Digiqole ad

Yoya Jamal yasanze umugore we mu Bwongereza

 Yoya Jamal yasanze umugore we mu Bwongereza

Yoya Jamal yasanze umugore we mu Bwongereza

Yoya Jamal umwe mu bahanzi bakunzwe kandi bakomeye mu gihugu cy’u Burundi ariko umaze igihe yarahungiye mu Rwanda , yagiye mu Bwongereza kubana n’umugore we utuye mu Mujyi wa Middlesbrough nyuma y’aho yari amaze n’iminsi abyaye.

Yoya Jamal yasanze umugore we mu Bwongereza
Yoya Jamal yasanze umugore we mu Bwongereza

Ku itariki ya 30 Mata 2016 ngo nibwo yageze mu Bwongereza. Uretse kuba yari amaze iminsi mu Rwanda ngo atanateganya gusubira i Burundi, nibyo byatumye ajya mu Bwongereza kujya gusura umugore no kureba umwana babyaye.

Mu kiganiro na Isango Star, Yoya yavuze ko muri gahunda afite atazi neza igihe ashobora kugarukira mu Rwanda. Ahubwo ko agiye gushaka uburyo yakomerezayo amashuri ye.

Ati “Nagiye kuba mu Bwongereza kubera gahunda mfite yo kwiga. Ariko cyane cyane nanajyanywe no kureba umwana wanjye wari umaze iminsi avutse kandi na nyina ankeneye”.

Akomeza avuga ko nta gahunda muri we yumva afite yo kugaruka mu Rwanda cyangwa se mu Burundi. Igihe yaba agiye kugaruka ashobora kuzabimenyesha itangazamakuru.

Yoya yishimira cyane iminsi myiza yagiriye mu Rwanda aho aviriye mu Burundi kubera ikibazo cy’umutekano. Ko anishimira uburyo indirimbo ze yasanze zikunzwe mu Rwanda.

Uretse indirimbo yagiye akorer i Burundi zakunzwe cyane zirimo, Wiyumva gute?,Warahemutse, Ibigambo, Ibyo nabonye n’izindi, mu Rwanda yahakoreye indirimbo yise’Rukundo’ imaze iminsi inakunzwe cyane.

https://www.youtube.com/watch?v=8wz1oD9jPO4

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish