Digiqole ad

Guverinoma ya Zimbabwe yashyize yemera gushakisha Protais Mpiranya

Leta ya Zimbabwe yaje kwemera ko kigiye gushakisha Protais Mpiranya, umunyarwanda ukurikiranyweho icyaha cya Genoside bivugwa ko yaba yibereye mu mujyi wa Harare, umurwa mukuru wa Zimbabwe.

Uyu niwe Protais Mpiranya
Protais Mpiranya

Guverinoma ya Zimbabwe yohererejwe inzandiko nyinshi zisaba guta muri yombi  Protais Mpiranya, ngo ashyikirizwe urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICTR) rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha, ariko igihugu cya Zimbabwe kikaba kitaragaragaje ubushake mu kumushakisha. Ndetse bivugwa ko yaba ashyigikiwe na bamwe mu bayobozi bo mu ishyaka rya ZANU PF riri ku butegetsi.

Leta zunze ubumwe za Amerika zikaba zarashyizeho igihembo cya miliyoni eshanu z’amadorali ya Amerika ku muntu uzafata uyu Mpiranya.

Ariko noneho Zimbabwe yagaragaje ko ifite ubushake bwo guta muri yombi uyu mugabo ushakishwa n’ubutabera, avugana n’itangazamakuru, ukuriye igipolisi cya Zimbabwe Innocent Chinembiri yatangaje ko hashyizweho itsinda rishinzwe ubutasi muri criminal investigation department, ryo kumushakisha.

“Uwo ari we wese ufite amakuru kuri Mpiranya yabimenyesha byihuse ibiro bishinzwe ubutasi agashami gashinzwe iby’ubwicanyi cyangwa se ibiro bya polisi bimwegereye,” Chinembiri.

Mpiranya uyu,  akurikiranyweho ibyaha byibasiye inyoko muntu, iby’intambara, gucura umugambi wa Genoside ndetse no gutanga intwaro zo kwica abatutsi.

Umushinjacyaha mukuru Martin NGOGA akaba yakiriye neza icyo cyemezo cya Zimbabwe avuga ko ari ubufatanye bwiza hagati ya Leta y’u Rwanda, iya Zimbabwe ndetse n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICTR).

Martin NGOGA yagize ati: “U Rwanda ndetse na ICTR byemeranywa ko Mpiranya ashobora kuba ari muri Zimbabwe. Ni intambwe ishimishije ko ubuyobozi bwatangiye kumushakisha. Ik’ingenzi ni ukumufata. Twizeye ko ishakisha rizabigeraho.”

Protais Mpiranya yari ayoboye umutwe wari ushinzwe kurinda President Habyarimana mbere gato ndetse no mugihe cya Genoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Photo Internet

NSHIMIYIMANA Emmanuel
UM– USEKE.COM

4 Comments

  • ko bamufite se bamuduhaye naho kuvuga ngo bagiye kumushaka ni diplomatie babishatse bamuduha naho ibyo ni amazimwe

  • iminsi y’ibisambo n’abicanyi ntirenga 40,nabagiye ku mpera z’isi bbasanzeyo barabafata babazwa icyo biciye abatutsi,n’uyu rukarabankaba rero nicyo kimutegereje

  • Ntawe muzafata muribeshya,ahubwo Ingoma yanyu izavaho we asigare yemye.Ese muzi ko Zimbabwe imukeneye kuruta ukwo ikeneye Inkotanyi!Namwe mwibagirwa vuba koko!MUZIKO umubano wanyu na Zimbabwe,ari nkuwinjangwe nimbeba kubera ikibazo cya Congo!!

  • muzafata umuntu wapfuye mute? ndabamenyesha kandi ko iyo foto mwashyize mwayibye kuri Editions Sources du Nil, ndibaza nibamwabyakiye uruhusa!

Comments are closed.

en_USEnglish