Week end y'ibirori muri Zimbabwe: Mugabe yujuje 90
Perezida w’igihugu cya Zimbabwe Robert Mugabe kuri uyu wa gatanu tariki 21 arizihiza isabukuru imyaka 90 y’amavuko. Muri Zimbabwe hateganyijwe ko iyi week end iza kuba iyo kwishimira kuramba kw’uyu muyobozi wabo. Yabayeho umwalimu, yafunzwe imyaka 11, yarwanye urugamba rwa indepandansi, nyuma aba Perezida, ni umukambwe ugarukwaho cyane ubu.
Mugabe uzwiho kuba umuyoboke w’idini Gatulika yagize ati:”Si nzi impamvu nabayeho igihe kirekire. Ni ubushake bw’Imana”.
Umukambwe Mugabe akomeje kuvugwaho kugundira ubutegetsi ngo ubuzima bwe ntibumworoheye aho benshi bavuga ko arwaye kanseri yafashe bimwe mu bice by’ubugabo bikaba bituma ahora mu gihugu cya Singapour gushaka inzobere z’abaganga.
Mugabe yongeye gutorerwa manda y’imyaka itanu mu mwaka ushize wa 2013. Nubwo abatavuga rumwe nawe bari bahagurutse cyane.
Gutorwa kwa Mugabe nti kwakiriwe neza n’abamurwanya ndetse n’abarwanya ubutegetsi bwa Zimbabwe muri rusange .
Mugabe ariko mu mahanga uko avugwa siko mu gihugu avugwa kuko ngo yaba akunzwe n’abanyazimbabwe benshi cyane bamubonamo nk’umubyeyi w’igihugu.
Bimwe mu bitaravuzwe cyane kuri we:
* Akunda cyane siporo: Mu myaka itatu ishize, yavuze ko iyo atakoze siporo aribwo arwara. Abyuka hagati ya saa kumi na saa kumi n’imwe agakora siporo yikoresheje. Yanga cyane ibyoma byabugenewe (Gym) byashyizwe mu ngoro ye n’umugore we. Avuga ko igihe yari afunze bikoreshaga siporo ubwabo badakeneye ibyo byuma by’abazungu. Kuramba kwe kandi ngo agukesha ibiryo gakondo byitwa sadza.
*Akunda cyane umukino wa Cricket, yavuze ko ari umukino w’abantu b’inyangamugayo. Nyuma cyane y’uko Zimbabwe ibonye ubwigenge yavuze ko yumva abanyazimbabwe bose bakwiye gukina Cricket bakaba inyangamugayo. Akiri umwana ariko ngo yakinaga Tennis. Akunda kwirebera ariko na Football ngo akaba umufana cyane wa Chelsea na Barcelona. Mu 2012 yatangaje ko iyo areba ruhago ntawumukubaganira, ngo kuko iyo batera umupira batsinda nawe atabura ibyo atera mu nzu.
* Yemera cyane Kwame Nkrumah: Avuga ko ariwe yavanyeho intekerezo zo guharanira ubwigenge bwa Zimbabwe. Avuga ko yatekereje nka Nkrumah ubwo yari muri Ghana ari umwalimu ari naho yahuriye n’umugore we. Ageze iwabo nyuma y’imyaka ibiri ngo yatangiye kubwira abanyazimbabwe uburyo muri Ghana abantu baho bigenga.
* Afite impamyabumenyi zirindwi. Yize muri kaminuza ya Fort Hare,kaminuza ni yo yonyine yemeraga abanyeshuri b’Abirabura mu gihe cy’ingoma ya Gashakabuhake, ari nayo Nelson Mandela yizeho. Yabonye zimwe muri izi mpamyabumenyi azivanye muri gereza aho yigaga iyakure (a distance), afite impamyabumenyi mu Uburezi, ‘administration’, siyansi n’amategeko. Za kaminuza nyinshi zamuhaye impamyabumenyi z’ikirenga z’icyubahiro hambere kubera guteza imbere igihugu cye, nubwo umwamikazi w’Abongereza yamwambuye yahawe n’Ubwami bw’Abongereza.
