Digiqole ad

Zimwe mu mvugo zikunze gukoreshwa ku muntu wapfuye

Abanyarwanda bavuga ko nta muntu uzatura nk’umusozi. Bivuga ko hari igihe kizagera buri wese azapfa. Abemera Imana bo bongeraho ko urupfu ari umuryango ugana ku mana, ari nayo mpamvu iyo umuntu yapfuye bavuga ko yayitabye.

Mu rwego rwo kubaha umuntu wapfuye, Abanyarwanda hari imvugo bakoresha zidatesha agaciro nyakwigendera, ndetse ntizinasesereze n’abasigaye.

Zimwe muri izo mvugo ni izi zikurikira:

Kwitaba Imana cyangwa gushiramo umwuka bivugika  neza kurusha gupfa.

Umurambo cyangwa Umubiri ni umuntu utakiri muzima bitegura gushyingura kuruta kuvuga intumbi.

Gushyingura bivugitse neza kurusha guhamba.

Imva ni ahantu hateganyirijwe gushyinguramo nyakwigendera.

Gupfuba kw’imva ni igihe imva iba imaze kuzura cyangwa kuboneka mbere y’uko bayishyinguramo.

Kururutsa isanduku ni ukumanura isanduku mu mva.

Kubika ni ukumenyesha abantu ko umuntu runaka yitabye Imana.

Gutabaza ni ukujya ku banyamaryango n’inshuti ubashyiriye ubutumwa bw’uko umuntu wabo yitabye Imana.

Kwirabura ni ukurangiza iminsi irindwi y’icyunamo nyuma yo kwitaba Imana k’umwe mu banyamuryango.

Inkurarwobo ni ishimwe baha umuntu washyinguye nyakwigendera cyane cyane yakundaga kuba ari umuhungu we.

Umurima w’amarira  ni  umurima bahaga abana b’abakobwa nyuma y’uko umubyeyi wabo yitabye Imana.

Gukaraba ni ukugera mu rugo rwa nyakwigendera cyangwa iwabo bavuye gushyingura bakabaha amazi yo gukaraba haba hari n’icyo kunywa bakanywa.

 Nyakwigendera ni imvugo ikoreshwa ibanziriza izina bwite ry’uwitabye Imana.

 Source: Gakondo.com

Roger Marc Rutindukanamurego

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish