Digiqole ad

Zimwe mu nzozi za Bruce Melodie yatangiye kuzikabya

Bruce Melodie umwe mu bahanzi barimo kubica bigacika mu bitaramo byo gutoranya nyampinga w’u Rwanda 2014 aho aririmba by’umwimerere bigatuma abantu banezerwa cyane, aratangaza ko zimwe mu nzozi yari afite agitangira muzika zirimo kugenda ziba impamo.

Melodie, Producer wabakoreye indirimbo hamwe na Djamali
Melodie, Producer wabakoreye indirimbo hamwe na Djamali

Ibi abitangeje nyuma y’aho akubutse mu gihugu cya Uganda aho yari yaragiye gushaka umuhanzi yahoraga yibaza ngo niba azagera ku rwego rwo gukorana na we indirimbo, uwo muhanzi ni uwitwa ‘Djamali’.

Mu kiganiro na Umuseke, Melodie yatangaje uko arimo kugenda akabya zimwe mu nzozi yari afite kuva yatangira muzika. Yagize ati “Najyaga numva ko nshobora kuzagera igihe cyo gukorana n’abahanzi bakomeye cyera cyane.

Gusa Imana ishobora kuba itangiye gukingura imiryango yanjye yo muri muzika, umuhanzi Djamali najyaga numva indirimbo ze nkumva ni umuhanzi umpa icyitegererezo, ejo bundi aho dukoraniye indirimbo nanze kwerekana uburyo namukunda ariko umutima washakaga nko kumvamo kubera ibyishimo.”

Melodie yakomeje avuga ko iyo ndirimbo izagira hanze kimwe n’amashusho yayo kuko ari bimwe mu bituma indirimbo irushaho gukundwa. Abajijwe uburyo yakiriye kujya muri Salax Award yatangaje ko ntacyo afite yahemba abakunzi be keretse kurushaho kubakorera indirimbo zibashimisha.

Reba indirimbo ya Jamal umuhanzi wakoranye na Melodie:

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Nta gishimisha nko kurota inzozi finalement zikazaba réalité. Imana ni igitangaza!

  • NIBA HARI UMUHANZI NYARWANDA NKUNDA NI B.MELDIE ARARIRIMBA NKIBUKA R.KELLY MUBIHE BYASHIZE.NAKOMEREZE AHO IMANA IMUFASHE ATERE IMBERE KURUSHAHO

Comments are closed.

en_USEnglish