Digiqole ad

Zambia U23 yatsinze 2 – 0 Rwanda U23

Week-End irangiye nabi : Mambo, Radju, Kanombe, Ttiti na Kabishi ndabazi neza barengeje 23.

Nyuma y’intsinzi ku makipe y’igihugu ya Volley na Football kuri uyu wa gatandatu, uyu munsi wo ntiwahiriye andi mavubi yabitwa ko batarengeje imyaka 23 kuko yo yatsinzwe ibitego 2-0 i Lusaka muri Zambia mu gushakisha Ticket yo kujya mu mikino Olympic i London 2012.

Mbere y’uyu mukino ikinyamakuru Umuseke.com kiganira na Team Manager w’amavubi y’abatarengeje imyaka 23, yadutangarije ko bamaze kumenya ibyari byaraye bibaye i Kigali, kandi ko nabo biteguye kubishimangiza indi ntsinzi muri Zambia.

Siko byagenze kuko mu mukino ikipe yarushijwe ku buryo bugaragara yaje kuwutsindwa ibitego 2-0, ikaba isigaranye amahirwe y’umukino wo kwishyura uzaba kuri uyu wa gatandatu tariki 2 Mata.

Twateruye tuvuga ngo abarengeje imyaka 23. Ibi niko benshi babibona dufatiye ku bantu bagera kuri 15 twaganiriye bose bemeje ko iyi kipe hafi ya yose irengeje iyi myaka. Gusa muri equipe Olympic ubundi haba hemerwe gusa abakinnyi batatu barengeje iriya myaka.

Kamali Calixte twaganiriye ati:Mambo, Radju, Kanombe, Titi na Kabishi n’abantu nzi neza cyane, babiri muri bo twariganye, ubu nge mfite imyaka 28, ni gute bo baba barasubiye inyuma mu myaka bagatera imbere mu mupira?”

Dore urutonde rw’ababanje mu kibuga

Mu izamu: Rutayisire Patrick

Abakinnyi: Rucogoza Aimable Mambo, Tubane James, Niyonkuru Djuma Radju , Annuar Kibaya, Twagizimana Fabrice, Ngoma Hegman, Hategekimana Aphrodis Kanombe, Jamal Mwiseneza, Ntamuhanga Tumaine Titi, Ndayishimiye Yussuf Kabishi.

Samba Cyuzuzo
Umuseke.com

en_USEnglish