Digiqole ad

Kagame yashimiye Abunzi umurimo ukomeye bakorera u Rwanda

Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka icumu komite  z’Abunzi zibayeho, kuri uyu wa gatanu tariki 17/10/2014 Perezida Paul Kagame yavuze ko imirimo myiza kandi ikomeye yakozwe n’inyangamugayo mu nkiko Gacaca igatuma hanabaho komite z’Abunzi ngo bunganire ubutabera mu kubanisha Abanyarwanda, ari urugero rwiza ko Abanyarwanda n’abanyafrica muri rusange bifitemo ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo byabo bya buri munsi.

Perezida Kagame yavuze ko imirimo Abunzi bakora ikomeye mu kubaka amahoro n'umutekano w'igihugu
Perezida Kagame yavuze ko imirimo Abunzi bakora ikomeye mu kubaka amahoro n’umutekano w’igihugu

Izi komite zashyizweho hagamijwe guhuza no kubanisha mu mahoro Abanyarwanda mu makimbirane bashobora kugirana. Zaje zikurikira imirimo myiza yakozwe n’Inyangamugayo z’inkiko Gacaca

Abunzi bose batowe n’abaturage, batorwa ntibasabwaga impamyabumenyi mu by’amategeko, hagenderwaga ku bunyangamugayo bazwiho.

Ibi ngo byari mu rwego rwo kunganira ubutabera kugira ngo ibibazo bikemukire hasi kandi mu mahoro bitanabaye ngombwa ko abantu bahora mu nkiko baregana.

Aho Abunzi muri iyi myaka icumi (10) bavuga ko baranzwe n’indagagaciro z’ubunyangamugayo nyinshi nko; kudahemuka, kwitanga, kuvugisha ukuri, kutabogama, kwibwiriza, kwiyubaha, kuba intangarugero no kugira ibanga ry’akazi.

Kuri Perezida Kagame uyu ngo ni umwihariko w’Abanyarwanda n’urugero rwiza ko bifitemo ubushobozi bwo kwirangiriza ibibazo bibatanya.

Ikindi ngo izi komote zagiriyeho, Perezida Kagame yavuze ko ari uburyo bwo gutanga ubutabera bunoze nta kiguzi kandi mu buryo bworoshye kandi byanashoboka ngo bikihuta.

Avuga ko ibi birinda Abanyarwanda benshi gusiragira mu nkiko buri gihe uko havutse amakimbirane, ibi ngo bikabaha umwanya wo gushobora gukora ibindi bibateza imbere.

Ati “Biturutse no muri iryo zina (Abunzi) ni ugufasha kubaka imibanire, ubumwe no kumvikana hagati y’Abanyarwanda.”

Abunzi ngo ntabwo ari abacamanza ahubwo ni abahuza b’impande zitumvikana kugira ngo abantu bongere bashyire hamwe babane neza mu mahoro n’umutekano bityo bite ku iterambere ryabo muri rusange.

Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko Abanyarwanda bafite icyizere mu gukemura amakimbirane bikorwa n’Abunzi kuko ngo ahanini nta kubogama bagira. Ibi ngo ni ibyo kubashimira nk’uko byagarutsweho na Perezida Kagame.

Yagize ati “Kuva ku rwego rw’Akagari no ku murenge  ndabashimira ubwitange n’umurava mukorana uyu murimo.

Imyaka 10 ishize ntabwo ari mike, mukomeze gukorana umurava, ubwitange n’ubushishozi bizakomeze kubaranga igihe cyose. Twese Abanyarwanda  tubafitiye icyizere mukomeze mufatanye n’inzego zose, igihugu cyacu gitere imbere.”

Mu gukomeza kunoza ibyo bakora, umukuru w’Abunzi ku rwego rw’igihugu yavuze ko bakeneye kongererwa ubumenyi no guhabwa ubwisungane mu kwivuza.

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yavuze ko Leta izakomeza kubashakira ubushobozi kugira ngo bakomeza kunoza umurimo wabo.

  • Umwaka wa 2012-2013: Abunzi bakemuye ibibazo 57,473 maze mu Nkiko hajyayo ibigera ku 8,231 gusa.
  • Mu mwaka wa 2013-2014: Abunzi bakemuye ibibazo 45,285 maze mu Nkiko hakomeza gusa ibigera ku 4,594.

Mu gihugu hose hari Abunzi 30,768 bari ku rwego rwa buri kagari na buri Murenge.

