Young Grace yiyongereye mu bahanzi barangije Kaminuza
Abayizera Grace Housna umwe mu baraperikazi bo mu Rwanda uzwi nka Young Grace muri muzika nyarwanda, yiyongereye mu bahanzi nyarwanda kugeza ubu barangije Kaminuza.
Ni nyuma y’aho kenshi abahanzi bafatwa na bamwe ko umurimo bakora ari ubuhanzi gusa. Mu gihe nabo hari abafite amashuri igihe cyose muzika yaba yanze ko yakora indi mirimo.
Amanota agera kuri 70% niyo yahawe ku gitabo cye yanditse gisoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishuri ry’Ubukerarugendo n’amahoteli ‘RTUC’ mu ishami ry’Ubucuruzi n’Ikoranabuhanga.
Mu byishimo byinshi, ku rubuga rwe rwa facebook yagize ati “Mbere ya byose ndashimira Nyagasani Imana ishobora byose yo yampaye ubwenge,amahirwe n’ubushobozi bwo kwiga nkaba ngeze ahangaha.
Ni ukuri Imana ishimwe cyanee!!!! Ndashimira cyane nanone ababyeyi banjye bombi (PAPA & MAMAN) mu bufatanye bwabo bombi mu kumpa uburere no kunyishyurira amafaranga y’ishuri (Minerval).
N’ubwo byari inshingano zabo nk’ababyeyi ariko ni ukuri ndabashimiye kandi nsaba na Nyagasani ngo twese atwongerere igihe cyo kubaho nzabiture mbereke ko mutaruhiye ubusa ISHALLAH!
Ndashimira nanone cyane abanyeshuri twiganye,ku rukundo rwabo n’ubufatanye,umuhate,umurava no gukunda ishuri mwari inshuti nziza pee!!
Namwe ni karibu mu bushomeri lol!!nako ni muze twihangire imirimo,dukore wa kwicara bibi!
Reka nsoze nshimira abafana banjye kuko akenshi nagiye rimwe na rimwe mpugira cyane ku masomo yanjye bakambura.
Bambaza impamvu ntakigaragara nkababwira ko ari ishuri bati courage umukecu.Rero umusaruro nguwo nabisoje!” UMUKECURU N’UMUKECURU”
Young Grace asanze bamwe mu bahanzi barangije Kaminuza barimo, Safi ‘Urban Boys, Platini ‘Dream Boys, TMC ‘Dream Boys’, Humble ‘Urban Boys’, Tom Close, n’abandi.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
4 Comments
Hahabaa yabatuburiye tu!
Ahubwo se yize/yanditse igitabo ryari ko yaaramaze iminsi yihishahisha?
arabeshya . ibye byamenyekanye . ahubwo nareba nabi . ikigo kishuli abeshya ko yarangijemo . bavuze ko bagiye kumukulikirana. KANO GAKOBWA UBANZA KARWAYE MU MUTWE.
IKIGO KISHULI RTUC . NIHO ABESHYA KO YARANGIJE BAVUZE KO ABESHYA KO AHERUKA KULI IRYO SHULI MULI 2012.
Comments are closed.