDLR ukiri mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse na bamwe mu Banyarwanda bakibashigikira,
-Ubujiji bwa bamwe mu Banyarwanda bwo kudafata neza ibyemezo, n’izindi.

Ingingo zagendeweho mu gupima ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda

Mu gukora ubushakashatsi bugaragaza igipimo ububwe n’ubwiyunge Abanyarwanda bagezeho, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ngo ireba uburyo Abanyarwanda basobanukiwe amateka no kubaka igihe cy’ubu n’ahazaza h’u Rwanda; Ubwenegihugu n’ibiranga umuntu; Imiyoborere; Umutekano; Ubutabera n’imibanire.

Abanyarwanda 93,9% by’ababajijwe ngo bahamije ko biyumvamo ubunyarwanda ndetse biteguye kubuharanira; 12, 9% barifashe kuri iyi ngingo.

Abagera kuri 96,6% bavuga ko biteguye kurwanya amacakubiri na Jenoside, mu gihe abagera kuri 84,1% by’ababajijwe bahamya ko nta Jenoside ishobora kongera kubaho mu Rwanda.

Abantu bagera kuri 53,9% bavuga ko ubwiyunge bukwiye kuba hagati y’Abahutu n’Abatutsi, ndetse hagati y’Abanyarwanda n’amateka yabo.

Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ivuga ko Akarere ka Rubavu, Nyanza, Gakenke, Gasabo na Nyarugenge aritwo Turere turi inyuma mu byerekeye ubumwe n’ubwiyunge.

Senateri Tito Rutaremara n'abandi banyacyubahiro banyuranye bari bitabiriye umuhango wo kumurika ubu bushakashatsi.
Senateri Tito Rutaremara na Senateri Antoine Mugesera (uri gusoma) n’abandi banyacyubahiro banyuranye bari bitabiriye umuhango wo kumurika ubu bushakashatsi.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Umuntu aracyazira kuva indimwe namwenewabo utavuga rumwe na leta ndetse akabiregerwa mu rubanza, murumva icyo gipimo aho kigeze kirino gucamo ibice abavandimwe.Ntabwo mvuze abanyarwanda badasangiye amoko, badasangiye akarere, badasangiye ibitekerezo.Guharasinga umuntu ngo kuko yandikiye inteko asaba kudahindura itegekonshinga.Ngaho nimumbarire namwe.Reka no kuvugako mu Rwanda ubu hasigaye harimo, ibigarasha, abajinga,interasi bose bagomba kuraswa kumanywa yihangu abapolisi kandi bakabishyira mu bikorwa.

    • Ubu se ibi byose udondobekanyije ushatse kugaragaza iki ko biterekeranye?
      Ubwo ni ubusutwa. Ubu turi Abanyarwanda dufite ibyo dutandukaniyeho twese ariko ikiduhuza kirakomeye kubirusha byose, IGIHUGU CYACU.
      Ibigarasha birahari, ibipinga nkawe birahari, Interasi ziri muri Gereza. Abaraswa ni abakoze amakosa bagashaka guhunga ubutabera. Ese ubundi ko uvuga nkaho mu Rwanda ikihaba buri munsi ari ukurasa abantu? Ntabwo uri kureba ko hari kubera CHAN? Ntabwo uri kubona indege zihagwa buri munsi? Aho barasa abantu buri gihe kumanywa y’ihangu haba ari nyabagendwa? Ese ntabwo ubona abaStar ba Hollywood bahora bagiye mu Rwanda? Ese bo ntibatinya ayo masasu uvuga ra?

      Mujye mureka gupinga pour juste gupinga bavandimwe, nuwanga urukwavu aba abireba ko ruzi kwiruka, niba wanga n’u Rwanda (sinabihamya) ariko urabibona ko ruri kwiruka mu iterambere no kugendera ku murongo mwiza w’amahoro n’amategeko.

      Ubumwe n’ubwiyunge nubwo ntahamya ko bwagezweho kuri 92,5% nk’iriya Komisiyo ibishinzwe (njye nemera nko kuri 75%) ariko inzira turimo ni nziza yo kongera kubana mu mahoro nk’abasangiye igihugu nk’uko byahoze mbere y’umuzungu

      Nizere ko ka Article k’umunyaGuinee uri i Kigali muri CHAN kakugezeho….

      Njye ntinze gutaha kuko ndakumbuye

      • Eric, ndabona ubaye nka wa mukobwa babwiye bati ko wa mukobwa we ushira isoni, ati ngaho inyana y’ imbwa ibinshinja nize ibyemeze. Umuntu mudahuje kubona ibintu ntaba ari igipinga nibwo bumwe mu banyuranye, bagamije kubaka igihugu. Abamaze iminsi bapfa nawe urabizi ko bahari kandi batagejejwe imbere y’ ubutabera. Abafungwa kuri munyangire nabo urabazi ko bahari.
        Kwihanganira abo mudahuje haba amoko, ibitekerezo, ururimi,…nibyo biranga ubumwe ni nayo nzira yo kubaka igihugu ku buryo burambye. Ntabwo twahora twongera dutangirira kuri zero kubera ko hari abatabasha kwihanganira abandi.