* Yabyaye ku myaka 73. Hari abavuga ko Mugabe atabyara, sibyo. Umwana we w’imfura Nhamodzenyika, yitabye Imana azize Malaria ubwo bari muri Ghana. Ku mugore we wa kabiri (wahoze ari umunyamabanga we) babyaranye abana batatu, uwa gatatu bamubyaranye mu 1997, Mugabe yari afite imyaka 73.
Mugabe wavutse tariki 21 Gashyantare 1924, ubuzima bwe bwaranzwe no kuba umuntu ukunda gushyira hamwe no kuba umuhanga mu ishuri kuko yabonye impamyabumenyi zirindwi z’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza n’impamyabumyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by’amategeko .
Mugabe yaharaniye ubwigenge bwa Zimbabwe ashirwa abigezeho, atangira kuyobora mu mwaka w’1980 kugeza ubu.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Isabukuru nziza kuri Robert MUGABE
Nkunze ko ari umuhanga. Yarasomye kabisa.
uyu musaza nuwigihe cya mandela afite nka 95 arayigabanya ngo agumye ategeke, koko ko africa yagowe nkubu uyu hari icyo agikora usibye guhora yikanga abatavugarumwe nawe gusa
Ariko rwose IMANA ASENGA imuhe imbaraga zo kurekura ubutegetsi. Koko umuntu w’umugabo agera ku myaka 90 atarabona uwamusimbura.
Birababaje cyane.
Ariko kwini wo mubwongereza aramuruta, kandi ntauvuga ngo aveho!!!
Happy birth day to HE Robert Gabriel Mugabe .
Kuba Mugabe agejeje uyu munsi agitegeka zimbabwe si ikibazo gikomeye kuko ategeka neza kandi aba zimbabeans benshi baramukunda
Imana ikurinde muze uzaveho upfuye warwanyije abazungu ubutunzi ubuha abaturage bawe nicyo upfa nabazungu.uti unyanga aziyice nuko yavuze yatowe.
A bon iyo igitekerezo gikosora umunyamakuru gihita kinyongwa?May be that is professionalism we were told.Happy birth day to the H.E Mugabe and congs for all u have done for Zimbabweans but plz let others to start from where u have reached.
Ariko abanyafurika mwagiye mufatana mu mugongo!umuntu yahaye ubutunzi abenegihugu mu mugira umusazi!muti aveho arashaje!!ashaje se kuruta umwamikazi w’ubwongereza?wa mugani ko ntawe urasakuza ngo uyu mukecuru yegure?Komera rata mugabe
Robert Mugabe ni umugabo cyane. N’ubwo abazungu bamurwanya, abaturage ba Zimbabwe baramukunda kubera ko bazi icyo yabamariye.
Ntabwo agundira ubutegetsi kubera inyungu ze. oya, ni ukubera urukundo afitiye abaturage ayobora akaba atifuza ko ba Gashakabuhake bashyiraho umuPerezida uzaba igikoresho cyabo nk’uko babyifuza.
Muzabaze neza, muzasanga Robert Mugabe nta bintu bihambaye atunze, mu gihe abaPerezida bamwe bo muri Afurika bigwijeho imitungo itabarika.
Imana imuhe kuramba mu be. Ariko aho ageze yari akwiye kureba uwamusimbura ku butegetsi kuko arashaje.
H.B.D, H.E MUGABE ! ABAFRIKA TURAKWEMERA!
NAHO ABA BANA BAVUGA NGO UREKURE NI ABANA NYINE !
Ese Mugabe burya bwose yarafunzwe ? noneho ndamugarukiye ibyo kuguma ku butegetsi ni byo kuko byaraburuhiye.
Ndabona agikomeye
udakunda Mugabe azimanike nkuko yabivuze twe dutuye Harare tuzi urwo adufatiye
Comments are closed.