Muribo 13,854 bangana na 45% ni abagore. Muri stade  uyu munsi hari ibihumbi 2 564 bahagarariye buri komite yabo mu gihugu.

Abanzi bo mu bice bitandukanye by'igihugu baje kubonana na Perezida Kagame
Abunzi bo mu bice bitandukanye by’igihugu baje kubonana na Perezida Kagame
Abunzi bategereje ko Perezida Kagame ahagera
Abunzi bategereje ko Perezida Kagame ahagera
Abunzi bo mu mujyi wa Kigali
Abunzi bo mu mujyi wa Kigali
Barizihiza isabukuru y'imyaka 10
Barizihiza isabukuru y’imyaka 10
Bararimba ko bazubaka igihugu cyabo mu butabera
Bararimba ko bazubaka igihugu cyabo mu butabera
Muri stade bicaye bategereje ko imihango y'umunsi wabo itangira
Muri stade bicaye bategereje ko imihango y’umunsi wabo itangira
Umwe mu bunzi yambaye umukanda uteye utya
Umwe mu bunzi yambaye umukanda uteye utya
Ni Umwunzi witwa Shadrack wo mu karere ka Gasabo
Ni Umwunzi witwa Shadrack wo mu karere ka Gasabo
Abayobozi b'uturere tw'umujyi wa Kigali Willy Ndizeye wa Gasabo Jules Ndamage wa Kicukiro na Solange Mukasonga wa Nyarugenge
Abayobozi b’uturere tw’umujyi wa Kigali Willy Ndizeye wa Gasabo Jules Ndamage wa Kicukiro na Solange Mukasonga wa Nyarugenge
Guverineri Aime Bosenibamwe w'Amajyaruguru
Guverineri Aime Bosenibamwe w’Amajyaruguru
Alphonse Munyantwali Guverineri w'Amajyepfo
Alphonse Munyantwali Guverineri w’Amajyepfo
Lammin Manneh umuyobozi wa UNDP mu Rwanda ijya ifasha iterambere ry'ubutabera
Lamin Manneh umuyobozi w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye akorera mu Rwanda
Min Musa Fazil Harerimana acinya akadiho n'umuyobozi wa IWPR mu Rwanda
Min Musa Fazil Harerimana acinya akadiho n’umuyobozi wa IWPR mu Rwanda
Mu bashyitsi kandi harimo na Minisitiri w'Umuco na Siporo Amb. Joseph Habineza
Mu bashyitsi kandi harimo na Minisitiri w’Umuco na Siporo Amb. Joseph Habineza
Oda Gasinzigwa Minisitiri w'iterambere ry'umuryango
Oda Gasinzigwa Minisitiri w’iterambere ry’umuryango
Umuyobozi w'Abunzi mu gihugu
Umuyobozi wa Komite z’Abunzi ku rwego rw’igihugu
Johnston Busingye Minisitiri w'Ubutabera ageza ijambo rye ku bunzi
Johnston Busingye Minisitiri w’Ubutabera avuga ko Abunzi bazakomeza gufashwa kurangiza neza inshingano zabo
Asaba abunzi gukomeza kuba ingenzi mu butabera bw'u Rwanda
Asaba Abunzi gukomeza kuba ingenzi mu butabera bw’u Rwanda
Nyuma bashyizeho morare hamwe n'abunzi
Nyuma bashyizeho morare hamwe n’Abunzi
Perezida Kagame areba mu mbaga y'Abunzi barenga 2000 bahagarariye abandi bari aha
Perezida Kagame areba mu mbaga y’Abunzi barenga 2000 bahagarariye abandi bari aha
Kuba umwunzi bisaba ubunararibonye n'ubunyangamugayo
Kuba Umwunzi bisaba ubunararibonye n’ubunyangamugayo

 

Photos/D S Rubangura/UM– USEKE

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • izo ntore z’abunzi zirasobanutse ziyoboww n’ibtire izirusha intambwe oyeee Rwanda rwacu rwiza

  • nibakomereze aho mu kunga abanyarwanda

  • abanyarwanda turasobanutse mukwishakamo ibisubizo
    nimukomereze aho mukunga abanyarwanda

  • Jye nishimiye kuba umunyarwanda mukomereze aho bayobozi beza

  • umuco wo kwishakamo ibisubizo turawufite kandi ntuzatuvamo

Comments are closed.

en_USEnglish