Digiqole ad

Zambiya yafunze ibirombe bitatu by’Abashinwa

Guverinoma ya Zambiya yafashe icyemezo cyo gufunga ibirombe bitatu by’uruganda rw’Abashinwa rucukura amabuye y’agaciro rwitwa Collum Coal mine, iruziza kutuzuza no kutubahiriza amabwiriza amwe n’amwe.

Kutita ku bidukikije n’isuku nke ni bimwe mu byatumye ibirombe bitatu by’Abashinwa bifungwa. Photo: Internet
Kutita ku bidukikije n’isuku nke ni bimwe mu byatumye ibirombe bitatu by’Abashinwa bifungwa. Photo: Internet

Nkuko tubikesha Ibiro Ntaramakuru Reuters, Minisitiri ushinzwe Mine muri Zambiya Yamfwa Mukanga, yavuze ko Guverinoma yafashe icyemezo cyo gufunga ibirombero bitatu by’uruganda  Collum Coal mine bitewe n’uko uru ruganda rutita ku bidukikije n’isuku nke.

Yakomeje avuga ko Guverinoma ya Zambiya izakomeza gukoresha uru ruganda kugeza igihe izabonera undi muterankunga wo kurukoresha.

U Bushinwa butera iki gihugu cya Zambiya inkunka igera kuri miliyari 2 z’amadorari mu nganda zicukura amabuye y’agaciro.

Nkuko bitangazwa n’ubutegetsi bw’u Bushinwa, ngo iki gihugu (u Bushinwa) cyatanze akazi ku bantu bagera ku bihumbi 50,000 muri Zambiya, kubera uru ruganda ndetse ngo n’ubucuruzi bwari bwifashe neza kugeza ubu.

Minisisitiri Mukanga yavuze ko isuku idahagije mu bucukuzi bw’ayo mabuye y’agaciro yagerwaga ku mashyi, kuko aho abakozi bakoreraga n’ubuzima bwabo bitameze neza, kuburyo ngo batabariye hafi ngo barengere ubuzima bw’abantu.

Uretse ibyo, uyu mu Minisitiri yavuze ko ruriya ruganda rwa “Collum coal mine” rwananiwe kwita ku buzima bw’abakozi barwo ndetse no kubaha ibikoresho bihagije, yongeraho ko uru ruganda rudafite ibikoresho bifasha mu butabazi bw’ibanze nka Ambulance ndetse n’ubundi butabazi bwa ngombwa bwakwifashishwa imbere mu kirombero, ibyo byose bikaba aribyo byatumye rufungirwa imiryango.

Norbert NYUZAHAYO
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Zambia ndayemeye. Ibi ni ukwanga agasuzuguro. Bihesheje agaciro. Abashinwa baragungumiriza ndabazi.

    • Uvuzukuri kabusa abazambia banga agasuzuguro

Comments are closed.

en_USEnglish