Digiqole ad

Zimbabwe: Buri mwaka abagore 3000 byapfa barimo kubyara

Mu gihe u Rwanda rurimbanyije muri gahunda yo kugabanya imfu z’abana n’ababyeyi mu gihe cyo kubyara  mu rwego rwo kubahiriza intego z’ikinyagihumbi, igihugu cya Zimbabwe cyo cyugarijwe  n’ikibazo n’iki kibabazo cyababereye ingorabahizi kuko kugeza ubu buri mwaka ababyeyi 3000 bapfa barimo kubyara.

Benshi nta mahirwe bagira yo kubaho nyuma yo kubyara
Benshi nta mahirwe bagira yo kubaho nyuma yo kubyara

Ibura rikabije ry’ibikoresho bihagije byo kwifashisha kwa muganga n’ubukene bw’ababyeyi ngo  ni byo  biza  ku isonga mu gutuma iki kibazo kirushaho kwiyongera. NK’uko Aljzeera dukesha iyi inkuru kibitangaza.

Mu gace ka Cheneka kari mu birometero 170 uvuye mu Majyepfo y’Umurwa mukuru Harare hatuye umugabo witwa Jemwa Moses yibuka urupfu ry’umugore we wapfuye ku myaka 31 ubwo yarimo  kubyazwa n’abaganga gakondo.

Yagize ati:”Umuganga gakondo yaramwishe. Uyu muganga abyaza abantu ari wenyine mu karuri ke. Si nzi ibyo yamukoreye, gusa amaze kubona ko agize ikibazo yahise adusaba kumwirukankana kwa muganga. Nta cyo byigeze bitanga. Byoseariko  ni amakosa yanjye mba naramujyanye kwa muganga mbere  n’ubwo nta mafaranga nari mfite

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko buri mwaka abagore 3000 byapfa mu gihe baba barimo kubyara. Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abagore benshi bapfa ari abagore babakene usanga ahanini banatuye mu byaro.

Igihugu cya Zimbambwe kiri mu bihugu 40 bifite umubare munini w’abagore byapfa mu gihe cyo kubyara kandi kugeza ubu nta kintu kirahinduka. umubare w’abagore bapfa babyara wazamutseho  28%  hagati y’umwaka w’1990 nuw’2010.

Igihugu cya Zimbabwe nti kiragaragaza ikizere  cyo  kubahiriza zimwe mu ntego z’ikinyagihumbi zirimo izivuga ko mu mwaka w’2015 umubare w’abagore n’abana bapfa bavuka ugomba kugabanuka ku kigero cya 75%.

Ku Isi hose abagore 287 ku bihumbi 100 bapfa babyara, munsi y’ubutayu bwa Sahara 500 ku bihumbi 100 ni bo bapfa babyara n’aho mu gihugu cya Zimbabwe by’umwihariko hapfa abagore 960 ku bihumbi 100.

Hafi 1/3 cy’abagore bo muri iki gihugu babyara batiriwe bagera kwa muganga , hanyuma kandi abagore bakennye cyane nti babasha kubona ubuvuzi bw’ibanze ni yo bagize ikibazo nyuma yo kubyara nti babasha kugera kwa muganga kubera ubushobozi bucye.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • nibashake mituelle nabo

Comments are closed.

en_USEnglish