      • Eric uri hanze koko gira utahe nyine.. gusa reba dislikes ufite kubyo uvuze urebe na likes ziri kugitekerezo cyamugenzi wawe usubije nabi.uramenya ukuri ok!?

      • Nshuti, naho ibintu byose bitaba nk’uko mubyifuza, ariko hari intambwe igaragara yatewe abanyarwanda bisana rwose. Abayobozi nimukomereze aho, kandi abadashimishwa n’iyo ntambwe sinzi uko mu meze. ese hari uwatanze umusanzu we urangwa? Kuki bamwe mu bandika hano batanashima icyagezweho. Abanyarwanda banyotewe Ubumwe rwose, kandi bazabugeraho naho abarwanya ibyagezweho bakara bate. Twoye guhera mu magambo, ukora ikiza agikore vuba, twiteze imbere. Ahari abafite inyota yo gutegeka nibo bicara bashaka gusenya ibyagezweho.

  • @Eric, umuntu yemezwa ko yakoze icyaha ryari? Igihe ubucamanza bwakoze akazi kabwo agacibwa urubanza ibindi byose ni zeru.Harya umuntu ayja kwerekana ibimenyetso saa tatu zijoro ari kumwe nande? ntamugenzacyaha ugoma kuba ahari? hamaze kuraswa bangahe bamabaye amapingu birutse nako ngo barareka bakabanza bakagera muri 100m hanyuma bagahita babarasa mu cyico.Usibyeko Gasakure we atirutse,Uwagonzwe nikamyo nubu tukaba tugitegereje ko agezwa imbere ya polisi kuko yavuzeko imufite ariko hagiye gushirumwaka.Nabateye grenade hashize imyaka irenga 3 ntabo turabona mu bucamanza.

  • Hahahahaha!!!! “Uri gusoma” ? Cyangwa USINZIRIYE?????!!!!!!?????? Akabaye icwende ntikoga koko!!!!!!!

  • Izo raporo z’ impimbano ni amaco y’ inda no gushaka kubeshya abazungu ariko na bo barabatahuye. mugeze aho rero. naho ubwiyunge nimushaka muvuge ko ari 250%. ni nde mubeshya se? nta cyo muzi uretse kwikirigita mugaseka. uriya Member wa RPF wo muri Belgique se yasezeye ate kdi muri Indashyikirwa? niba se ubwiyunge bwaragezweho ubwo Commission iracyakora iki kdi? nimuyifunge maze budget yakoreshaga ijye guhemba abarimu cg ivuze abaturage malaria. come on!!!!!

  • Ibireba ubumwe n’ubwiyunge byo ni agahomamunwa. Buriya batanze akayabo ngo hakorwe ubushakashatsi ku bumwe n’ubwiyunge amafaranga ya mwene ngofero arongera apfa ubusa. Mukora itekinika no mu bintu bigaragarira n’igitambambuga? Ubumwe n’ubwiyunge buri he? mu ngabo? muri minisiteri, muri ba meya,muri ba PS, mu bucuruzi? muri bourse? mu mashuri? mu barimu bishwe na serumu? mumbarize Rucyahana na ba Habyarimana bataye ubuvuzi bakajya mu bidafatika. Jye kubwanjye mbona ubumwe n’ubwiyunge bugendaho amafaranga apfa ubusa, buri ku gipimo cya -50%. Bajye babeshya abazungu.

  • any way bravo kuri rapport unilatéral……………..n ubundi ijana kw’ijana biba mw’ijuru turajyanira aho nubwo ntawabigenzuye atari biased

  • icyo gipimo cya 96.5% uwariwe wese abyiyumvamo ko ari ukuri .nanjye ndabihamya 100%.
    Bigarara munzego zose.Iyo mpumeko y’ubumwe n’ubwiyunge barayihumeka.

    • birakureba.

  • Iyo minzani ipima Ubumwe n’ubwiyunge irapfuye, ikiriho ni Koroherana ;kwigengesera ; kongorerana ;guha indonyi abigaragaza kuri za TV ko biciwe abantu urwagashinyaguro ariko none bakaba barababariye ababikoze bagahana n’inka, GUTEKINIKA; Mawonesho gusa gusa. Ntibagakabye rero ntabwo muba mureba ibiba mu mitima y’Abantu.

  • Yewe uwapfuye yarihuse koko atabonye ibyegeranyo.com biba mu Rwanda.

  • Gusa mwese mba nakunze Comments zanyu zuzuye Ubuhanga, Ubwenge , Ubutwari ,
    no gushira Amanga, Ibi byose mu Banyarwanda ubu twabuze Umugabo nyamugabo
    uhaguruka ati:”OYA?”, Nifuza kongera kubona amateka y’abagabo nka Ba
    Basebya ba Nyirantwari , Nyiringango, Inkirane ya Nyagahinga,
    Nyirimigabo n’abandi !cg CHEGUEVARA w’URWANDA!

Comments are closed.

en_USEnglish